Henry Hirwa yari afite gahunda yo gufasha abarwayi

Umuhanzi Henry Hirwa wo mu itsinda rya KGB uherutse kwitaba Imana yari afite gahunda yo gukora itorero (club) ry’imyidagaduro mu rwego rwo gufasha abarwayi.

Mbere gato y’urupfu rwe ubwo twaganiraga, Henry yadutangarije ko yifuza abantu bo kumufasha mu gushyira mu bikorwa igikorwa yari amaranye iminsi cyo gukora itorero rigamije gufasha abarwayi.

Ubwo twamubazaga igihe amaranye icyo gitekerezo, twifuje no kumenya niba ari igitekerezo cye bwite cyangwa se niba abifatanyije na KGB itsinda yaririmbiragamo.
Henry mukudusubiza yagize ati : “... ni igitekerezo cyanjye nkimaranye iminsi ariko sinari bwegeranye gahunda neza nijoro nibwo nabyegeranyije mbona naho nabicisha,...”.

Ibi kandi ngo yari kubikora nta nyungu agamije. Yagize ati: “ Nta nyungu ngamije ahubwo ni ukwegeranya abantu benshi tugakina cyangwa tukidagadura ariko nyuma tugakora inama cyangwa tukareba uko twapanga igikorwa cya charity turi hamwe.”

Nyakwigendera Hanry Hirwa yabaga mu itsinda KGB.
Nyakwigendera Hanry Hirwa yabaga mu itsinda KGB.

Henry yakomeje agira ati: “Igitekerezo rero cyaje kuko usanga kenshi tuganira tukishimana n’inshuti tugasohoka yewe tukanakina ariko hari abababaye yewe hari n’icyo umuntu yabakorera kabone niyo kitaba kinini ariko geste iba ihagije.”

Hari igikorwa ngarukamwaka itsinda KGB yari arimo ryakoraga risura abarwayi muri CHUK ariko we ubwe akumva bidahagije.

Henry kandi icyo gihe yadutangarije ko yumva kuba yishimana n’inshuti ze byagakwiye ko habaho no kwishimana n’abarwayi ndetse bakanasurwa haba hari n’ikibonetse cyo kubafasha uko cyaba kingana kose bakagihabwa.

Henry Hirwa yitabye Imana tariki 01/12/2012 azize kurohama mu mazi ya Muhazi ubwo yari yagize kwishimana n’inshuti ze. Arashyingurwa i Rusororo kuri uyu wa gatatu tariki 05/12/2012 nyuma ya misa yo kumusezeraho ibera kuri Paroisse Regina Pacis i Remera saa tanu.

Henry Hirwa n'ababyeyi be bifitizanya na mushiki we, Aurore Umutesi wabaye Miss Rwanda 2012.
Henry Hirwa n’ababyeyi be bifitizanya na mushiki we, Aurore Umutesi wabaye Miss Rwanda 2012.

Habayeho kandi n’igikorwa cyo gukoresha imipira izaba iriho ifoto ya Henry iri bwambarwe uyu munsi mu rwego rwo kumuherekeza neza no gusigarana urwibutso rwe.

Abahanzi bakoze indirimbo yo kwibuka Henry Hirwa

Abahanzi batandukanye harimo Riderman, Mani Martin, King James n’abandi bahanzi benshi ba hano mu Rwanda bakoze indirimbo yo kwibuka umuhanzi Henry Hirwa.

Abinyujije ku rubuga rwa Facebook tariki 04/12/2012, Producer Davydenko yagize ati : ‘‘Turi mwifatwa ry’amashusho y’indirimbo yo kwibuka Our Bruh Hirwa Henry With:-Riderman, Mani Martin, King James, Patrick Nyamitali, Miss Jojo, Dj Zizou,T-Brown, Jack B, Ellion Victory, Danny Vumbi, Lil-G, Nizzo, Christopher, T.K, Sean P, Mr Skizzy Etc. Indirimbo Izabageraho Ejo Audio na Video. Once Again R.I.P HIRWA HENRY ’’.

Umuhanzi Henry Hirwa si abahanzi bagenzi be gusa bashegeshwe n’urupfu rwe, kuko kuva yitaba Imana abamuzi n’abatamuzi hirya no hino by’umwihariko kuri Facebook baratambutsa ubutumwa bw’akababaro no kwihanganisha umuryango we.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana Imwakire mubayo!

Celestin yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka