Gakenke: Abahanzi ntiboroherwa no gutunganya ibihangano byabo

Bamwe mu bahanzi batuye mu Karere ka Gakenke bemeza ko kuhabera umuhanzi bitoroshye bitewe nuko bimwe mu bikorwa birimo inzu zitunganya umuziki bitarahagera, ugasanga birabasaba kujya mu yindi mijyi byegeranye kugirango batunganye ibihangano byabo.

Ibi kandi ntibiborohera kuko bakoresha amafaranga atari macye mu rugendo bitewe nuko igihangano kidashobora gutunganyirizwa umunsi umwe ngo gihite kirangira.

Umuhanzi Fidel Biziyandemye uzwi ku izina rya Bright Bigger AKA Heavy Boy atuye mu Kagari ka Rusagara umurenge wa Gakenke, avuga ko mu mwaka wa 2010 yashyize igihangano cye cya mbere ahagaragara, iyo ndirimbo ikaba yitwa “Nuko ateye”, akaba yarayikoreye mu nzu y’umuziki yitwaga Jeruzaremu yo mu mujyi wa Musanze.

Ati “icyo nakubwira ntago ari ibintu byoroshye kubera umuhanzi hano mu Gakenke kandi ukazanahakorera kuko studiyo ari ikibazo, bisaba ko tuva hano tukajya i Musanze cyangwa se i Kigali urumva ko ari transport ndende kuko indirimobo udahita uyicyura”.

Gusa ariko nubwo ahura n’ibibazo by’aho batunganyiriza ibihangano ntibibuza Bright Bigger kuba agitekereza ku bihangano yashyira hanze nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye kuko avuga ko abakunzi be bashonje bahishiwe.

Ati “ hari poroje (project) mfite nshyashya iri muri situdiyo ya Unlimited Records i Nyamirambo, ishobora kuzaririmbamo P Fla kuko twarangije kunegosiya ikazaba yitwa “Rubanda”.

Umuhanzi Bright Bigger ngo abangamiwe nuko mu karere ka Gakenke nta nzu itunganya umuziki ihaba.
Umuhanzi Bright Bigger ngo abangamiwe nuko mu karere ka Gakenke nta nzu itunganya umuziki ihaba.

Bright Bigger akomeza avuga ko yanatangiye gukora amashusho y’indirimbo ye yitwa Kevine, kuburyo mu kwezi kwa Kanama 2014 igomba kuba yamurikiwe abafana be.

Ati “gahunda zo ziba ari nyinshi kuko nk’abasani igihe cyose tuba dupuraninga, nkaba rero nteganya gukoresha ibitaramo hano mu Gakenke kuko hamaze iminsi nta kirori giheruka kandi abafana nabo barabishaka kugirango tubiyereke kuko baduheruka mu myaka ishize”.

Kuri ubu Bright Bigger afite ibihangano bitatu birimo “Nuko ateye” yasohotse mbere y’izindi hamwe n’iyitwa “Kevine” n’indi yitwa “Nuhangayike” zose zikaba zikinwa ku maradiyo nka Huguka na RC Musanze.

Bright Bigger yavutse kuwa 24 Mata 1990 akaba yararangirije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2013 ku kigo cy’amashuri cya Ecole Secondaire de Rwahi giherereye mu Murenge wa Shyorongi.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

ncuti mwihangane bizaza

niyomugabo mathieu yanditse ku itariki ya: 4-06-2023  →  Musubize

ncuti ihangane gkenke nayo izagira ba producer knd studio zizaboneka turabakunda knd muri abacu

niyomugabo mathieu yanditse ku itariki ya: 4-06-2023  →  Musubize

ncuti ihangane gkenke nayo izagira ba producer knd studio zizaboneka turabakunda knd muri abacu

niyomugabo mathieu yanditse ku itariki ya: 4-06-2023  →  Musubize

nibyo mu gakenke hari abana bifitemo impano yo kuririmba ariko babura studio bityo awabashakira studio byabafasha

ndamyabera peter yanditse ku itariki ya: 1-07-2014  →  Musubize

Big up to yu bro do not stop just run fast as yu can

Ajay gusto yanditse ku itariki ya: 11-06-2014  →  Musubize

Nkomeje gushimira abantu bose bakomeje kunyerekako turikumwe,imana ikomeze ibafashe,murakoze ’"tuko pamojya’"

Bright Bigger yanditse ku itariki ya: 9-06-2014  →  Musubize

IHANGANE MUSORE WANGE UGE UZA KGL KDI COURAGE BIZAZA TU

NTAKIYIMANA THIERRY AKA THE YOUNG TIZO! yanditse ku itariki ya: 8-06-2014  →  Musubize

Komereza aho mwana n’izibika zari amagi. Ntawagaketse ko n’i Museke/Rusagara hagera umuriro cg ngo habe umugi nk’uriya. Na studios zikome rero zizaza ntucike intege!!

Fils MUSAMBI Leod yanditse ku itariki ya: 6-06-2014  →  Musubize

Umuhanzi mwiza arihangana.Gusa uzanshake kuri 0789253841 nkongerere aga ticket.Have courage brother.

Alice yanditse ku itariki ya: 5-06-2014  →  Musubize

komereza aho tukuri inyuma!!

MUREGA Patrick yanditse ku itariki ya: 4-06-2014  →  Musubize

Komereza aho musore.Nubwo bitoroshye gukora umuziki bitewe n’izo challenges zose,icy’ingenzi ni ugushyiraho umwete wenda hari n’ubwo n’ama studios azageraho akagera abahanzi bo mu Gakenke.Ibyo bitaramo turabitegereje.Big up!

NIZEYIMANA Valentin yanditse ku itariki ya: 3-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka