Patrick Kanyamibwa n’umufasha we bijihije isabukuru y’imyaka 3 bamaranye

Kuri uyu munsi tariki 14.11.2012, umunyamakuru ku Isango Star, Patrick Kanyamibwa, n’umudamu we Mukabacondo Jeanine Keza bizihije isabukuru y’imyaka itatu bamaze bashyingiranywe.

Patrick Kanyamibwa na Mukabacondo Jeanine Keza basezeraniye imbere y’amategeko n’imbere y’Imana tariki 14/11/2009. Uru rugo rumaze imyaka itatu rushinzwe, bibarutse umwana wabo w’umuhungu w’imfura bise Kenzo Mugisha Kanyamibwa.

Tuganira na Patrick Kanyamibwa, yagize ati: ‘‘Yaba njyewe yaba na madamu nta kintu kiza kiruta ibindi twabonye nk’imfura yacu Kenzo. Ubu turashimira Imana cyane kubera yamuduhaye…’’.

Nk’uko yakomeje abidutangariza, mu buzima bw’urugo habamo byinshi (réalité nyinshi) ariko ko iyo uri kumwe n’Imana igufasha byose bikagenda neza.

Ngo kuri uyu munsi nta munsi mukuru bari bukore ahubwo ngo bari gutegura urugendo rwo kujya kuruhukira muri kimwe mu bihugu duturanye; nk’uko Kanyamibwa yabidutangarije.

Kanyamibwa n'umugore we Jeanine Keza ndetse n'umwana bibarutse.
Kanyamibwa n’umugore we Jeanine Keza ndetse n’umwana bibarutse.

Yanakomeje atubwira ko kuri uyu munsi bashima Imana cyane ndetse bakaba banabasha gusubiza amaso inyuma bakabona urukundo ruhebuje yabakunze n’ibyiza itahwemye kubagirira, n’uburyo yabarinze imbogamizi zitajya zibura mu buzima.

Patrick Kanyamibwa ni umwe mubanyamakuru bagize amateka maremare mu itangazamakuru bitewe n’ahantu henshi yagiye akora ndetse akanakora mu biganiro binyuranye.

Yakoze kuri Radio Flash mu kiganiro Praise Time Show, kuri Radio 10, kuri Sana Radio akaba yarakoze ibiganiro bitandukanye harimo iby’ibidukikije, iby’abahanzi, iby’abana n’ibindi.

Patrick na Keza bakora ubukwe.
Patrick na Keza bakora ubukwe.

Kuri ubu, Patrick Kanyamibwa arabarizwa kuri Radio Isango Star ivugira ku murongo wa 91.5 Fm mu biganiro bitandukanye harimo Gospel Time Show iba buri cyumweru na Business Time Show iba buri munsi.

Patrick Kanyamibwa yavutse tariki 05/05/1982 avukira mu mujyi wa Rubavu. Yize ibijyanye no kwigisha (Normale Primaire) mu mashuri yisumbuye, naho muri kaminuza akaba yarize mu ishami ry’itangazamakuru muri kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Umufasha we Jeanine Mukabacondo Keza, kuri ubu akora muri MTN mu ishami ryakira abakiriya ku murongo wa telefoni (Call Center Department).

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

congs sha patrick twariganye TTC BICUMBI uribuka tukwita umwami kubera ko niwe muhungu twagiraga muri range yacu ikindi yakundaga gusenga.IMANA ibakomereze urukundo.

BEBE yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

congs sha patrick twariganye TTC BICUMBI uribuka tukwita umwami kubera ko niwe muhungu twagiraga muri range yacu ikindi yakundaga gusenga.IMANA ibakomereze urukundo.

BEBE yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka