Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, ubwo yatangizaga inama y’iminsi itatu y’abahanzi Nyarwanda bakora umuziki, yabasabye guhanga bita ku mwimerere w’ibihangano bakora kugira ngo birusheho kugira agaciro mu gihugu ndetse no hanze yacyo.
Bernard Bagenzi ureberera inyungu za Young Grace muri Incredible Music Label, aremeza ko naramuka asanze koko Young Grace yaratanze sheki (Check) itazigamiye ashobora kuzamufatira ingamba zikarishye mu rwego rwo kugira ngo arengere inyungu n’izina bye.
Umuhanzi Benjamin Kayiranga wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Ben Kayiranga yaje kwerekana umwana mu muryango ndetse no kumwereka iwabo mu Rwanda kugira ngo azakure azi iwabo kandi azakure akunda u Rwanda nk’igihugu cyamubyaye.
Nyuma y’ikibazo hagati y’abatunganya umuziki (Producers) Bob, Nicolas Nic, Prince ndetse n’umuhanzi Jules Sentore bagiranye bivuye ku ndirimbo za Jules Sentore ndetse na alubumu ya Francois Ngarambe batemeranyaga k’uwaba yarazikoze, kuri ubu bagiye gusasa inzobe.
Umuhanzi Eric Senderi International Hit arasaba abaturage ba Kirehe nk’akarere avukamo kumutera inkunga na we akabahesha ishema abazanira igikombe cya PGGSS5.
Umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cy’Ububiligi ndetse no ku isi yose akaba ari n’umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi, Stromae, yatangaje igihe azazira mu Rwanda gukora igitaramo mu gihe hari hashize igihe kirekire abanyarwanda bamutegereje.
Umuyobozi w’ishuri ry’umuziki rikorera mu ishuri ry’ubukorikori rya Nyundo tariki ya 20/4/2015 bazashyikirizwa ibikorwa by’umuziki n’Ambasade y’Abadage mu rwego rwo gufasha abanyeshuri biga umuziki kwimenyereza no gukora ibihangano by’umuziki biri ku rwego mpuzamahanga.
Mu gihe hari abibaza ukuri ku by’ibirego bimaze iminsi hagati ya Bruce Melody na Super Level ihagarariwe na Richard Nsengumuremyi, aho Richard ashinja Bruce Melody kwica amasezerano bari baragiranye akagenda igihe bumvikanye kitarangiye, Bruce Melody aratangaza ko atishe amasezerano nk’uko Ricard abivuga ahubwo ko ari (…)
Umuhanzi Ngenzi Serge wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Neg G The General nk’umwe mu baraperi bamaze igihe mu muziki dore ko yawutangiye mu gihe cya ba Riderman, azamurikira abakunzi b’ibihangano bye umuzingo (Album) we wa kabiri yise “Kazivukamo”.
Ku wa gatatu tariki 15 Mata 2015 ku isaha ya saa cyenda z’amanywa, urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyamirambo ruzasoma imyanzuro yafashwe ku bujurire bwa Super Level mu rubanza iregamo umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Bruce Melody.
Senderi International Hit aranyomoza amakuru yatangajwe n’umuhanzi, Mahoro Christophe, ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Peace up utangaza ko ari umwe mu bagize itsinda ry’abafana rya Tuff Hit ry’umuhanzi Senderi International Hit ariko akaba ababazwa no kuba Senderi ngo nta cyo amumarira kandi ari umufana we.
Umuhanzikazi Mukankuranga Marie Jeanne, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Mariya Yohana yibaza impamvu hariho abantu bahakana jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 kandi n’abayikoze bemera ko bayikoze.
Kidumu akomeje kutumvikana na Frank Joe ku mafaranga yagombaga kwishyurwa mu gitaramo Frank Joe yari yamutumiyemo cyagombaga kumuhuza na bagenzi be babanye muri Big Brother Africa (BBA).
Nyuma y’umwuka utari mwiza ndetse n’ubwumvikane buke hagati ya Kina Music, Inzu (Label) ya muzika Knowless abarizwamo; EAP ifatanya na Bralirwa mu gutegura amarushanwa ya PGGSS ndetse na Bralirwa birashoboka cyane ko Ingabire Butera Jeanne d’Arc uzwi ku izina rya Butera Knowless mu muziki yasezera muri iri rushanwa.
Cecile Kayirebwa, umwe mu bahanzikazi b’ibyamamare mu Rwanda, asanga ikibazo rukumbi ubuhanzi nyarwanda ngo bufite ari ukutagira inzu zabugenewe z’imyidagaduro kugira ngo ababukora babashe gutera imbere ndetse no gutungwa n’umwuga wabo.
Umuhanzikazi Cécile Kayirebwa yasabye abahanzi Nyarwanda kuririmba babikunze kandi bakaririmba ibifitiye akamaro ababumva.
Nyuma y’uko umuhanzi w’umuraperi Jay Polly yegukanye PGGSS4, ubu noneho Senderi International Hit arashinwa kwiyitirira itsinda rya Tuff Gang kugira ngo na we ashobore kwegukana PGGSS.
Umuhanzi Makanyaga Abdul waririmbaga muri Orchestre Irangira avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 yagerageje kuyibyutsa ariko CD ikaza kuba intandaro yo gusenyuka burundu.
Umuhanzi mushya uzwi ku izina ry’Umutare Gaby, nyuma yo kugaragara nk’umuhanzi uri gutera intambwe cyane muri muzika no kumenyekana byihuse bigatuma abantu bakomeza kumwibazaho, yahishuriye abahanzi bakizamuka ko imbaraga n’ubuhanga mu byo akora ari byo bituma azamuka vuba.
Umuhanzi Jay Polly n’inzu itunganya umuziki ya Touch Records bari mu biganiro bareba icyakorwa ngo banoze imikorere hagati yabo babe bakomezanya cyangwa basese amasezerano, dore ko mu minsi ishize byavugwaga ko Jay Polly yaba yarasohotse muri iyi nzu bucece.
Umuraperikazi Uzamberumwana Pacifique uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Paccy cyangwa Oda Paccy, akomeje kugaragaza ibyishimo bidasanzwe yatewe no kuba yarabashije kwinjira mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya gatanu, dore ko ari inshuro ya mbere aryitabiriye nyuma y’igihe kinini aririmba.
Abagize itsinda rya TNP ndetse na Rafiki babashije gukomeza mu bahanzi 10 bazahatanira kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 5 (PGGSS 5), mu gihe bagenzi babo 6 bari babarushije amajwi mbere basigaye.
Abahanzi G Bruce The Teacher na The Son basanga kwishyira hamwe nk’itsinda ari byo bizatuma babasha gutera imbere muri muzika yabo, bikaba byaratumye bashinga itsinda bise “The Teacherz”.
Umuhanzikazi Grace Abayizera uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Young Grace aratangaza ko afite icyizere cyo kugera kure mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 5, ariko ntiyirengagiza ko ashobora kutabigeraho kuko mu irushanwa byose bishoboka.
Mu gihe hasigaye iminsi ine ngo PGGSS5 itangire, Senderi International Hit, umuhanzi ukunze kugaragaraho udushya tudasanzwe noneho byagera muri PGGSS agaca ibintu aratangaza ko afite inyota n’inzara byo kugera kure muri Guma Guma kurusha abandi bagenzi be bahanganye.
Richard Nsengimuremyi, Umuyobozi wa Super Level Urban Boys ibarizwamo, aratangaza ko batasezeye burundu mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ahubwo ko icyatumye basezera nigikemuka nta kabuza bazongera kuyitabira.
Maurix Music Studio, inzu itunganya umuziki yamamaye cyane mu Rwanda mu mwaka wa 2009 ubwo yakoragamo producer Maurix afatanyije na Dr JACK uherutse kwitaba Imana, yamaze gufungura imiryango i Kigali.
Umuhanzi Doxa, umwe mu bahanzi bagaragayeho ibikorwa by’ubushabitsi bindi bibinjiriza bitari ubuhanzi gusa ngo kuba ari umuhanzi ntibimubera imbogamizi mu bucuruzi bwe b’inkweto.
Umuhanzi akaba n’umuririmbyi mu njyana ya Reggae w’umunya Cote d’Ivoire, Tiken Jah Fakoly (Doumbia Moussa Fakoly), ngo asanga umugabane w’Afurika ari “amizero y’ejo hazaza h’isi”.
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Reggae, umunya Côte d’Ivoire Doumbia Moussa Fakoly uzwi ku izina rya Tiken Jah Fakoly yasabye abahanzi bo mu Rwanda kureka umuco wo kwisanisha n’abahanzi b’i mahanga.