Musanze: Abana 120 bavuye muri FDLR bongeye guhuzwa ngo bungurane inama zo kwiteza imbere

Abana 120 basubijwe mu buzima busanzwe mu bihe bitandukanye nyuma yo kuba inyeshyamba mu mutwe wa FDLR, bongeye guhurizwa hamwe mu mahugurwa kugira ngo basangire ubunaranibonye n’imikorere abakiri inyuma nabo babigireho nabo batere ikirenge mu cyabo.

Ibi byagarutsweho na Sayinzoga Jean umuyobozi wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero, ubwo hasozwaga amahugurwa mu Kigo cya Mutobo mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Gatanu tariki 22/8/2014.

Abana 120 bari muri FDLR baganirijwe kuri gahunda za Leta.
Abana 120 bari muri FDLR baganirijwe kuri gahunda za Leta.

Sayinzoga yavuze ko bamaze kwakira abana 940 bari abasirikare mu mutwe wa FDLR ariko hari n’abasubiye mu mashyamba ya Kongo kurwana bashutswe ugasanga baguyeyo.

Yagize ati “Ubu tubara ko tumaze kwakira abana 940, abo bana bose twagiye tubigisha imyuga bakagenda ndetse hari n’amakuru rimwe na rimwe aza atubwira ko hari abasubiye mu ishyamba kandi byarabaye kuko hari abavuye hano wabaza uti wa mwana aba he bati yaguye muri Kongo ubwo barwanaga na M23.

“Hari abavuye hano babashutswe ngo babonye ikiraka, dusanga bishobora guterwa no kuba tutarakurikiranye ngo dukomeze kubafasha nk’uko dufasha abakuru.”

Abitabiriye ayo mahugurwa bagaragaza ko amasomo babonye n'inkunga bahawe bagitaha mu gihugu cyabo yabagiriye umumaro munini kuko bayihereyeho none bageze kure.
Abitabiriye ayo mahugurwa bagaragaza ko amasomo babonye n’inkunga bahawe bagitaha mu gihugu cyabo yabagiriye umumaro munini kuko bayihereyeho none bageze kure.

Muri aya mahugurwa y’iminsi itatu, aba bana bigaragara ko basa neza ku isura, bahuye n’abayobozi banyuranye basobanurirwa gahunda za Leta by’umwihariko kubungabunga umutekano nk’ishingiro rya byose kuko na bo ubareba nk’Abanyarwanda bose.

Ikindi kandi ngo bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge kuko ari bibi ku buzima babo n’inzitizi ku iterambere. Basuzumwe ku bushake agakoko gatera Sida bahabwa n’ibisubizo bwabo kugira ngo bamenye uko bakwitwara.

Sayinzoga Jean aganira n'itangazamakuru nyuma yo gusoza amahugurwa
Sayinzoga Jean aganira n’itangazamakuru nyuma yo gusoza amahugurwa

Abo bana bakiva mu mashyamba ya Kongo banyuze mu bigo bishamikiye kuri Komisiyo ishinzwe gusubiza abahoze ku rugerero, bahabwa inyigisho zitandukanye harimo n’izijyanye n’imyuga mu rwego rwo kubafasha kwihangira imirimo bageze iwabo.

Izi nyigisho zaherekezwa n’ibikoresho n’inkunga y’amafaranga ibihumbi 400 yo gutangiza mu mishinga yabo ibyara inyungu.

Ati “Ni byo twashakaga ngo twongere tubahugure, uwari utangiye kudindira kubera ko nta makuru abona, atanazi icyo bagenzi be bamaze kugeraho, ubu hano bamaze kubona abamaze kwiteza imbere pe n’abandi badindiye, abo bazigira ku bandi.”

Mugisha Fiston wo mu Murenge wa Kinigi, akarere ka Musanze avuga ko yahereye ku ibihumbi 200 yahawe na Komisiyo ayashoye mu buhinzi bw’ibirayi bwamuhaye amafaranga yubatsemo inzu anakuramo intama 18.

Hakizimana Nizeye na we watahutse avuye mu ngabo za FDLR, avuga ko ubuzima bwo mu ishyamba byari bubi cyane ariko kuva ubwo atahukiye, ngo abona atera imbere kuko ubu afite inzu ye n’inka ikamwa.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka