Abanyarwanda 74 bishimiye kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka 20 bari muri Kongo

Abanyarwanda 74 bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bakiriwe mu nkambi y’agateganyo ya Nyagatare iri mu karere ka Rusizi tariki 22/08/2014 bavuga ko batinze gutahuka kubera kutagira amakuru y’ukuri ku Rwanda n’amagambo y’urucantege babwirwa na bagenzi babo batifuza ko batahuka.

Aba banyarwanda bavuye muri zone ya Karehe, UVira , Fizi , na Masisi zo muri Kivu y’Amajyepfo na kivu y’Amajyaruguru, bakaba bagizwe n’imiryango 21 ifite abantu 74 barimo abagabo 5 abagore 19 n’abana 50.

Umwe mu bakecuru batahutse witwa Batamuriza Ziripa avuga ko batari bishimiye kumara imyaka basiragira mu mashyamba ya Congo kubera ingorane bahura nazo zirimo gufatwa ku ngufu abana bakiri bato bakangizwa gusa ariko nanone bakagira urwikekwe rwo kugaruka mu gihugu cyabo cy’amavuko kubera amakuru y’ibihuha bahura nayo akabaca intege.

Ngo nyuma yo gushishoza bagasanga ibyo bakomeza kubwirwa ari ibinyoma bafashe ingamba zo kutita kuri ibyo bihuha bahitamo kugaruka mu gihugu cyabo kuko nta kintu bigeze bungukira muri Congo usibye ibibazo bahakura byo kubura abantu abandi bagahura n’ibibazo by’ingeri zitandukanye bibatakariza icyizere cy’ubuzima bwabo.

Abo ni Abanyarwanda bishimiye kongera kugera mu gihugu cyabo.
Abo ni Abanyarwanda bishimiye kongera kugera mu gihugu cyabo.

Aba Banyarwanda bavuga ko bari babayeho muburyo bugoranye aho bacaga incuro mu Banyekongo babacumbikiye kugirango babone icyo bafungura nkuko bitangazwa na Furaha Nyirarukundo.

Uyu mugore akomeza kuvuga ko bafatwaga nk’abaretwa cyangwa abacakara kubera ko ngo bahingiraga Abanyekongo ibihingwa byamara kwera bakabagenera ibyo barya na byo bidashitse, abana babo usanga baracuramye imisatsi kubera imibereho mibi bahura nayo ibyo ngo bikaba byatumye bafata ingamba zo gutahuka.

Nyuma yo kugera ku marembo y’u Rwanda umwe mu bagabo batahutse witwa Bangamwabo hamwe n’abagenzi be bavuze ko bakiriwe neza n’abandi Banyarwanda basanze mu gihugu ibyo bikaba byabamaze impungenge z’ibihuha bahuraga nabyo bikabatera impungenge zo gutahuka iwabo akaba ari naho bahera bakagurira agenzi abo gutahuka bakareka kwirirwa bishinga ibibaca integer.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

rwose aba bavandimwe barisanga iwabo kandi ndizereko bakiriwe neza, ikindi kandi bakaba barabonye u Rwanda batigeze babwirwa ubwo bari mubuhungiro , u Rwanda ruragenda u Rwanda ruratuwe kandi u Rwanda rumeze neza nibaze rero twubakire hamwe dug=fatanye kubaka igihugu cyacu twese hame kandi tuzabigeraho

karekezi yanditse ku itariki ya: 24-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka