Makonikoshwa ari mu byishimo byo kuva mu bitaro

Umuhanzi Makonikoshwa wari urwariye mu bitaro bya CHUK Kigali aratangaza ko afite ibyishimo byo kuva mu bitaro kandi ko ashimira Imana cyane yamufashije.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Kigali Today, Makonikoshwa mu ijwi rituje yadutangarije ko yavuye mu bitaro ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 11.6.2014 kuri ubu akaba ameze neza kandi akaba ashimira Imana yamufashije akava mu bitaro.

Yakomeje adutangariza kandi ko namara kugarura imbaraga azahita asubira mu bikorwa bye bya muzika.

Makonikoshwa nyuma yo kurwara.
Makonikoshwa nyuma yo kurwara.

Yagize ati: “muzika kuri njye ni akazi, ni ubuzima bwa buri munsi ni nk’uko n’undi muntu usanzwe afite akazi iyo arwaye karahagarara ariko iyo akize agasubiraho, nanjye nimara kugarura imbaraga nzakomeza ibikorwa byanjye bya muzika…”.

Makonikoshwa kandi afite gahunda yo kuzahita ashyira hanze indirimbo yahimbiye Imana mu rwego rwo kuyishimira. Yanatangaje kandi ko ashimira abamufashije bose ndetse n’abamusuye aho yari mu bitaro.

Makonikoshwa atararwara.
Makonikoshwa atararwara.

Ubwo twamubazaga icyo yatangariza Abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko abamubaye hafi yagize ati: “Abataransuye cyangwa batamfashije ntacyo nabavugaho kuko ntabwo nzi impamvu batabikoze naho abambaye hafi bo ndabashimira cyane kandi nzanahora mbashimira.”

Makonikoshwa kandi arasaba Abanyarwanda muri rusange kujya bitabira gufasha no kuba hafi ababa barwaye kuko birabafasha bakumva ko batari bonyine.

Twifuje kumenya uburwayi yari afite bwatumye ajya mu bitaro adutangariza ko nta muntu ujya avuga uburwayi bwe bityo nawe ko atabuvuga.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IMANA nishimwe, kandi,himbazwekubayakuye, ubuzimabwamako ahobwaribugeramiwe imana ,idufiteho, umugambikuzimabwacukukoniyo, ibugena azakomeze gusana, imitima yabanyarwanda.

NSHIMIMANA J P yanditse ku itariki ya: 22-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka