Umukobwa wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika witwa Andele Lara ufite isura nk’iy’umuririmbyikazi Rihanna, yabaye icyamare aho avuka ku buryo abantu bamwitiranya n’uwo muririmbyikazi, ndetse ngo byanatumye amazu atandukanye akora imyenda amuha akazi ko kuyamamaza.
Mu rwego rwo gukangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge no kwamagana icuruzwa ry’abantu, inzu ikora umuziki izwi ku izina rya Boston Pro ifatanyije n’ikigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke, bateguye igikorwa cyo gufasha abahanzi kumenyekana ndetse bakazatanga n’ibihembo bitandukanye ku muhanzi uzahiga abandi mu karere ka Rusizi (…)
Umuhanzi Kidumu ukomoka mu gihugu cy’Uburundi, ku itariki 28/11/2014 azakorera igitaramo cy’ishimwe i Kigali mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 amaze abonye izuba ndetse n’imyaka 30 amaze mu muziki.
Umuhanzi w’umunyarwanda uba mu Busuwisi uririmba mu njyana ya Reggae, Jah Bone D, yatangije iserukiramuco ngaruka mwaka rizajya riba buri tariki 02/11, umunsi hibukwa iyimikwa rya Haile Selassie I, umwami w’abami w’igihugu cya Ethiopia.
Umuhanzi Semanza Jean Baptiste uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Jabastar Intore, yemeza neza ko umuntu wese ugiye mu itorero abikunze, byanze bikunze ngo byamutunga nk’uko yajya mu kandi kazi gasanzwe.
Abahanzi bibumbiye mu itsinda “Active” ku bufatanye n’itorero Inganzo Ngari n’umuryango Hope for The Future, kuri uyu wa 25/10/2014 bashyikirije inkunga abana b’impfubyi bo mu karere ka Gicumbi irimo ibyo kurya, imyambaro n’ibindi bikoresho bitandukanye byo mu rugo ndetse banasana amazu 3 aho bayasize irangi bakanayatera (…)
Mu gikorwa cyo gutangiza ishuri ry’umuziki mu Rwanda, Minisitiri w’umuco na Siporo Joseph Habineza yagaragaje ko n’abayobozi bafite impano yo kuririmba no gucuranga badakwiye kuyihisha ahubwo bakagaragaza icyo bazi.
Korari Abatambyi yo mu mudugudu wa Rurenge ya mbere muri paruwasi ya Rukomo mu itorero Pantekote, yashyize ahagaragara umuzingo (album) w’indirimbo zayo za mbere zaririmbiwe Imana yitwa “Umukiranutsi”.
Umuhanzi Meddy usigaye abarizwa muri Amerika aho akomeje ibikorwa bye by’ubuhanzi, yakoze impanuka y’imodoka Imana ikinga ukuboko, nk’uko yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa facebook.
Ikigo nyarwanda cy’urubyiruko cyitwa Creative for Africa n’akarere ka Gasabo, bafatanyije umushinga wo kujya bakoresha amarushanwa y’abahanzi bakiri bato mu mwuga, mu rwego rwo guteza imbere impano y’urubyiruko kugira ngo umwuga w’ubuhanzi ubashe gutunga nyirawo.
Abahanzi bagize itsinda rya CNIRBS ryo mu Budage bazataramira muri Kigali Serena Hotel ku cyumweru tariki 12/10/2014, aho kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose.
Nikuze Gabriel uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Umutare Gaby asanga bikiri imbogamizi kuzamuka k’umuhanzi n’ubwo yaba afite impano kubera abashora imari mu muziki bakiri bake cyane, ndetse na bamwe babikoze bakibanda ku bahanzi bamaze kugira aho bagera cyangwa se kubaka izina nk’uko bikunze kuvugwa.
Umuhanzi Karangwa Lionel wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Lil G agiye gutangiza inzu itunganya umuziki (studio) yise “High Level Records” kugira ngo izamufashe gutunganya ibihangano bye ndetse no gufasha abahanzi bakizamuka ariko bafite impano.
Kuri iki cyumweru tariki 5.10.2014 hateganyijwe kuba igitaramo cyo gushyigikira umuryango wa Patrick Kanyamibwa witabye Imana azize impanuka ya moto mu kwezi kwa cyenda k’uyu mwaka, bikaba biteganyijwe ko n’abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo nabo bazishyura mu kwinjira.
Umuhanzi Mavenge Sudi wamenyakanye cyane mu myaka ya 1998 kubera indirimbo nka “Agakoni k’abakobwa”, “Isimbi” atangaza ko we atifuza kumenyekana nk’abahanzi bakomeye mu Rwanda muri iki gihe nka Jay Polly na Tom Close kuko yaramenyekanye bihagije, ngo yabahaye inda ya bukuru.
Abahanzi batandukanye barimo Riderman, King James, Miss Jojo, Urban Boys na Tom Close bagiye kuzenguruka u Rwanda mu bitaramo (roadshows) bakangurira abaturage kurya ibishyimbo bikungahaye ku butare.
Umuhanzi Seminega Ferdinand yamaze gushyira hanze indirimbo yise MWAMI DUTABARE irimo ubutumwa busaba abantu guhinduka bakava mu byaha, bagakurikira inzira nyayo izabageza mu ijuru.
Abagize ikompanyi ya Decent Entertainment aribo Muyoboke Alex na Twahirwa Theophile uzwi ku izina rya Dj Theo bateguye igitaramo cyo kumurika iyi kompanyi yaje gufasha abahanzi kumenyekanisha ibikorwa byabo no kubibyaza umusaruro (Management).
Nubwo avuga ko atarakira agakiza ku buryo bufatika, umuraperi Major X ubarizwa mu itsinda rya Flat Papers ngo agiye kwagurira ubuhanzi bwe mu ndirimbo zihimbaza Imana.
Icyamamare muri muzika Emmanuel Bezhiwa Idakula bita BEZ ukomoka muri Nijeriya arahamya ko iterambere u Rwanda rugezeho riri ku rwego rwiza mu nzego zose, agasaba abahanzi n’abakora umuziki mu Rwanda kudasigara inyuma kandi bakihatira gukora umuziki w’umwimerere niba bashaka gutera imbere.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Joseph Habineza mu gihe gito amaze agarutse kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo, hakomeje kugenda hagaragara impinduka nyinshi zigamije guteza imbere abahanzi no kugira ngo babashe gutungwa n’impano zabo.
Abahanzi baririmba Gospel (indirimbo zihimbaza Imana) bategereje byinshi ku marushanwa atanga ibihembo ya Groove Awards agiye kuba ku nshuro ya kabiri kuko ngo aya marushanwa azatuma bahabwa agaciro n’abayobozi bamwe na bamwe bo mu matorero.
Mu minsi ishize abahanzi Jose Chameleone, Amani na bagenzi babo baje mu bitaramo bari bateguriwe hano mu Rwanda ariko icyatunguye abantu ni uko ibitaramo byabo bitibabiriwe.
Abdel-Majed Abdel Bary, Umwongereza wamenyekanye mu muziki mu njyana ya Rap ku izina rya L Jinny arakekwaho kuba umwe mu baciye umutwe umunyamakuru w’umunyamerika James Wright Foley.
Minisitiri mushya muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, Joseph Habineza, arahamagarira abahanzi gukora cyane bashyize ingufu mu muziki w’umwimerere no kwiga umuziki bakabasha kwiteza imbere ndetse bakanatanga imisoro aho gutegereza ko Minisiteri ibaha.
Umuraperi Jay Polly, umwe mu bahanzi batatu bari guhatanira igihembo gikuru cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) ku nshuro ya cyo ya kane avuga ko icyo we n’abafana be bategereje ari ukwegukana icyo gihembo kuko atagiye mu irushanwa agiye gushaka umwanya wa kabiri cyangwa uwa gatatu.
Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda uzwi ku izina rya Jose Chameleone ari kumwe n’umuhanzikazi Amani wo mu gihugu cya Kenya bazataramira Abanyarwanda muri Kigali Serena Hoteli ndetse n’i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha ku matariki ya 22 na 23.8.2014.
Jay Polly, umuhanzi wo mu njyana ya Hip Hop, atangaza ko nyuma y’amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) 2014, azahita ashyira ahagaragara umuzingo (album) w’indirimbo ze ngo uzaba ugizwe n’indirimbo ziri mu njyana ya gakondo gusa.
Ku cyumweru tariki 3.8.2014, nibwo korali Maranatha izizihirizaho imyaka 30 imaze ibonye izuba, ibi birori bikaba bizabera muri Kigali Serena Hotel.
Umuhanzi akaba n’umu Dj, Rukabuza Pius, uzwi nka “Dj Pius” wamenyekanye cyane mu itsinda rya Two4Real rizwi ku ndirimbo “Imitobe” isa neza na “Kanda amazi”, we n’umugore we Ange Umulisa bibarutse umwana wabo w’imfura bise Abriel.