Abanyamutendeli bishimiye igikorwa isosite y’itumanaho ya Airtel yabagejejeho iza mu cyaro iwabo ikabasusurutsa mu miziki n’ababyinnyi babazaniye maze ikanabaha service z’itumanaho zirimo no kugura SIM card.
Mu Rwanda, usanga abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe (Secular) iyo bamaze gukundwa bahita batera imbere mu buryo bugaragarira buri wese aho usanga iyo ari umuhanzi uzi gucunga neza umutungo we atera imbere ku buryo bugaragara, ugasanga afite imitungo hirya no hino, bagenda mu modoka zabo biguriye n’ibindi.
Ni ku nshuro ya kane amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) abaye hano mu Rwanda nyamara buri mwaka usanga amategeko agenga iri rushanwa agenda ahinduka cyangwa se hakiyongeramo andi mashya ibi bikaba bitabonwa kimwe n’abahanzi baryitabira.
Umwe mu bayobozi kuri Family TV akaba ari nawe ukurikirana inyungu za Kidumu hano mu Rwanda, Ahmed Pacifique, yatangaje ko abahanzi bake cyane aribo bazaririmba mu gitaramo cya Kidumu kuri uyu wa gatanu tariki 11/07/2014 mu gihe abandi bazaba bakurikiye bari kuhigira ubwenge.
Ubwo abahanzi 10 bahatana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star bari mu mujyi wa Musanze, kuri uyu wa gatandatu tariki 05/07/2014 bagaragaraje ko bamaze gutera intambwe igaragara mu gukora umuziki w’imbonankubone uzwi nka live mu rurimi rw’icyongereza.
Umuhanzi, umuyobozi w’ishuri rya Muzika ku Nyundo akaba ari nawe watangije iserukiramuco Kigali Up, Muligande uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Mighty Popo yemeza ko bari gutegura abahanzi nyarwanda bazaza bari ku rwego rw’abahanzi b’abanyamerika.
Umuhanzi Jean Pierre Nimbona uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Kidumu Kibido, avuga ko umuziki wo mu Rwanda ushobora gutera imbere abanyamuziki baretse guca inzira ya bugufi yo gukoresha gusa ikoranabuhanga.
Rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Muhanga rwitabiriye igitaramo cy’abahanzi bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) cyabereye mu karere ka muhanga tariki 28/06/2014, ruvuga ko ibi bitaramo biruha ingufu mu kubyaza umusaruro impano zihishe mu byaro bya kure.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu mu mupira w’amaguru, Haruna Niyonzima, akaba anasanzwe anakina nk’uwabigize umwuga mu ikipe yo muri Tanzaniya izwi ku izina rya “Yanga Africans” yakoze indirimbo afatanyije na Jay Polly bayita “Wicika Intege”.
Bamwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda Aimable Twahirwa, Lion Imanzi na Tonzi nibo bazatanga amanota mu bitaramo by’umwimerere (Live) bya Primus Guma Guma Super Star 4 nk’uko byatangajwe na Mushyoma Joseph, umuyobozi wa EAP ari nayo itegura aya marushanwa ifatanyije na Bralirwa.
Nk’uko asanzwe akora udushya dutandukanye ahabereye ibitaramo by’amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ( PGGSS 4) umuhanzi Eric Senderi Internationl Hit kuri uyu wa 14 Kamena yagaragaye ku rubyiniro i Nyagatare yambaye amahembe y’inka mu mutwe.
Umuhanzi Makonikoshwa wari urwariye mu bitaro bya CHUK Kigali aratangaza ko afite ibyishimo byo kuva mu bitaro kandi ko ashimira Imana cyane yamufashije.
Abahanzi bari mu marushanwa ya PGGSS 4 ubwo barimo baririmbira Abanyagicumbi kuri uyu wa 7/6/2014 benshi batangaje ko bizeye kuzahiga abandi mu gihe bazatangira kuririmba mu buryo bw’ijwi ry’umwimerere “live”.
Umuhanzi Eric Senderi Nzaramba, uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya Senderi International Hit yagaragaye ku rubyiniro yikoreye igitebo cy’ibijumba ku mutwe mu marushanwa ya PGGSS 4 yabereye i Gicumbi kuwa 7/6/2014.
Nubuhoro Francis, umuhanzi ukunda kuririmba mu njyana ya Reggae, akaba amaze gukora indirimbo ebyiri, yemeza ko nta gihe kidasanzwe agira ngo ajye mu nganzo ahubwo ngo agira atya akumva inganzo iramukirigita agahita afata urupapuro akandika indirimbo, ubundi akegura gitari ye akaririmba, kandi ngo iyo inganzo yaje biba (…)
Umuhanzi mu njyana ya Afrobeat Uncle Austin yamaze kurekurwa na polisi ahita ashyira hanze indirimbo yise “Uko tayali, ikaba ari indirimbo yo kubaza umukobwa niba yemeye ko babana.
Umuhanzi w’icyamamare Stromae yatangaje ko mu mwaka utaha azasura u Rwanda mu gihe azaba akora ibitaramo byo kuririmba henshi hanyuranye muri Afurika, anatangaza byinshi ku buryo afata amateka y’u Rwanda, iterambere rya Afurika n’ibitangazwa mu makuru. Ndetse anavuga ku buzima bwe bwite na se umubyara wari Umunyarwanda (…)
Bamwe mu bahanzi batuye mu Karere ka Gakenke bemeza ko kuhabera umuhanzi bitoroshye bitewe nuko bimwe mu bikorwa birimo inzu zitunganya umuziki bitarahagera, ugasanga birabasaba kujya mu yindi mijyi byegeranye kugirango batunganye ibihangano byabo.
Icyamamare mu njyana ya Jazz akaba n’umunyamakuru kuri Radiyo ijwi ry’Amerika, Dr Maxwell Haeather, ari mu Rwanda akaba atanga inama ko nta muhanzi wagombye gukoresha ibiyobyabwenge kugira ngo azamure umuziki we kuko biwangiza ndetse bikaba byamutwara ubuzima.
Abahanzi basaga 100 bo mu karere ka Bugesera bahuriye mu marushanwa agamije kubamenya no kureba impano bafite, bityo hagakorwa igenamigambi ryo kubateza imbere no kubafasha kubyaza umusaruro impano bifitemo.
Padiri Jean François Uwimana, umupadiri wo muri diyosezi ya Nyundo akaba yitegura kumurika alubumu ye ya mbere yise “Singiza Nyagasani” kuri uyu wa gatanu tariki 30.5.2014, aribaza impamvu bamwitirira Hip Hop kandi akora injyana zitandukanye.
Umutare Gaby, umwe mu bahanzi bazwiho kugira ijwi ryiza cyane no kumenya kuririmba by’umwimerere, yatangaje ko kuri we abona umuhanzi ari umuntu ufite indi mpano nk’uko habaho umuganga, bityo akaba asanga umuhanzi atagakwiriye gutoranya cyangwa se ngo asabwe gutoranya ibyo aririmba.
Umuhanzikazi Knowles Butera arasaba urubyiro rw’akarere ka Ruhango ndetse n’urw’ahandi, kumva ko kuba umuhanzi uzwi cyane “umustar” bidasaba gukoresha ibiyobyabwenge.
Ubwo abahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star bataramiraga mu karere ka Ngoma tariki 24/05/2014, Abanyengoma barabishimiye cyane baranabashyigikira.
Umuhanzi Young Grace abayizera, nyuma y’amakuru yamuvuzweho cyane y’uko ngo yaba aryamana n’abo bahuje igitsina ndetse akanayamaganira kure, mu minsi ishize yatangarije mu kiganiro Salux Relax kuri Radio Salus ko afite umukunzi w’umusore witwa Ntwari Army bamaranye imyaka ine bakundana kandi ko baryamana.
Abafana benshi bari bitabiriye igitaramo cya Primus Guma Guma Super Star cyabereye mu karere ka Ruhango tariki 10/05/2014, batunguwe cyane no kubona umuhanzi Eric Senderi Hit International agera ku rubyiniro akiyambura ubusa.
Nyuma yo gutungurwa n’ubwitabire bw’Abanyaruhango, bamwe mu bahanzi barahamya ko bagiye kumanura umuziki wabo bakegerana cyane n’abaturage badategereje Primus Guma Guma Super Star.
Umuhanzi Turatsinze Nkiko Prosper wamenyekanye cyane nka Mico Prosper nyuma akaza guhindura izina aho asigaye yitwa Mico The Best ni umwe mu bahanzi bazwi cyane mu njyana ya Afrobeat.
Mu gihe isi yose yibuka umuhanzi wabaye igihangange mu njyana ya reggae, Bob Marley, benshi babivuga ku buryo butandukanye gusa bagahuriza ku kamaro k’ubutumwa Bob Marley yasize ku isi burimo guca bugufi, gukundana, no gukora cyane akazi kandi ugakunda.
Abaturage benshi bo mu karere ka Ruhango bashimishijwe no kubona abahanzi bari mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ubwo iryo rushanwa ryagezwaga muri ako karere bwa mbere tariki 10/05/2014.