Ruhango: Bwa mbere n’abo bishimanye n’abahanzi bari muri PGGSS

Abaturage benshi bo mu karere ka Ruhango bashimishijwe no kubona abahanzi bari mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ubwo iryo rushanwa ryagezwaga muri ako karere bwa mbere tariki 10/05/2014.

Abahanzi 10 bari bitabiriye iri rushanwa ritegurwa n’uruganda rwenga inzoga rwa Bralirwa, bishimiye ubwitabire bw’Abanyaruhango, kuko ngo hatandukanye n’ahandi bamaze kugera kuva iri rushanwa ryatangira muri uyu mwaka wa 2014.

Bishimiye kwibonera amaso ku maso abahanzi bajyaga bumva mu itangazamakuru.
Bishimiye kwibonera amaso ku maso abahanzi bajyaga bumva mu itangazamakuru.

Aba bahanzi abenshi muri bo bavuga ko bahabonye abafana benshi ugereranyije n’utundi turere dutatu bamaze kugeramo.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, nawe ari mu bitabiriye iki gitaramo cyabereye mu kibuga cy’akarere, avuga ko ashimira cyane Bralirwa kuba itumye abaturage b’aka karere nabo babasha kwishima bigeze aha.

Biteganyijwe ko aya marushanwa ya PGGSS azakomereza mu karere ka Kayanza tariki 17/05/2014.

Abaturage biganjemo urubyiruko bari bitabiriye PGGSS 4 ari benshi.
Abaturage biganjemo urubyiruko bari bitabiriye PGGSS 4 ari benshi.

Primus Guma Guma Super Star yatangiye mu mwaka wa 2011ikaba igemije guteza imbere abahanzi nyarwanda binyuze mu bikorwa byo kwamamaza inzoga ya Primus.

Muri uyu mwaka PGGSS yitabiriwe n’abahanzi icumi: Young Grace, Active, Senderi, Jules Sentore, Dream Boys, Diana Teta, Bruce Melody, Christopher, Am G The Black na Jay Polly.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka