Bitare: Bayobowe n’ikimasa kibageza mu buhungiro i Burundi

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 batuye mu Kagari ka Bitare, Umurenge wa Ngera ho mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko ubwo bahungiraga mu gihugu cy’Uburundi mu gihe cya Jenoside, bayobowe n’ikimasa n’isekurume y’intama bibageza mu buhungiro.

Aba barokotse Jenoside bavuga ko ibi bari barabihanuriwe n’umusaza wanyuze iwabo yigendera mbere ya Jenoside, akababwira ko ngo hari intambara izatera bikaba ngombwa ko bahunga, kandi ko ngo bazajyana n’ikimasa.

Nk’uko bikubiye mu buhamya bwa Karengera Tharcisse utuye muri aka kagari kandi wari uhari uwo musaza abaha izo mpanuro, ngo ubusanzwe abatutsi bari batuye muri aka gace bari baragiye birwanaho ku bitero by’ababateraga bashaka kubica, ku buryo ngo nta mututsi uhatuye wari warigeze ahagwa.

Karengera Tharcisse avuga ko ikimasa n'isekurume y'intama ari byo byabayoboye kugera mu buhingiro i Burundi.
Karengera Tharcisse avuga ko ikimasa n’isekurume y’intama ari byo byabayoboye kugera mu buhingiro i Burundi.

Karengera avuga ko mu bwicanyi bwibasiye abatutsi mu mwaka w’1972 nabwo ngo abanya Bitare birwanyeho, ntihagira uwabo upfa.

Gusa ngo ubwo bwicanyi bukimara guhosha, uwo musaza yababwiye ko baburokotse ariko ko ngo hari ubundi buzaza bukomeye, bakazirwanaho ariko bikaba na ngombwa ko bazahunga.

Karengera agira ati “Yaratubwiye ati ‘ikizababwira ko ubwo bwicanyi buje, muzabona imiriro hirya no hino ku misozi. Ubwo nimwumva imfizi y’umuntu waje ari umwimukira yivuze ubugira gatatu, muzahite muhaguruka mugende, nayo izabajya imbere kandi muzahunga mujya mu majyepfo’. Ati ‘kandi iyo mfizi ntimuzayigarure mu Rwanda muzagende muyihahishe’”.

Karengera akomeza avuga ko ibi ariko byagenze koko, kuko ngo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, ngo bagiye kubona bakabona inzu ziratwikwa ku misozi, ubwo ubwicanyi bugatangira ubwo.
Gusa ngo babanje kwirwanaho nk’uko byari bisanzwe ariko bigeze mu ijoro rya tariki ya 19 Mata 1994 bumva koko imfizi yivuze inshuro eshatu, maze ngo bukeye tariki ya 20 Mata 1994, ya mfizi isohoka mu kiraro cyayo ikurikirwa n’isekurume y’intama, maze nabo ngo bayijya inyuma barinda bambuka umupaka w’ Akanyaru bahungira i Burundi bose uko bakabaye nta muntu upfuye”.

Nyuma yo kugera mu Burundi ngo iyo mfizi barayihahishije koko kuko ngo mu kugaruka mu Rwanda batayigaruye, ahubwo ngo bagaruye izindi nka n’andi matungo bari barahunganye.

Kuri uyu musozi wa Bitare ubu hari kubakwa ikimenyetso cy’ubutwari kubera uburyo abahatuye babashije kwirwanaho muri Jenoside ntihagire umuntu wabo upfa, uretse abinangiye bakanga guhunga.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NIZEREKOUBUMWESEMWAKIJIJWEKUKOIYOMFIZININKAYANKINGIY,IGICUYAGENDAGAIMBEREY,ABAYISIRAHELI.NTIBIZONGERE.

VCY yanditse ku itariki ya: 12-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka