Muhanga: Imfungwa n’abagororwa bamaganye ubwicanyi bwakorewe umuryango wa mugenzi wabo

Binyuze mu butumwa busanzwe butangirwa mu cyo bise Club Anti Crime ihuje imfungwa n’abagororwa bagera kuri 300 bafungiye muri iyi Gereza, abagororwa bamaganye ubwicanyi bwakorewe umuryango wa mugenzi wabo ufunganywe nabo witwa Ngayaberura, uherutse kwicwa mu murenge wa Byimana akarere ka Ruhango.

Iki gikorwa cyo kwamagana ubu bwicanyi cyabereye muri gereza ya Muhanga, kuri uyu wa gatanu taliki ya 22/8/2014 kigamije kwerekana ko ibyo ukekwaho kwica umuryango w’abantu batandatu, ari igikorwa kigayitse haba ku muryango wa Ngayabarerura by’umwihariko no kuri Sosiyete nyarwanda muri rusange.

Uhereye iburyo Ruzigana Emmanuel uhagarariye Club anti-crime.
Uhereye iburyo Ruzigana Emmanuel uhagarariye Club anti-crime.

Uhagarariye Club anti-Crime muri gereza ya Muhanga, Ruzigana Emmanuel avuga ko iyi gahunda yaje gufasha imfungwa n’abagororwa kwiyakira, kwicuza ndetse no gusaba imbabazi ku byaha bitandukanye abagororwa bakoze, bityo ko kwamagana ubu bwicanyi ari ukwereka abanyarwanda ko biyemeje inzira yo kuva mu byaha, no kugororoka kandi ko bitazasubira inyuma.

Agira ti “Kuva aho iyi gahunda ya anti-crime itangiriye, nta mfungwa cyangwa se umugororwa, muri iyi gereza wari watoroka, kuko bose bemeye ibyaha basaba imbabazi, bategereje kurangiza ibihano.’’

Ubanza Nyandwi Athanase ushinzwe kugorora n'uburenganzira bwa muntu, ari hamwe n'abayobozi ba Club anti-crime.
Ubanza Nyandwi Athanase ushinzwe kugorora n’uburenganzira bwa muntu, ari hamwe n’abayobozi ba Club anti-crime.

Nyandwi Athanase ushinzwe kugorora n’uburenganzira bwa muntu, muri gereza ya Muhanga, yavuze ko bateguye iyi gahunda yo kwamagana ubwicanyi bwa korewe mu karere ka Ruhango, kugirango imiryango yaje gusura ibugeze hirya no hino mu mirenge iwabo, kandi ko kubiceceka bisa no gushyigikira uwakoze ubwicanyi.

Ati “Gukora icyaha birababaza ariko iyo bibaye insubira cyaha biba agahomamunwa, ukekwaho gukora ubwicanyi n’ubundi yarafungiwe ibindi byaha.”

Imfungwa n'abagororwa bitabiriye ibiganiro byo kwamaganga ubwicanyi bwakorewe umuryango wa mugenzi wabo bafunganywe.
Imfungwa n’abagororwa bitabiriye ibiganiro byo kwamaganga ubwicanyi bwakorewe umuryango wa mugenzi wabo bafunganywe.

Umuyobozi wa Gereza ya Muhanga, Bisengimana Eugene, avuga ko kubera isura nziza iyi gahunda igenda iaha abagororerwa muri iyi gereza bafite gahunda yo gukwirakwiza ubutumwa bwa Club anti-crime muri za gereza zitandukanye zo mu gihugu kubera ko aho yatangiriye imfungwa n’abagororwa bagenda bahinduka bigatuma bahindura n’imyumvire y’abagenzi babo batari biyakira ngo basabe imbabazi.

Gereza ya Muhanga ifungiyemo abagororwa ibihumbi bisagaho gato bitatu, usibye kuba ifite ifite iyi Club ikaba ikora n’ibindi bikorwa biteza imbere igihugu harimo n’ubuhinzi ndetse n’ubwubatsi.

Biteganyijwe ko kuwa gatanu w’icyumweru gitaha iyi gereza izamurikira ibikorwa byayo abaturage, aho bazajya gusura serivisi zitandukanye zikorera muri iyi gereza.

Barateganya kandi no gusura ibigo by’amashuri byisumbuye aho abagororwa bazatanga ubutumwa mu mashuri cyane cyane ku rubyiruko bavuga uruhare rwabo muri jenoside yakorewe abatutsi 1994, n’ibindi byaha bakoze.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

buri bwicanyi ni ubwo kwamaganwa twese abanyarwanda twivuye inyuma rwose kuko biri ntibyabaye bikwiye mugihugu cyacu,

manzi yanditse ku itariki ya: 24-08-2014  →  Musubize

ibyo yakoze ni ibyo kwamaganwa na buri wese

kamau yanditse ku itariki ya: 23-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka