Nyamasheke: Barasabwa gutekereza ku batishoboye n’abafite ubumuga mu buzima rusange bw’igihugu

Bamwe mu bafite ubumuga n’abatishoboye bavuga ko bikwiye ko leta ikomeza gutekereza ku bafite ubumuga n’abatishoboye, amategeko abarengera agakomeza kubungwabungwa no gukurikizwa hagamijwe kudaheza uwo ari we wese ku byiza by’u Rwanda.

Ibi byavugiwe mu nama yahuje abayobozi b’akarere batandukanye hamwe n’abakorera mu mirenge Handicap international ikoreramo, kuri uyu wa kabiri tariki ya 19/08/2014, ubwo hashyirwaga ahagaragara icyegeranyo cyakozwe ku buzima bw’abantu batishoboye (vulnerables), barimo abasaza, abafite ubumuga, abana n’abandi bantu bashobora guhezwa ku mpamvu zitandukanye.

Eloi Rugomoka umukozi wa Handicap International mu mushinga w’iterambere ridaheza, avuga ko bitaye mu kureba uko ahatangirwa serivisi hateye mu rwego rwo korohereza abatishoboye aho basanze hakiri inzira ndende kugira ngo abatishoboye babashe kwisanga muri serivisi zitangwa.

Yagize ati “inyubako nyinshi ntabwo ziragena uko abafite ubumuga bashobora kuzisangaho, izubatswe mbere zishobora kuzakosoka ariko hari n’izicyubakwa zititaye ku mategeko ahari arengera abamugaye; ugasanga icyuma gitanga amafaranga muri banki kimatse hejuru cyane, udusanduku tw’ibitekerezo turi hejuru, amadirishya ugasanga nayo ari mu kirere, urumuri rudahagije n’inyandiko nyinshi usanga ziri mu ndimi z’amahanga, yewe n’izo muri banki, aho abatishoboye batisanga ibi byose bikwiye guhinduka”.

Inzego zinyuranye zasabwe kubahiriza uburenganzira bw'abamugaye n'abatishoboye muri gahunda zose.
Inzego zinyuranye zasabwe kubahiriza uburenganzira bw’abamugaye n’abatishoboye muri gahunda zose.

Munyaneza Gratien ufite ubumuga bw’amaguru avuga ko ibyakozwe mbere bidakwiye guhabwa agaciro cyane, ahubwo ko hakwiye kwibazwa impamvu hari ibigikorwa ubu bitorohereza abamugaye akavuga ko bikwiye guhinduka.

Agira ati “ibyabaye mbere byarabaye, kuri ubu imitangire ya serivise yose ikwiye kwita no ku bamugaye inyubako zigiye kubakwa zose zikaba zishobora kugerwamo na buri wese, yaba umugaye cyangwa atamugaye, mu mashuri bagashyiraho uburyo abantu bose biga yaba abumva cyangwa abatumva, abayobozi mu birori byo gutaha amazu bakajya babanza kureba niba byubahirijwe n’ibindi”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Gatete Catherine avuga ko imyumvire ku batishoboye n’abafite ubumuga imaze guhinduka mu baturage no mu bayobozi hakaba hasigaye ko ibyifuzo bijya mu ngiro, akaba yasabye abari muri iyo nama gufata imyanzuro ituma hari icyuho kizibwa.

Yagize ati “abamugaye n’abatishoboye twamaze kumva ko ari abantu nk’abandi kandi bafite akamaro, turaganira ngo nabo babashe kwisanga muri serivise zitandukanye twese twibuka ko dushobora kuba twamugara bitaduturutseho. Ni ngombwa ko dufasha abamugaye nabo kwishimira kubaho, hasigaye ko ibyo dutekereza tubishyira mu bikorwa kandi niko bigomba kugenda”.

Iki cyegeranyo cyakozwe mu mirenge ine ya Ruharambuga, Kanjongo, Kagano na Karengera aho umushinga handicap international ukorera mu karere ka Nyamasheke.

Jean Claude Umugwaneza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nyamasheke se ntibarabimenye , byaba bibaje hari ahao bataraenya ko abafite ubumuga nabo hari byinshi bashoboye mubuzima busanzwe ndetse no mubyateza umuryango nyarwanda imbere

kamanzi yanditse ku itariki ya: 20-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka