Musanze: Igitaramo cya PGGSS cyagaragaje ko umuziki wa live urimo gutera imbere

Ubwo abahanzi 10 bahatana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star bari mu mujyi wa Musanze, kuri uyu wa gatandatu tariki 05/07/2014 bagaragaraje ko bamaze gutera intambwe igaragara mu gukora umuziki w’imbonankubone uzwi nka live mu rurimi rw’icyongereza.

Mu njyana zitandukanye, abo bahanzi basusurukije imbaga nini igizwe ahanini n’urubyiruko rurabyishimira cyane rufatanya nabo kubyina ivumbi riratumuka. Abo basore n’inkumi baje bitwaje ibyapa by’abahanzi bashyigikiye bashimye intera umuziki nyarwanda ugezeho.

Abafana bishimiye abahanzi barabyina ivumbi riratumuka.
Abafana bishimiye abahanzi barabyina ivumbi riratumuka.

Mpezemubanzi Bonaventure n’ibyunzwe byinshi mu maso, yabwiye Kigali Today ko abahanzi b’Abanyarwanda hari urwego rushimishije bamaze kugeraho mu kwerekana umuziki ubereye ijisho kubera irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Agira ati: “Ndishimye rwose, uyu muziki tubonye utandukanye n’indi miziki twabonaga, barimo barakora umuziki live, umuziki wacu uragana aheza, Bralirwa nikomereza aho.”

Undi mukunzi w’umuziki witwa Mukamana Francine warenzwe n’akavumbi kubera kubyina, yunzemo avuga ko abahanzi bacu batinyaga live ahanini bitewe no kuba batitoza kuyikora, ariko ikigaragara Primus Guma Guma hari urwego imaze kubagezaho.

Abafana baje babyambariye.
Abafana baje babyambariye.

Ati: “Njye nari naracitse ku muziki kubera za playback z’abahanzi bacu, wajyaga mu gitaramo ukareba abahanzi bazenguruka na micro ngo bararirimba ariko urabona ko bitandukanye n’ibyo twari dusanzwe tubona, uyu ni musaruro mwiza w’irushanwa nk’iri.”

Kuba umuziki wa live urimo kuzamuka binashimangirwa na Aimable Twahirwa, umukemurampaka mukuru w’irushanwa rya Primus Guma Guma ku nshuro ya kane nk’uko yabitangarije itangazamakuru.

“Live irimo irafata ubuzima bwayo; live irimo ifata umurongo mu muziki nyarwanda birashimishije kubona injyana zose, indiririmbo baririmba zose babashije kuzikora live, uyu munsi mwabonye ko live twabonye i Musanze hari ikintu kiyongereye kuri live twabonye ubushize,” Aimable Twahirwa.

Ukuriye abakemurampaka ba PGGSS, Aimable Twahirwa aganira n'abanyamakuru.
Ukuriye abakemurampaka ba PGGSS, Aimable Twahirwa aganira n’abanyamakuru.

Yongeraho ko hari abahanzi batunguranye mu kwerekana umuziki mwiza, bityo amanota yabo usanga angana, ngo uko bakurikirana mu manota bizaterwa n’uko bazitwara mu gitaramo (road show) ya Rubavu izaba mu cyumweru gitaha tariki 12/07/2014.

Aimable Twahirwa uri kumwe na Lion Manzi na Tonzi mu kana nkemurampaka, yijeje abanyamakuru n’Abanyarwanda muri rusange ko batanga amanota bakurikije uko buri muhanzi yitwaye kandi ngo bakora akazi kabo by’umwuga. Amanota atangwa hashingiwe ku kwishimirwa n’abantu no gusabana nabo (popularite & interaction), imiririmbire no kwitwara neza mu kibuga (stage management).

Abakemurampaka Lion Manzi na Tonzi n'abo muri kampani East African Promoters ifatanya na Bralirwa gutegura PGGSS.
Abakemurampaka Lion Manzi na Tonzi n’abo muri kampani East African Promoters ifatanya na Bralirwa gutegura PGGSS.

Abahanzi bo mu Rwanda banengwa ko badakora umuziki wa live, bake ari bo bashobora kuwukora, umuhanzi ukomeye mu karere u Rwanda rurimo, Jean Pierre Nimbona bakunda kwita Kidum Kibido uheruka gususurutsa abitabiriye umuhango wo kwita izina yagiriye inama abakora umuziki bo mu Rwanda gukora umuziki w’imbonenkubona niba bashaka ko umuziki wabo urenga imbibi z’u Rwanda.

Akomoza ku irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, Kidumu yavuze ko ari amahirwe akomeye bafite bagomba kubyaza umusaruro kuko rituma bamenyekana n’ibihangano byabo ntibihere mu kabati.

Senderi yaje kuri stage afite ingagi.
Senderi yaje kuri stage afite ingagi.

Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya kane ryitabiriwe n’abahanzi n’amatsinda 10: Teta Diane, Jay Polly, Eric Senderi, Dream Boys, A magi The Black, Young Grace, Bruce Melody, Active group, Christopher na Jules Sentore.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turabakunda

Obed yanditse ku itariki ya: 24-07-2014  →  Musubize

IS NOT EASY TO PROMOTE YOURSELF OR TO SHERTER YOU YOURSELFF BUT ERIC SENDERI TRIED IT .

IREME ANSBERT yanditse ku itariki ya: 24-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka