Bamwe mu bahanzi bari muri PGGSS 4 ngo bizeye kuzahiga abandi mu gihe cyo kuririmba “live”

Abahanzi bari mu marushanwa ya PGGSS 4 ubwo barimo baririmbira Abanyagicumbi kuri uyu wa 7/6/2014 benshi batangaje ko bizeye kuzahiga abandi mu gihe bazatangira kuririmba mu buryo bw’ijwi ry’umwimerere “live”.

Ibi babitangaje nyuma y’uko buri muhanzi wageraga ku rubyiniro ukabona imbaga y’abantu baramwishimiye ndetse bamwe mu bitabiriye kureba abo bahanzi bagahitamo kubafasha kubera ibyishimo.

Ibyo byagaragaye cyane ubwo itsinda Dream Boys ryageraga ku rubyiniro maze imbaga y’abantu yari yuzuye muri stade igatangira kubafasha kuririmba mu ndirimbo yabo “Sinakwifuriza inabi”.

Dream Boys bari kuririmba.
Dream Boys bari kuririmba.

Abanyagicumbi bagaragarije itsinda Dream Boys ko babishimiye cyane ariko uko bagendaga bakurikirana mu kujya kuririmba ugasanga hari ubaririmbiye ariko imbaga y’abantu yari iraho ntinyeganyeze na gato.

Kumuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Bruce Melody we kuba yarishimiwe n’abo yaririmbiraga ngo bimuha imbaraga zo kuzegukana igihembo cya mbere muri aya marushanwa.

Ikindi yizeye ngo ni igihe gikomeye bagiye kwinjiramo cyo kuririmba mu ijwi ry’umwimerere kuko ngo nawe yiyizeye mu ijwi rye kandi ngo iyo ari kuririmba nibwo injyana ye iba iryoshye.

Bruce Melody ari kuririmba.
Bruce Melody ari kuririmba.

Muneza Chrisotophe uzwi nawe ku izina ry’ubuhanzi rya Christopher, ubwo yari arangije kuririmbira Abanyagicumbi yatangarije Kigali Today ko yiyizeye mu kuririmba mu ijwi rye ry’umwimerere kandi ko aribyo bitangirwa amanota menshi.

Avuga ko azakoresha imbaraga ze zose akaririmba neza ubundi abatanga amanota nabo bagakora akazi kabo ariko mubyo yizeye ngo ni uko mu ijwi rye ritagira amakaraza rizatuma aharanira kuza muba mbere batatu.

Umuhanzi Christopher aririmba.
Umuhanzi Christopher aririmba.

Teta Diane nawe yatangaje ko kuba aririmba indirimbo zitanga ubutumwa kandi akaba yizera Imana ko ariyo yamuhaye impano ye yo kuririmba yumva n’ijwi rye rizabimufashamo cyane cyane mu gihe cyo kuririmba mu ijwi ry’umwimerere.

Teta Diane aririmba indirimbo ye yise Fata Fata.
Teta Diane aririmba indirimbo ye yise Fata Fata.

Ku ruhande rw’abitabiriye kureba amarushanwa y’aba bahanzi bari muri PGGSS 4 bo bavuga ko bakurikije imiririmbire y’abahanzi amahirwe bayaha Bruce Melody ngo kuko indirimbo ze zikunzwe kandi ubona yitwara neza (discipline).

Bagize n’icyo bavuga kuri Jay Polly ngo nubwo akunzwe cyane n’abakiri bato kubera ko izina rye rizwi cyane benshi mu bitabiriye kureba aba bahanzi bavuga ko hari abamurusha kuririmba cyane nk’uko Jemima Uwizeyimana abitangaza. Ati “nka Christopher nawe yaririmbye neza kandi indirimbo ze ndazikunda cyane.”

Abanyagicumbi bitabiriye igitaramo cya PGGSS 4 ari benshi.
Abanyagicumbi bitabiriye igitaramo cya PGGSS 4 ari benshi.

Mu bahanzi baherutse kuririmba ni Ama G The Black kuko niwe wari watomboye nomero ya nyuma akaba ariwe wasezereye Abanyagicumbi basubira mu ngo zabo.

Irushanwa rya PGGSS 4 ririmo abahanzi 10: Active Group, Young Grace, Bruce Melodie, Teta Diana, Christopher, Jules Sentore, Dream Boyz, Senderi International Hit, Jay Polly na Ama G Black.

Andi mafoto ajyanye y’iyi nkuru:

Senderi yaje ku rubyiniro n'igitebo cy'ibijumba ku mutwe.
Senderi yaje ku rubyiniro n’igitebo cy’ibijumba ku mutwe.
Nyuma yo kuririmba Christopher yifotoranyije n'umufana we.
Nyuma yo kuririmba Christopher yifotoranyije n’umufana we.
Umufana wa Bruce Melody aje kumushimira uburyo yitwaye neza mu kuririmba.
Umufana wa Bruce Melody aje kumushimira uburyo yitwaye neza mu kuririmba.
Bamwe bateruraga bagenzi babo kugirango barebe abahanzi.
Bamwe bateruraga bagenzi babo kugirango barebe abahanzi.
Abafana babyinanye n'abahanzi.
Abafana babyinanye n’abahanzi.
Ama G The Brack niwe wasoje.
Ama G The Brack niwe wasoje.
Uwo murongo ni uw'abantu bavuye kureba abahanzi bari guhatana muri PGGSS 4.
Uwo murongo ni uw’abantu bavuye kureba abahanzi bari guhatana muri PGGSS 4.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

mrakozecyane

roy kelly bigirimana yanditse ku itariki ya: 3-04-2015  →  Musubize

christopher ngusabe uzaze iburundi tukubone aho bita mu kayanza kuri tere yafootball yokwikambi

roy kelly bigirimana yanditse ku itariki ya: 3-04-2015  →  Musubize

PGGSS niya Jey Polly nihatabamo ikimenyane 2

IKIREZI Jmv yanditse ku itariki ya: 21-06-2014  →  Musubize

Senderi ni uwa 1 mu dushya!!!Abandi nta mpinduka bumva,ibyabo bihora ari ibisanzwe nka Missa 1.
Sendeli couraje!!!

ubumwe Didine yanditse ku itariki ya: 15-06-2014  →  Musubize

senderi mureke = creativite.com

julius yanditse ku itariki ya: 11-06-2014  →  Musubize

sendeli arakabije kbs jye mbona atarugushakisha amanita gusa haribindi birinyuma

ntwari erick aka DNEB boyz yanditse ku itariki ya: 10-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka