Kibeho: Imiryango 75 yabanaga itarasezeranye yasezeranye imbere y’amategeko
Imiryango 75 ituye mu murenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru yabanaga itarasezeranye yasezeranye byemewe n’amategeko, itangaza ko bahisemo kubana badasezeranye kubera amikoro macye.
Hakizimana Joel na Namahoro Francine bamaze imyaka ibiri n’igice babana ariko batarasezeranye.Bavuga ko n’ubwo babanaga mu mahoro nta makimbirane yarangwaga mu rugo rwabo, ubu ngo nytuma yo gusezerana barumva noneho bagiye kurushaho kubana mu mahoro.
Kuri namahoro Francine we ngo gusezerana byemewe n’amategeko biramuha ikizere cy’uko noneho abaye umugore nyawe ufite uburenganzira busesuye. Agira ati “Ndumva ari byiza kuko noneho ubu mbonye uburenganzira mu rugo rwanjye.Ubundi nahoraga numva nta kizere cy’uko ndi umugore mfite.”
Mbonyinkindi Yvone we ni umugore ubana n’umugabo we ariko batarasezeranye. N’ubwo abana n’umugabo batarasezeranye avuga ko babiteganya vuba, kuko ngo iyo ababyeyi babana batarasezeranye bishobora gutera abana kutumvikana mu gihe cy’igabana ry’umutungo.
Yongeraho kandi ko n’iyo umugore n’umugabo babana batarasezeranye bishobora gukurura ubuharike.
Ati “Iyo bigenze gutyo mukabana nta sezerano, bigira ingaruka ku bana ugasanga bararyana bapfa imitungo mugihe ababyeyi batakiriho.Nanjye kandi samba ntuje kuko umugabo ashobora kunta akishakira undi mugore ugasanga jyewe n’abana banjye tubuze epfo na ruguru.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibeho Simon Ndayiragije, avuga ko gusezerana byemewe n’amategeko bigabanya amakimbirane mu miryango bikanaca ubuharike.
Ati “Turizera ko ubu nta nduru, nta nkomere, nta mfu tuzongera kumva muri iyi miryango biturutse ku kuba babana batarasezeranye.Ikindi ni uko amakimbirane mu miryango yajyaga aturuka ku kuba umugabo afite abagore bane, batanu,.. nayo azagabanuka kuko aba bantu bamaze gusezerana ari benshi.”
Iyi miryango yasezeranye ni imiryango yabanje kwigishwa n’umushinga Women for Women International, aho yabahuguriraga mu matsinda, ariko cyane cyane hagahugurwa abagore, ku bijyanye n’amategeko mbonezamubano.
Umushinga Women for Women mu karere ka Nyaruguru ukorera mu mirenge ibiri ariyo Kibeho na Rusenge.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|