Gicumbi: Senderi yagiye kuririmba yikoreye igitebo cy’ibijumba ku mutwe

Umuhanzi Eric Senderi Nzaramba, uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya Senderi International Hit yagaragaye ku rubyiniro yikoreye igitebo cy’ibijumba ku mutwe mu marushanwa ya PGGSS 4 yabereye i Gicumbi kuwa 7/6/2014.

Imbaga y’abantu yari yitabiriye kureba amarushanwa ya PGGSS 4 yatangaje no kubona umuhanzi Senderi yinjiye ku rubyiniro yikoreye igitebo cy’ibijumba nta gitangaza kirimo kuko n’ubundi bamumenyereho udukoryo twinshi dutandukanye aho yagiye kuririmba hose.

Senderi n'igitebo cy'ibijumba ku mutwe.
Senderi n’igitebo cy’ibijumba ku mutwe.

Ngo basanzwe mubamuziho udukoryo twinshi baka barabonye ari ko gakoryo yari azanye i Gicumbi; nk’uko Abimana Alphonse abitangaza. Ati “International Hit nyine aba agomba kugaragaza udushya ko gusa twe biranadusetsa ku rundi ruhande.”

Bavuze ko ubwo yaririmbaga i Rwamagana yagaragaye afite isuka ihambiriyeho amasaka bityo bakaba babona hari impamvu imutera gukora ibintu nk’ibyo bitewe n’akarere agiyemo; nk’uko Mukanyandwi Dorcelle abivuga.

Senderi yikuyemo ikoti maze aririmbira Abanyagicumbi.
Senderi yikuyemo ikoti maze aririmbira Abanyagicumbi.

Ku bijyanye no kuba yakora udukoryo twinshi abantu babona Atari byo bizatuma yegukana umwanya wa mbere muri aya marushwa kuko ngo hari abandi badakora utwo dukoryo ariko ngo bamurusha kuririmba no kwitwara neza ku rubyiniro.

Ku ruhande rwa Senderi we avuga ko ngo kuba ajya mu bitaramo bya PGGSS 4 akambara imyenda isa n’ibikorwa bikorerwa muri ako karere, ni uburyo bwo kurushaho kwiyegereza abakunzi be ndetse n’abakunzi ba muzika muri rusange.

Nguko uko Abanyagicumbi barebaga Senderi.
Nguko uko Abanyagicumbi barebaga Senderi.

Kuba rero ngo yarazanye igitebo cy’ibijumba ku rubyiniro abyikoreye ku mutwe ngo n’uko Abanyagicumbi bakunda ibijumba.

Senderi yakomeje atangaza ko afite byinshi ahishiye abakunzi ba muzika nyarwanda, kandi ko ibyo batari bamenyereye mu bahanzi bo mu Rwanda ariwe ugiye kubizana. Gusa ntabwo yatangaje ibyo bimwe avuga ko agiye kuzana bishyashya.

Aha Senderi yaririmbiraga Rwamagana afite isuka iriho amasaka.
Aha Senderi yaririmbiraga Rwamagana afite isuka iriho amasaka.

Uburyo yitwaye ku rubyiniro Senderi mu njyana ye ya Afrobeat yasangije abakunzi ba muzika zimwe mu ndirimbo yahimbiye Rayon Sport na APR FC.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

ARASHAKILA AMATA MU MATOKO YI NJA NGWE

HAY yanditse ku itariki ya: 15-06-2014  →  Musubize

Sha nyamara senderi ashabora kuba arwaye mumutwe mubigira imikino

yeweyewe yanditse ku itariki ya: 13-06-2014  →  Musubize

PRMSGMGM ninziza cyane kuko ituma tumenya aho umuziki nyarwanda ugeze uterara intambwe bityo nkaba nabwira abayifite munshingano zabo bajya bagere muturere twose kuko benshi tubadukeneye guteza imbere abahanzi n’umuziki nyarwanda.

bazirubana basire yanditse ku itariki ya: 12-06-2014  →  Musubize

Muyomba austin weyaziziki? Gusa imana itabarabayo

Eric yanditse ku itariki ya: 10-06-2014  →  Musubize

Senderi bite ko usaze ukiri muto?

Amashuri yanditse ku itariki ya: 10-06-2014  →  Musubize

iamana izamufashe atsinde kuko arashoboye

eric yanditse ku itariki ya: 9-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka