Ruhango: Abakozi bubaka gare barasaba akarere kubishyuriza rwimezamirimo wabambuye
Abakozi bahawe akazi na rwiyemezamirimo Kageruka Gamarier watsindiye isoko ryo kubaka gare y’akarere ka Ruhango, baravuga ko babayeho nabi kubera ko uwo bakoreye amaze ukwezi kose yaranze kubahemba ndetse bakaba baranamubuze.
Aba bakozi bamaze ibyumweru bitatu bazindukira aho bakoraga bategereje uwabahaye akazi bakamubura. nyuma y’uko barangije akazi bahawe bakabura ubishyura.
Hakuzimana Jean Damascène, umwe muri aba baturage, avuga ko batangiye akazi babwirwa ko bazajya bishyurwa buri cyumweru ariko ngo siko byaje kugenda.
Kimwe na bagenzi be, avuga ko uku kubura amafaranga bakoreye agera hafi kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda byabagizeho ingaruka zikomeye cyane, zirimo kuba abana babo bataragiye kwiga, inzara, imyenda n’ibindi, bagasaba ubuyobozi bw’akarere kubafasha kubishyuriza.
Ati “umuntu twakoreye arabeshya cyane, buri munsi aratubwira ngo araje tugategereza tugaheba, inzara n’umunaniro bigiye kudutsinda aha kuko twabuze n’imbaraga zijya gukora ahandi”.
Kageruka Gamarier ufite enterprise yitwa “KCE LTD” wakoresheje aba bakozi, avuga ko ibi byatewe n’uko akarere katari kamuha amafaranga ngo kuko ingengo y’imari y’uyu mwaka itaratungana, icyakora ngo mu cyumweru gitaha azaba yayahawe abishyure.
Akarere ntikavuga rumwe na Rwiyemezamirimo
N’ubwo Kageruka avuga ko atarahabwa amafaranga, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ruhango, Kambayire Annonciata avuga ko amafaranga y’igice cya mbere yayahawe kandi ngo mu masezerano aba agomba guhembamo abakozi.
Avuga ko ibyo kuvuga ko ingengo y’imari itaratunganywa ari ukubeshya kuko amafaranga bumvikanye mu masezerano yayahawe igihe cyo guhabwa andi kikaba kitaragera, ndetse nabo ngo babona akazi yahawe atakigakora.
Usengumuremyi Pascal ushinzwe umurimo mu karere, ubwo twamusanganaga n’aba bakozi kuri uyu wa gatatu tariki ya 20/08/2014, yabijeje ko hazakoreshwa itegeko amafaranga yabo bakayahabwa.
Gare y’akarere ka Ruhango, irimo kubakwa ahitwa mu Gataka uyu rwiyemezamirimo akaba yarayipatanye ku mafaranga miliyoni hafi 88.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|