Tonzi mu mwiherero (retraite) muri Amerika

Tonzi uherutse gushyira ahagaragara alubumu ye ya kabiri mu gitaramo yise “East Africa Gospel Concert” kuri ubu ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ari mu mwiherero (Retraite).

Uyu muhanzikazi amaze kubaka izina ari mu mwiherero wo gusengera ibikorwa bye by’umwihariko iby’ubuhanzi ndetse akaba anasabira igikorwa yatangiye cyo gutegura alubumu ye ya gatatu; nk’uko tubikesha umujyanama we, Gigi.

Tonzi muri Amerika.
Tonzi muri Amerika.

Tonzi kandi ngo usibye kuba ari mu mwiherero asengera ibikorwa bye, ngo ni n’akanya yafashe ko kuruhuka akaba azahava yerekeza muri Abidja muri Kora Awards.

Uwitonze Clementine uzwi ku izina rya Tonzi, ni umwe mubahanzi watoranyijwe muri Kora Awards 2012 izabera muri Cote d’Ivoire; aho azerekeza nyuma y’icyo kiruhuko n’amasengesho ari kugirira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Tonzi n'abaririmbyi be.
Tonzi n’abaririmbyi be.

Kora Awards 2012 izaba tariki 29/12/2012 aho Tonzi yashyizwe (nominated) mu cyiciro cya “Meilleure Artiste Feminine Musique Religieuse”.

Tonzi wahagurutse mu Rwanda tariki 21/11/2012, biteganyijwe ko azagaruka mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2013.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kujya kwiherera muri Amerika ubwo si ugutagaguza amafaranga?

uh yanditse ku itariki ya: 26-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka