Karongi na Rubavu tuzahagararira Intara mu marushanwa ya FPR

Mu marushanwa yo kwitegura isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe, Uturere twa Karongi na Rubavu tuzaserukira Intara y’Uburengerazuba mu marushanwa y’indirimbo, imbyino n’imivugo.

Akarere ka Rubavu kegukanye umwanya wa mbere mu mbyino z’amatorero naho akarere ka Karongi kegukana imyanya ya mbere ibili (indirimbo n’imivugo).

Indirimbo yahesheje akarere ka Karongi umwanya wa mbere ni iy’itorero ryitwa Inganji y’Imena ryo mu murenge wa Rubengera ryabonye amanota 89%.

Umutoza w’iryo torero, Nsengimana Deogratias, bakunze kwita Ruganzu, avuga ko kuba begukanye itsinzi ari ishema rikomeye, bityo akizeza Abanyakarongi ko ku rwego rw’igihugu naho bazahacana umucyo.

Nsengimana ati: Kuba tubaye aba mbere na byo ni ikimenyetso cy’uko muri iki gihe nta mwanya w’amagambo, ibikorwa birahari kandi birivugira, FPR kuva yafata ubutegetsi muri 94 yahise yihutira gushyira mu bikorwa gahunda zayo nk’uko yari izigambiriye haba mu kwegereza ubuyobozi abaturage no mu iterambere muri rusange”.

Undi mwanya wa mbere akarere ka Karongi kegukanye mu turere turindwi tugize Intara y’Uburengerazuba ni mu mivugo. Umuvugo wa Sikubwabo Phocas ni wo waje ku isonga. Sikubwabo we intsinzi ngo si iye gusa. Aragira ati: “Iyi ntsinzi ni iya FPR kubera ko ibikorwa byayo byatsinze kandi binagaragarira abanyarwanda bose ndetse n’amahanga”.

Akarere ka Rubavu kegukanye umwanya wa mbere mu mbyino z’amatorero, kawukesheje itorero ryitwa Amizero ryo mu murenge wa Rugerero. Umuyobozi waryo Mbarushimana Jean Damascene yatangarije Kigali Today ko n’ubwo basanzwe bamenyereye amarushanwa bagiye kurushaho kwitegura kuko ku rwego rw’igihugu ntakabuza bazahura n’ibindi bihangange.

Itorero Inganji y'Imena rya Ruganzu ni ryo ryahesheje Karongi umwanya wa mbere mu ndirimbo.
Itorero Inganji y’Imena rya Ruganzu ni ryo ryahesheje Karongi umwanya wa mbere mu ndirimbo.

Amarushanwa yakozwe mu nzego enye, indirimbo, imbyino, imivugo n’inyandiko byose bigomba kuvuga ku miyoborere myiza n’ibyo yagejeje ku Rwanda ruyobowe na FPR-Inkotanyi. Ibihangano byose kandi byagombaga kugaragaza aho FPR imaze kugeza abanyagihugu kuva yabohora u Rwanda muri Nyakanga 1994 kugeza magingo aya.

Uturere twose twari duhagarariwe, usibye mu bihangano by’inyandiko aho uturere twa Rubavu na Ngororero ari two twonyine twanditse. Amanota azatangwa mu minsi ya vuba.

Intsinzi y’akarere ka Karongi mu ndirimbo no mu mivugo ije isa n’impozamarira, nyuma y’uko ikipe y’abagabo y’umupira w’amaguru ya Karongi itsinzwe n’iya Rusizi kuri penaliti (5-1).

Umukino wabereye mu karere ka Ruzisizi kuwa gatandatu tariki 17/11/2012. Muri uyu mukino habayemo agashya, aho byabaye ngombwa ko abamotari bacana amatara y’amapikipiki yabo kugira ngo abakinnyi babashe gutera penaliti kubera ko umukino wagejeje mu masaha y’umugoroba hatangiye kwijima.

Umukino wo ku cyumweru ikipe y’abagabo ya Rubavu yatsinze iya Ngororero 3-1, mu bakobwa Rubavu naho yatsinze Ngororero 3-0, bityo Rubavu ibona itike yo kuzakina umukino wa nyuma (finale) ku rwego rw’Intara, haba ku bahungu n’abakobwa aho bazahura n’amakipe ya Rusizi nayo yatsinze ku mpande zombi. Imikino izaba ku tariki 25/11/2012 mu karere ka Rubavu.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka