Muhanga : Urubyiruko ngo hari ibyo rwigira ku bahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS

Rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Muhanga rwitabiriye igitaramo cy’abahanzi bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) cyabereye mu karere ka muhanga tariki 28/06/2014, ruvuga ko ibi bitaramo biruha ingufu mu kubyaza umusaruro impano zihishe mu byaro bya kure.

Uru rubyirukop rw’abahungu n’abakobwa ruvuga ko PGGSS ari indorerwamo yo gupima ubuhanga bushingiye ku bihangano by’indirimbo, no gutanga ubutumwa buteza imbere igihugu, binyuze muri muzika nyarwanda.

Usibye kuba urubyiruko rurushaho gusabana na rugenzi rwaro ruba ruvuye imihanda yose, urubyiruko ruvuga ko ibihangano by’abahatanira PGGSS, birusigira imbaraga zo guhishura impano ziwrihishemo.

Urubyiruko rwo mu karere ka Muhanga rwahuruye ruje kureba bisi itwaye abahanzi bahatanira PGGSS 4.
Urubyiruko rwo mu karere ka Muhanga rwahuruye ruje kureba bisi itwaye abahanzi bahatanira PGGSS 4.

Umwe yagize ati « Bitewe n’ukuntu baba baturyohereje, najye nzajya nkubita Rap niniga nanjye nkamenya! Nabigiyeho ikinyabupfura, bageze hano bitwara neza kandi ni byiza biduha umurongo utaturangaza, mfite indirimbo nanjye ngiye kureba uko nzisohora».

Umwe mu bakobwa wari waje kureba iri higanwa ari mu kigero cy’imyaka 18 avuga ko yitwa Musabyemaliya Jeanviere yabwiye Kigali Today ko abahanzi bafasha urubyiruko kureba imbere no gushyira mu bikorwa impano zihishe mu rubyiruko.

Rumwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye PGGSS i Muhanga.
Rumwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye PGGSS i Muhanga.

Usibye urubyiruko rw’i Muhanga n’abo mu Ruhango bari bahuruye, bigaragara ko abahanzi nyarwanda bakunzwe mu rubyiruko, kurusha abakuze, cyakora ngo ku bw’uru rubyiruko, aya marushanwa ni n’umwanya warwo wo kwishimisha, cyakora ngo hari n’icyo iri rushanwa rirusigamo kuko hari urubyiruko ruva ahabera iri rushanwa rwiyemeje gutera ikirenge cy’abastar, aha byumvikana ko abastar bashobora guhindura sosiyeti kubera ibihangano byabo.

Usibye kuba abahanzi baririmba abantu bakishima, iri rushanwa ngo rinatuma abafite impano babasha kwipima no gushaka uko nabo batera imbere.

Urubyiruko ni rwo rwinshi rwitabiriye igitaramo cya PGGSS 4 cyabereye i Muhanga.
Urubyiruko ni rwo rwinshi rwitabiriye igitaramo cya PGGSS 4 cyabereye i Muhanga.

Urubyiruko rusaba ko n’andi makompanyi yikorera yarushaho guteza imbere ubumenyingiro ku badafite ubushobozi kuko nabo bashobora kuvamo abantu bafite icyubahiro.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka