Kuri iki cyumweru tariki 5.10.2014 hateganyijwe kuba igitaramo cyo gushyigikira umuryango wa Patrick Kanyamibwa witabye Imana azize impanuka ya moto mu kwezi kwa cyenda k’uyu mwaka, bikaba biteganyijwe ko n’abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo nabo bazishyura mu kwinjira.
Umuhanzi Mavenge Sudi wamenyakanye cyane mu myaka ya 1998 kubera indirimbo nka “Agakoni k’abakobwa”, “Isimbi” atangaza ko we atifuza kumenyekana nk’abahanzi bakomeye mu Rwanda muri iki gihe nka Jay Polly na Tom Close kuko yaramenyekanye bihagije, ngo yabahaye inda ya bukuru.
Abahanzi batandukanye barimo Riderman, King James, Miss Jojo, Urban Boys na Tom Close bagiye kuzenguruka u Rwanda mu bitaramo (roadshows) bakangurira abaturage kurya ibishyimbo bikungahaye ku butare.
Umuhanzi Seminega Ferdinand yamaze gushyira hanze indirimbo yise MWAMI DUTABARE irimo ubutumwa busaba abantu guhinduka bakava mu byaha, bagakurikira inzira nyayo izabageza mu ijuru.
Abagize ikompanyi ya Decent Entertainment aribo Muyoboke Alex na Twahirwa Theophile uzwi ku izina rya Dj Theo bateguye igitaramo cyo kumurika iyi kompanyi yaje gufasha abahanzi kumenyekanisha ibikorwa byabo no kubibyaza umusaruro (Management).
Nubwo avuga ko atarakira agakiza ku buryo bufatika, umuraperi Major X ubarizwa mu itsinda rya Flat Papers ngo agiye kwagurira ubuhanzi bwe mu ndirimbo zihimbaza Imana.
Icyamamare muri muzika Emmanuel Bezhiwa Idakula bita BEZ ukomoka muri Nijeriya arahamya ko iterambere u Rwanda rugezeho riri ku rwego rwiza mu nzego zose, agasaba abahanzi n’abakora umuziki mu Rwanda kudasigara inyuma kandi bakihatira gukora umuziki w’umwimerere niba bashaka gutera imbere.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Joseph Habineza mu gihe gito amaze agarutse kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo, hakomeje kugenda hagaragara impinduka nyinshi zigamije guteza imbere abahanzi no kugira ngo babashe gutungwa n’impano zabo.
Abahanzi baririmba Gospel (indirimbo zihimbaza Imana) bategereje byinshi ku marushanwa atanga ibihembo ya Groove Awards agiye kuba ku nshuro ya kabiri kuko ngo aya marushanwa azatuma bahabwa agaciro n’abayobozi bamwe na bamwe bo mu matorero.
Mu minsi ishize abahanzi Jose Chameleone, Amani na bagenzi babo baje mu bitaramo bari bateguriwe hano mu Rwanda ariko icyatunguye abantu ni uko ibitaramo byabo bitibabiriwe.
Abdel-Majed Abdel Bary, Umwongereza wamenyekanye mu muziki mu njyana ya Rap ku izina rya L Jinny arakekwaho kuba umwe mu baciye umutwe umunyamakuru w’umunyamerika James Wright Foley.
Minisitiri mushya muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, Joseph Habineza, arahamagarira abahanzi gukora cyane bashyize ingufu mu muziki w’umwimerere no kwiga umuziki bakabasha kwiteza imbere ndetse bakanatanga imisoro aho gutegereza ko Minisiteri ibaha.
Umuraperi Jay Polly, umwe mu bahanzi batatu bari guhatanira igihembo gikuru cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) ku nshuro ya cyo ya kane avuga ko icyo we n’abafana be bategereje ari ukwegukana icyo gihembo kuko atagiye mu irushanwa agiye gushaka umwanya wa kabiri cyangwa uwa gatatu.
Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda uzwi ku izina rya Jose Chameleone ari kumwe n’umuhanzikazi Amani wo mu gihugu cya Kenya bazataramira Abanyarwanda muri Kigali Serena Hoteli ndetse n’i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha ku matariki ya 22 na 23.8.2014.
Jay Polly, umuhanzi wo mu njyana ya Hip Hop, atangaza ko nyuma y’amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) 2014, azahita ashyira ahagaragara umuzingo (album) w’indirimbo ze ngo uzaba ugizwe n’indirimbo ziri mu njyana ya gakondo gusa.
Ku cyumweru tariki 3.8.2014, nibwo korali Maranatha izizihirizaho imyaka 30 imaze ibonye izuba, ibi birori bikaba bizabera muri Kigali Serena Hotel.
Umuhanzi akaba n’umu Dj, Rukabuza Pius, uzwi nka “Dj Pius” wamenyekanye cyane mu itsinda rya Two4Real rizwi ku ndirimbo “Imitobe” isa neza na “Kanda amazi”, we n’umugore we Ange Umulisa bibarutse umwana wabo w’imfura bise Abriel.
Abanyamutendeli bishimiye igikorwa isosite y’itumanaho ya Airtel yabagejejeho iza mu cyaro iwabo ikabasusurutsa mu miziki n’ababyinnyi babazaniye maze ikanabaha service z’itumanaho zirimo no kugura SIM card.
Mu Rwanda, usanga abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe (Secular) iyo bamaze gukundwa bahita batera imbere mu buryo bugaragarira buri wese aho usanga iyo ari umuhanzi uzi gucunga neza umutungo we atera imbere ku buryo bugaragara, ugasanga afite imitungo hirya no hino, bagenda mu modoka zabo biguriye n’ibindi.
Ni ku nshuro ya kane amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) abaye hano mu Rwanda nyamara buri mwaka usanga amategeko agenga iri rushanwa agenda ahinduka cyangwa se hakiyongeramo andi mashya ibi bikaba bitabonwa kimwe n’abahanzi baryitabira.
Umwe mu bayobozi kuri Family TV akaba ari nawe ukurikirana inyungu za Kidumu hano mu Rwanda, Ahmed Pacifique, yatangaje ko abahanzi bake cyane aribo bazaririmba mu gitaramo cya Kidumu kuri uyu wa gatanu tariki 11/07/2014 mu gihe abandi bazaba bakurikiye bari kuhigira ubwenge.
Ubwo abahanzi 10 bahatana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star bari mu mujyi wa Musanze, kuri uyu wa gatandatu tariki 05/07/2014 bagaragaraje ko bamaze gutera intambwe igaragara mu gukora umuziki w’imbonankubone uzwi nka live mu rurimi rw’icyongereza.
Umuhanzi, umuyobozi w’ishuri rya Muzika ku Nyundo akaba ari nawe watangije iserukiramuco Kigali Up, Muligande uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Mighty Popo yemeza ko bari gutegura abahanzi nyarwanda bazaza bari ku rwego rw’abahanzi b’abanyamerika.
Umuhanzi Jean Pierre Nimbona uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Kidumu Kibido, avuga ko umuziki wo mu Rwanda ushobora gutera imbere abanyamuziki baretse guca inzira ya bugufi yo gukoresha gusa ikoranabuhanga.
Rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Muhanga rwitabiriye igitaramo cy’abahanzi bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) cyabereye mu karere ka muhanga tariki 28/06/2014, ruvuga ko ibi bitaramo biruha ingufu mu kubyaza umusaruro impano zihishe mu byaro bya kure.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu mu mupira w’amaguru, Haruna Niyonzima, akaba anasanzwe anakina nk’uwabigize umwuga mu ikipe yo muri Tanzaniya izwi ku izina rya “Yanga Africans” yakoze indirimbo afatanyije na Jay Polly bayita “Wicika Intege”.
Bamwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda Aimable Twahirwa, Lion Imanzi na Tonzi nibo bazatanga amanota mu bitaramo by’umwimerere (Live) bya Primus Guma Guma Super Star 4 nk’uko byatangajwe na Mushyoma Joseph, umuyobozi wa EAP ari nayo itegura aya marushanwa ifatanyije na Bralirwa.
Nk’uko asanzwe akora udushya dutandukanye ahabereye ibitaramo by’amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ( PGGSS 4) umuhanzi Eric Senderi Internationl Hit kuri uyu wa 14 Kamena yagaragaye ku rubyiniro i Nyagatare yambaye amahembe y’inka mu mutwe.
Umuhanzi Makonikoshwa wari urwariye mu bitaro bya CHUK Kigali aratangaza ko afite ibyishimo byo kuva mu bitaro kandi ko ashimira Imana cyane yamufashije.
Abahanzi bari mu marushanwa ya PGGSS 4 ubwo barimo baririmbira Abanyagicumbi kuri uyu wa 7/6/2014 benshi batangaje ko bizeye kuzahiga abandi mu gihe bazatangira kuririmba mu buryo bw’ijwi ry’umwimerere “live”.