Corneille arahatanira ibihembo by’abahanzi b’indashyikirwa mu Bufaransa

Umuhanzi w’umunyarwanda Corneille Nyungura ari ku rutonde rw’abahanzi bahatanira ibihembo by’abahanzi b’indashyikirwa bya NRJ bitangirwa mu gihugu cy’u Bufaransa.

Nyungura Corneille ni umwe mu bahanzi bane b’ibihangange bahatanira umwanya w’umuhanzi w’umugabo uririmba mu rurimi rw’Igifaransa.

Mu itsinda arimo, Corneille ahanganye na David Guetta, Keen V na M. Pokora. Ku itariki 03/12/2012 amatora kuri internet yaratangiye akaba azarangira ku itariki 13/01/2013.

Umunyarwanda Nyungura Corneille.
Umunyarwanda Nyungura Corneille.

Guha amahirwe umuhanzi uri muri aya marushanwa ni ukumutora binyuze ku rubuga rwa www.nrj.fr .Abahanzi batsinze bazamenyekana mu ijoro ryo ku itariki 26/01/2013.

Ibihembo bya NRJ byatanzwe ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 2000 bikaba bitangwa na Radio NRHJ yo mu Bufaransa ifatanyije na televiziyo ya TF1.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

big up man

yanditse ku itariki ya: 12-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka