Umuhanzi Frankey mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Umuhanzi Frankey aratangaza ko yihaye intego zo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko abinyujije mu ndirimbo ze yifashisha n’abandi baririmbyi batandukanye bakora ibitaramo mu rwego rwo gusobanurira ababyitabiriye ububi bw’ibiyobyabwenge.

Uyu muririmbyi uba mu karere ka Musanze, tariki 30/12/2012 yakoreye igitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge muri santere ya Kidaho, mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera hafi y’umupaka uganya u Rwanda na Uganda.

Ako gace kazwi ho kuba kabamo ikiyobyabwenge cya kanyanga gituruka muri Uganda. Frankey nk’uwateguye icyo gitaramo yadutangarije ko yakoreye igitaramo muri ako gace mu rwego rwo gukangurira urubyiruko rwaho kuva mu biyobyabwenge.

Uyu muririmbyi wabaye muri ako gace ari umunyeshuri, avuga ko azi neza ko rumwe mu rubyiruko rwaho rufaka kuri kanyanga. Kuba ahazi kandi n’urubyiruko rwaho rukaba rumuzi by’umwihariko yizeye ko ubutumwa yabahaye bwo kureka ibiyobyabwenge babwakiriye neza nk’uko abitangaza.

Muri icyo gitaramo cyitabiriwe n’urubyiruko rutandukanye, abakitabiriye bumvaga umuziki ariko banahabwa ubutumwa butandukanye bwo kwirinda ibiyobyabwenge.

Icyo gitaramo ariko cyaje kurangira mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nyuma y’amasaha make gitangiye kubera ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ryamaze igihe kirekire. Abari bacyitabiriye ariko ntibabyishimye kuko cyarangiye imburagihe.

Umuhanzi Frankey.
Umuhanzi Frankey.

Umuririmbyi Frankey yadutangarije ko ibura ry’umuriro ryatumye atagera kubyo yifuzaga, mu gutanga ubutumwa yari yateguriye abitabiriye icyo gitaramo.

Uyu muririmbyi yifuza ko ibitaramo nk’ibyo azabikorera n’ahandi hatandukanye mu Rwanda. Yahereye mu ntara y’amajyaruguru mu dusantere tumwe na tumwe twaho kubera ubushobozi buke afite nk’uko abitangaza.

Akomeza asaba abaterankunga kumufasha kugira ngo ubutumwa bwe buzagere kuri benshi kuko ibiyobyabwenge byugarije rurbyiruko rw’u Rwanda.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byiza cyane!
urwo ni urugero rwiza aduhaye nkatwe bagenzi be tugomba kumushigikira kuberako icyo ni igikorwa cy’indashikirwa.

Bijou Bling yanditse ku itariki ya: 6-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka