Abategura amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star bemeje ko ku nshuro ya kane iri rushanwa riri kuba nta muhanzi wemerewe kuzifashisha undi muhanzi ngo amufashe kuririmba nk’uko byagiye bigaragara mu marushanwa yabanje, kimwe n’uko ngo nta n’umuhanzi wemerewe kuzaririmba y’abandi yasubiyemo kabone n’ubwo ngo yaba (…)
Bamwe mu rubyiruko rwo mu mujyi wa Kayonza ngo bishimiye kuba umuraperi Jay Polly yaraje mu bahanzi 10 basigaye bazahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS4) ku nshuro ya kane.
Umuhanzi Adolphe Bagabo usanzwe azwi ku izina ry’ubuhanzi rya Kamichi muri iyi minsi ngo arimo gukora imyitozo myinshi, gusenga cyane no gushaka imyenda ya Afrobeat kugira ngo azabashe kwegukana umwanya mu bahanzi 10 bazakomeza mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya kane.
Itsinda ricuranga mu bicurangisho gakondo rimaze kumenyekana ku izina ry’Ababeramuco, ryashyize hanze indirimbo yabo bise “Zaninka” ikaba ari indirimbo ya cyera y’umusaza Mushabizi basubiyemo, uyu musaza nawe akaba ari umwe mu bagize iri tsinda.
Umuhanzikazi w’icyamamare mu muziki gakondo, Cecile Kayirebwa mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 amaze muri muzika, yateguye igitaramo yifuje ko kizabera mu gihugu cye cy’u Rwanda ari nako azaba ari kumwe n’abandi bahanzi b’ibyamamare nabo muri iyi njyana ya Gakondo.
Mu gihe abahanzi 15 mu muzika bitegura igitaramo kizajonjorwamo abahanzi 10 bazakomeza mu irushanwa Primus Guma Guma Super Star 4, umuhanzi Eric Senderi uzwi nka “International Hit” avuga ko naramuka yinjiye muri aba 10 nta kizamubuza guhita ashaka umugore.
Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana Patient Bizimana, yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana yise “Poetic Evening of praise and worship”, iki gitaramo kikaba kizaba ku itariki ya 30.3.2014 muri Kigali Serena Hotel.
Nyuma y’uko umuhanzikazi Knowless Butera asezeye mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star 4, bamwe mu bakunzi b’uyu muhanzikazi bemeza ko nta kintu kindi kizatuma bakurikirana aya marushanwa kuva Knowless azaba atarimo.
Mu bahanzi 15 batoranyijwe kuzahatanira kwinjira mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star icyiciro cya 4 harimo Knowless, Paccy wamenyekanye ku ndirimbo “Fata Fata” na Teta Diane wamenyekanye cyane mu ndirimbo ye “Canga ikarita”.
Nyuma y’umunsi umwe umuhanzi Kamuzinzi Jules Vivant yitabye Imana, abavandimwe be, abamuzi, abamukunda n’abo biganye bakomeje gushegeshwa n’urupfu rwe rwaje rutunguranye.
Umuhanzi Senderi International Hit ngo azagaburira abantu mu gitaramo cyo kumurika alubumu ye ya mbere yise “Nsomyaho” izaba iriho indirimbo 10, iki gitaramo kizaba ku itariki ya 22.2.2014 mu karere ka Ngoma.
Umuhanzi Dominic Nic Ashimwe uzwi cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana arishimira cyane kuba ari umukozi w’Imana kandi akanemeza ko ari iby’agaciro gakomeye.
Umuhanzi Karangwa Lionel uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Lil G azamurika alubumu ye ku munsi yizihirizaho itariki ye y’amavuko ku itariki 20/03/2014.
Bernard na Clement bari basanzwe bafasha abandi bahanzi kuririmba kubera ubuhanga bazwiho ariko ubu bishyize hamwe batangira kuririmba indirimbo zihimbaza Imana ku giti cyabo.
Nyuma y’uko itsinda Urban Boyz (rigizwe na Humble, Safi na Nizzo) risohoye amashusho y’indirimbo yabo bise Ancilla, bamwe bakavuga ko irimo urukozasoni, bo basanga nta kibazo kiyirimo.
Umuhanzi Mazimpaka Rafiki uzwi cyane mu njyana ye yise Coga Style, atangaza ko kuba abahanzi bahora bategereje ababategurira ibitaramo ari kimwe mu bibadindiza.
Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Dominic Nic arahamagarira abantu kunyurwa n’uko bari kuko hari ababa bifuza no kuba nk’uko bo bameze ariko ntibibakundire.
Umuhanzi Twizerimana Christian uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya The Bless, avuga ko n’ubwo acuranga umuziki aba yatunganyirije muri studio, ashobora no gucuranga izi ndirimbo ze yifashishije iningiri ya Kinyarwanda kandi bigakomeza kunogera amatwi.
Ku nshuro ya mbere, umuhanzi Cubaka Justin wamenyekanye cyane kubera ubuhanga bwe mu gucuranga akaba anakunze kugaragara acurangira abandi bahanzi mu bitaramo, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yise “Ijwi ryiza”.
Itsinda “Beauty for Ashes” ryatangije gahunda y’ibitaramo byo kumenyekanisha alubumu yabo nshya “The Wonders of the Son” bakoze umwaka ushize, ibi bitaramo bikaba bizazenguruka igihugu cyose.
Nubwo amarushanwa ajyanye no guhemba abahanzi akiri make cyane hano mu Rwanda, bamwe mu bahanzi ntibemeranya ku bigenderwaho ndetse bakomeje kwibaza impamvu bo batajya bayagaragaramo.
Umuhanzi Eric Senderi uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Senderi International Hit aratangaza ko kuri ubu abasore bariho kandi ko na cash zabonetse. Ibi yabitangaje abinyujije mu ndirimbo ye “Abasore bariho nta cash” aherutse gusubiramo akayita “Zarabonetse”.
Mwitenawe Augustin, umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bo hambere, avuga ko atemeranya n’abavuga ko umuziki wo mu Rwanda wateye imbere ngo kuko ntiwatera imbere kandi abaririmbyi benshi bo mu Rwanda b’iki gihe bigana injyana z’ahandi aho kuririmba mu njyana kavukire.
Umuhanzi Muneza Christophe uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Christopher ubarizwa muri label ya Kina Music azamurika alubumu ye ya mbere yise “Habona” ku wa gatandatu tariki ya 15.2.2014 muri Kigali Serena Hotel.
Itorero Indatwa n’abarerwa ba Kagina, ho mu murenge wa Runda, mu karere ka Kamonyi, ribyina imbyino gakondo, rifite umwihariko wo gucuranga Ikondera, maze bakarushaho gususurutsa abo bataramiye.
Mike Karangwa umwe mu bagize Ikirezi Group ari nabo bategura amarushanwa azwi nka “Salax Awards” atangaza ko kuba umuhanzi w’icyamamare Stromae yarashyizwe mu bahanzi bahatanira ibihembo bya Salax Awards ari nta mbogamizi zirimo.
Umuhanzi Auddy Kelly wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Ndakwitegereza” aratangaza ko muri uyu mwaka wa 2014 azashyira hanze alubumu ebyiri icyarimwe.
Umuhanzi Eric Mucyo wamenyekanye cyane mu ndirimbo “i Bwiza” yakoranye na Jay Polly, ngo yatunguwe cyane no kuba yarinjiye muri Salax Awards ku nshuro ya mbere ariko ngo yiteguye kuzegukana insinzi.
Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Olivier Ndatimana, wanahisemo gushyira hasi izina Nd-Oliver ry’ubuhanzi ahubwo agakomeza izina yahawe n’ababyeyi, aratangaza ko agiye gushyira hanze umuzingo ugizwe n’indirimbo 12 zihimbaza Imana.
Abasore batatu b’Abanyarwanda bagize itsinda ry’abaririmbyi ryitwa “Active” batangaza ko mu buhanzi bwabo baharanira gukora cyane kugira ngo bazageze Muzika Nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.