Mu gihe ahandi inyeshyamba zihutira gufata umujyi, ingabo za RPA zihutiye gutabara abicwaga mu gihugu hose –Dr Nkubana

Dr Nkubana Théoneste, Umuganga akaba n’umuturage w’Akarere ka Kamonyi avuga ko mu gihe mu bindi bihugu inyeshyamba zihutira gufata umujyi, abahoze iri ingabo za RPA bo bihutiye kurokora abatutsi bicwaga hirya no hino mu gihugu.

Aganira n’Abaturage b’Umudugudu wa Rubumba, Akagari ka Ruyenzi, mu Murenge wa Runda; tariki 8 Mata 2015, ku mateka y’urugamba rwo guhagarika jenoside yakorewe abatutsi, yabasobanuriye uburyo Ingabo za RPA bitaga “Inkotanyi” zatabaye abicwaga mu ntara zitandukanye mbere y’uko zifata Umujyi wa Kigali.

Dr Nkubana avuga ko ingabo za RPA zihutiye gukiza abatutsi bicwaga zitaranafata Umujyi wa Kigali.
Dr Nkubana avuga ko ingabo za RPA zihutiye gukiza abatutsi bicwaga zitaranafata Umujyi wa Kigali.

Dr Nkubana yavuze ko Jenoside yatangiye gukorwa mu gihugu hose kuva tariki 7 Mata 1994, Paul Kagame wari uyoboye ingabo za RPA agafata icyemezo cyo kohereza ingabo zari mu Miyove mu yahoze ari Perefegitura ya Byumba ngo zijye gutabara abatutsi bicwaga ndetse n’abanyapolitike ba FPR bari mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko (CND) bategereje ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Arusha, yagenaga isaranganywa ry’ubutegetsi.

Ngo batayo eshatu z’ingabo za RPA zagabanye amayira maze bamwe bava i Byumba berekeza iya Kibungo na Bugesera, bambukira mu Majyepfo aho bagendaga barokora abicwaga. Abandi ngo baciye i Rwamagana binjira mu Mujyi wa Kigali gufata ikibuga cy’indege cya Kanombe, baza gufatanya n’izindi ngabo zari muri CND gutabara abicwaga muri Kigali.

Mu gihe cy’iminsi ijana izi ngabo ngo zari zamaze guhagarika jenoside mu duce dutandukanye tw’igihugu, hasigaye igice cy’uburengerazuba cyari kirinzwe n’ingabo z’abafaransa mu cyo bise “Zone Turquoise”; aho abatutsi bakomejwe kwicwa abo bari babarinze barebera bageraho barabasiga barigendera.

Abitabiriye ibiganiro mu Mudugudu wa Rubumba.
Abitabiriye ibiganiro mu Mudugudu wa Rubumba.

Abitabiriye ibiganiro bashimye ibikorwa by’ubutwari bwaranze izo ngabo kuko zarwanye urugamba rukomeye zihanganye n’abasirikare ndetse n’abasivili bitwaje intwaro. Bamwe mu baharaniraga kurokora abatutsi bahasize ubuzima. Ngo jenoside bayihagaritse mu minsi ijana, mu gihe yateguwe imyaka irenga 50.

Umusaza Sempabwa uvuga ko yakoraga mu icapiro ry’i Kabgayi mu mwaka w’1947, ubwo Kayibanda Gregoire yari umwanditsi mukuru wa Kinyamateka; avuga ko icyo gihe yanditse inkuru ivuga ngo “Ingoma ntutsi irazima”, akaba abona byarateguraga umugambi wo kugirira nabi abitwaga abatutsi.

Sempabwa akomeza avuga ko inama zo mu dutsiko zigishaga urubyiruko kwanga abatutsi zakomeje kugera mu w’1959 batwikiwe bakanameshwa. Arasaba rero ko urubyiruko rw’ubu rwasobanurirwa ubumwe bw’abanyarwanda kugira ngo bacike kuri ayo macakubiri yaranze urubyiruko rwo hambere.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka