Korali Ku bw’ubuntu yo muri NUR iramurikira abakunzi bayo alubumu ya mbere

Kuri iki cyumweru tariki 18/11/2012, korali Kubwubuntu yo muri Kaminuza y’u Rwanda (NUR) iramurikira abakunzi bayo alubumu yayo ya mbere bise “Imirimo itunganye” kuri EPR Paruwasi Kiyovu.

Iki gitaramo cyo kumurika alubumu yabo ya mbere kizabera bw mbere i Kigali muri EPR Kiyovu kuva saa saba kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba kwinjira bikaba ari ubuntu.

Nyuma y’iki gitaramo, bafite gahunda yo kuzakomeza n’ibindi bitaramo mu zindi Ntara z’igihugu.

Alubumu “Imirimo itunganye” izaba iriho indirimbo nka Abiringiye Uwiteka, Ntawundi, Urugendo, Ibikomangoma, Imirimo itunganye, Nimuhimbaze, Nibyiza, Abamba amahema n’Ibanga.

Mu myaka 12 iyo korali imaze ivutse nibwo bwa mbere bagiye gushyira ahagaragara alubumu nk’uko umuyobozi wayo Jean Claude Munyemana abitangaza.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka