Icyamamare Stromae yatangaje igihe azazira mu Rwanda n’uko arubona iki gihe

Umuhanzi w’icyamamare Stromae yatangaje ko mu mwaka utaha azasura u Rwanda mu gihe azaba akora ibitaramo byo kuririmba henshi hanyuranye muri Afurika, anatangaza byinshi ku buryo afata amateka y’u Rwanda, iterambere rya Afurika n’ibitangazwa mu makuru. Ndetse anavuga ku buzima bwe bwite na se umubyara wari Umunyarwanda wahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ikiganiro uyu muhanzi ubusanzwe witwa Paul Van Haver yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique mu mujyi wa Berlin mu Budage

JA: Ukunda ko bakwita nde ?

Stromae: Mu by’ubuhanzi n’ibitaramo banyita Stromae, naho njyewe nyawe nitwa Paul Van Haver.

JA : Ibitaramo utegura muri Afurika y’Abarabu biragaragara ko bizitabirwa cyane ariko n’ahandi muri Afurika urakunzwe kandi baragutegereje dore ko bagufata nk’umwana wabo, Umunyafurika mugenzi wabo. Ubifata ute ?

Stromae : Ndabizi ko ari benshi cyane ariko kuri njye bizaba birenze ibirori n’ibitaramo bisanzwe kuko ari n’igihe kuri njye cyo kumenya Afurika nyayo itandukanye cyane n’iyo ibitangazamakuru byo mu bihugu byateye imbere bihora bigaragaza.

Ndibuka igihe najyaga Abidjan muri Cote d’Ivoire natunguwe cyane no kubona umujyi munini mwiza ndetse ku rwego rw’imijyi ikomeye ku isi nka za Manhattan mu gihe amashuso y’ibitangazamakuru yari yaratumye nishyiramo ko Afurika ari ahantu h’utuzu twa nyakatsi n’ibiti bikingamo izuba.

Uko nabonye Abidjan byabaye nk’ibimbwira ngo ndacyafite byinshi byo kwiga no kumenya kuri Afurika nyayo.

JA: Noneho rero ugiye kwigirayo wigerere aho hose…

Stromae: Cyane. Mu mwaka utaha wa 2015 nzajya Dakar, Abidjan, Yaounde, Kinshasa, Johannesburg n’i Kigali birumvikana. Nta kuntu ntajya i Kigali rwose…

JA: Ibihangano byawe nka "Papaoutai" yamenyekanye cyane yatumye muri Alijeriya bahimbiraho iyiswe "Boutefoutai" kubera perezida wabo wagumye ku butegetsi arwaye. Hari icyo ibyo bigutwara muri wowe ?

Stromae : Njye ku giti cyanjye ntacyo kandi rero numva byanabera byiza umunyepolitiki kumva ko hari abatamwumva mu buryo runaka.

JA: Kuki utajya uvuga ku Rwanda cyane ?

Stromae : Bisa nk’aho ari kamere nkomora ku mubyeyi wanjye, mama wandeze wenyine.

JA: Ariko wagize na papa wawe wari Umunyarwanda ndetse w’Umututsi

Stromae : Nibyo nagize papa wari Umunyarwanda. Yahuye na mama utubyara ubwo uwo data yigaga mu Bubiligi ariko ntibarambanye kuko data yaje kwisubirira mu Rwanda atatwemeye ngo aturere nk’abana be, njye n’abavandimwe banjye. Ntabwo nabonanye nawe kenshi ariko ndamwibuka neza kuko hari n’ibyo mwibukiraho. Ishusho ye ariko ni njyewe musa musa kuko turasa cyane.

JA: Jenoside iba irabaye ndetse ihitana na papa wawe. Wari umwana ufite imyaka icyenda. Wahise ubimenya icyo gihe ko yapfuye ?

Stromae : Oya. Nabimenye nyuma y’igihe maze kugira imyaka nka 11 cyangwa 12. Ntabwo mama yabivugagaho na busa mu rugo. Icyo gihe rero nanjye byaramvunaga cyane mpitamo kubimubaza umunsi umwe.

Nabibajije mama ntaciye ku ruhande nti « None se mama, data yarapfuye ? » Mama yasubije mu ijambo rimwe ngo « Yego. » Ibindi byo kumenya uko yishwe, aho yapfiriye, abamwishe, aho yaba ashyinguye byose ntabyo nigeze menya. Gusa umwe mubo mu muryango wacu mu Bubiligi yambwiye ko benshi mu muryango wa data babishe muri Jenoside.

Umuhanzi w'icyamamare Stromae mu kiganiro n'umunyamakuru wa Jeune Afrique.
Umuhanzi w’icyamamare Stromae mu kiganiro n’umunyamakuru wa Jeune Afrique.

JA: Ubu Jenoside wumva ari iki kuri wowe ?

Stromae : Ni amakuba n’amahano ku isi muri rusange ariko njye mbifata nk’isomo rikomeye ko abigira intagondwa ku moko n’amasano baba bishora mu makuba akomeye. Gusa njye reka nkubwize ukuri. Ni wowe wambajije uvuga ko data yari Umututsi. Iyo uza kumbaza ngo ndi Umututsi cyangwa Umuhutu mu magambo yawe sinari kugusubiza nari guhaguruka nkigendera tutanasoje iki kiganiro. Icyo kibazo ni kibi kandi ni nacyo abishe abandi muri Jenoside babazaga mu mayira no kuri za bariyeri

JA: Kuki utashatse kumenya byinshi kuri papa wawe ndetse ngo ube waranagiye mu Rwanda ?

Stromae : Muri njye igihe cyari cyitaragera. Nababajwe cyane no kutarerwa na data wambyaye ariko mu by’ukuri Jenoside sinyizi, yabereye kure yanjye. Yenda ningera aho yabereye nzagira uko mba muri ayo mateka ku bundi buryo ariko rwose ntabwo agahinda n’amateka ya Jenoside simfite icyo nabivugaho kuko hari benshi cyane byashegeshe babizi banabyumva kundusha.

JA: Nk’umuhanzi Corneille ?

Stromae : Birumvikana. Corneille yarokotse Jenoside, ayizi kundusha kuko yanayibabariyemo ayiburiramo abe kurusha njye yenda ubabazwa no kuba ntararezwe na data.

JA: None se mu Rwanda hari ubwo bagutumiye mu kwibuka Jenoside ku nshuro ya 20 mu kwezi gushize ?

Stromae: Yego ariko mu buryo buziguye. Hari uburyo nari gufatanya n’abandi iyo njyayo ariko ntabwo byanjemo cyane kuko ntabwo nifuza kwibuka ayo mahano nka Stromae uzwi w’ikirangirire. Ni ibyo nshaka kwitwaramo bucece nunamira abantu miliyoni bazize ayo mahano.

Ni ubuzima bwanjye bwite nk’umuntu ushaka kumenya amateka y’igihugu cya papa we, uko papa we yabayeho ariko ntabwo nifuza rwose ko ibitangazamakuru byabifata nk’ibisanzwe bambonamo umuntu w’icyamamare. Aya mateka navuga rwose ko ari ayanjye kandi ngiyeyo naba nkeneye kuba njyenyine.

JA: Ubusanzwe wumva uri Umunyafurika ?

Stroame : Mu maraso yanjye harimo icyo nakwita Ubunyafurika bungana na 50 %. Ariko mu mico rwose numva Ubunyafurika ari nka 40 % kuko uburere, imyumvire n’imitekerereze yangize uwo ndiwe ni ibyo mu Bubiligi rwose. Ntacyo najya kubwira Abanyafurika kuri Afurika uretse ko yenda iby’ubuhanzi n’umuziki bisa nk’ibyabanyegereje kurushaho.

JA: Uko kuba uhuje amaraso y’impande zombi ubifata ute ?

Stromae : Ni ibyo utabasha kumva kandi kubihuza no kubibamo byombi bikaba bigoye, nanone ariko birimo agaciro gakomeye.

JA : Ni abahe bahanzi bo muri Afurika ureberaho rimwe na rimwe ?

Stromae : Ni benshi. Barimo Papa Wemba, Koffi Olomidé, Zao wo mu ndirimbo "Ancien combattant" Salif Keïta, Cesaria Evora

JA : Ivangura abantu bakorera abandi urifata ute ? Wowe ubwawe wari wahura naryo ?

Stromae : Cyane nk’umuntu wese noneho utari umuzungu kandi wakuriye mu Burayi. Mu bwana bwanjye ho sinahuye naryo cyane. Byabaga ari ibintu bidakomeye cyane cyane ko twabaga mu duce dutuwe n’abantu bavuye imihanda yose. Ariko maze kujya mu mashuri aho nize mba mu kigo nibwo nahuye n’abana babaga bavuye ahandi babikomeyeho.

Hari inshuti yanjye yambwiye ngo « Wowe rero kuba dukundana birantangaza kuko ubusanzwe nanga abirabura pe. » Ibyo byarankomerekeje cyane ariko sinigeze nganzwa nabyo ngo yenda ndwane nk’abandi bana. Ahubwo nicaye hamwe mbitekerezaho ndibaza nti ariko ni iki gitera umuntu kwanga abandi ?

Nahise numva ko uwangana ari we uba afite ikibazo ntangira no kwibaza uko bigenda ngo umuntu yicare aganire n’umwanzi we cyangwa uwo batumva ibintu kimwe. Nibutse nyakwigendera Papa Yohani Pawulo II aganira na Ali Agca wari wamurashe ashaka kumwica.

JA : None se wasanze umuntu akwiye kubyitwaramo ate ?

Stromae : Njye numva bishoboka. Igisubizo si ukurwana ahubwo igisubizo kiri mu kwicarana mukaganira, buri wese akumva undi, mugahanganisha ibitekerezo mugamije kugera ku bwumvikane.

JA : Hari icyo icyamamare nka Stromae yabwira urubyiruko rwo muri Afurika ?

Stromae : Nta Munyafurika nabera ise n’umwe. Sindi umuntu w’umunyamurava cyane cyangwa ngo mbe nabasha kwamamaza no kuyobora impinduramatwara cyane. Amagambo y’indirimbo zanjye yuje kwiyubaha n’indangagaciro, ibitekerezo, wenda n’ubutumwa, ariko sinjye wo kujya kubwira Abanyafurika ngo “mushoboye ibi na biriya” Njye se koko ndinde wo kuvuga ibyo? Sindi Mesiya ugarutse kubaha icyizere.

Urubyiruko rwa Afurika rushoboye byinshi, by’umwihariko ntibakeneye impuhwe zanjye cyangwa ko mbaha amasomo kugira ngo biyizere.

JA: Kubeshwaho n’abandi ubanza bikubangamira cyane?

Stromae: Ndabyanga cyane rwose, nanga inkunga kuko zituma uhora uteze amaboko kugira ngo ubeho. Sinemera abahora bafata Afurika nk’umugabane wa ruswa. Ndabizi ko hamwe harangwa imiyoborere mibi, ariko sintekereza ko ari ikibazo cy’Abanyaburayi n’Abanyamerika, sibo bagomba kubikemura. Ntabwo rwose ibyo bibareba.

JA : Ni ikihe gitabo uherutse gusoma ?

Stromae : Ni ikitwa Yékini kivuga ku mateka ya Senegali

JA : Naho se igitabo wasomye ukumva kikugeze ku nyota wumva cyaba cyarahinduye uburyo ufata ibintu ?

Stromae : Ni icyanditswe ku byitwa « la zététique » cya Henri Broch kivuga ku kugira amakenga ariko ugendeye ku bimenyetso nyabyo biriho. Ni uburyo bwo kudahita wemera ibintu mbese, ukabireba mu mpande zose.

JA: Minisitiri w’Intebe w’Ububiligi, Elio Di Rupo yahaye album yawe iheruka perezida Barack Obama mu kwezi gushize. Wamenya niba Obama yarayumvise ?

Stromae : Birashoboka ko yaba yarayumvise ubwo yari mu ndege ye ataha. Muri Kamena ninjya muri Amerika na Canada mu bitaramo nzagerageza kubaza menye niba yarayumvise nzababwira.

Byahinduwe mu kinyarwanda na Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka