Kamichi ngo natabona miliyoni 3 ntazamurika alubumu ye “Ubumuntu”

Umuhanzi Kamichi aherutse kudakora igitaramo yari yateguye cyo kumurika alubumu ye ya kabiri “Ubumuntu” kubera gahunda zihutirwa za Leta byatumye muri stade aho yagombaga gukorera hataboneka.

Uku gusubika igitaramo ngo byateje Kamichi igihombo gikabije kugeza ubwo yemeza ko atabonye inkunga atazongera kugira ubushobozi bwo gukora indirimbo, igitaramo ndetse n’ibindi bikorwa bijyanye na muzika cyane ko bisaba amafranga atari make.

Mu kiganiro gito twagiranye tariki 12/12/2012, yadutangarije ko itariki yimuriyeho igitaramo ari tariki 28/12/2012 muri stade aho cyagombaga kubera ariko ngo aramutse atabonye nibura amafranga miliyoni 3 ntiyakora igitaramo kuko ayo ariyo make ashoboka yakora igitaramo.

Kamichi yagize ati: “Kugeza ubu itariki ni le 28/12/2012 ariko nyine ntabonye amafranga ntabwo igitaramo cyaba kuko ariyo make ashoboka ngo mbone ibikoresho by’ingenzi harimo sound system, ...Bill Board ziriya ubona ku muhanda amake ni 300 000 imwe, mbese biragoye ariko ndizera ko bizashoboka”.

Affiche yari iy'igitaramo cya Kamichi.
Affiche yari iy’igitaramo cya Kamichi.

Twifuje kumenya impamvu Kamichi yizeye cyane ko bizashoboka atubwira ko ibiganiro biri kugenda neza hagati ye n’abagomba kubimufashamo kuburyo yizeye ko amafranga bashobora kuzayamusubiza. Yirinze kudutangariza abo bari kuvugana kuri icyo kibazo.

Yagize ati: “abo turi kuvugana bazamfasha kuba bantera inkunga kubera nyine kiriya gihombo nagize, turi kuvugana neza nta kibazo, ibiganiro bimeze neza...”.

Yakomeje atubwira ko bamuhaye gahunda yo kuwa mbere tariki 17/12/2012 kugira ngo amenye niba ayo mafranga azaboneka.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka