Abafungiye muri gereza ya Rusizi biyemeje kurwanya uwagarura amacakubiri mu Banyarwanda

Nyuma y’ibiganiro na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenocide (CNLG), imfungwa n’abagororwa bafungiye muri gereza ya Rusizi baravuga ko na bo nk’Abanyarwanda bagomba gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Ibi ngo bazabikora bagira uruhare mu kurwanya no kwima amatwi uwashaka kongera kugarura politiki y’ivangura n’amacakubiri mu Banyarwanda, kuko bazi neza ko iyo politiki mbi ari yo yagejeje Abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Intumwa za komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside zari mu karere ka Rusizi kuva tariki 03-06/09/2014 aho zagiranye ibiganiro n’abanyeshuri n’abarezi bo mu bigo bimwe by’amashuri y’isumbuye nk’ishuri ryisumbuye rya JillBarham, TTC Mururu, n’ ishuri ryisumbuye rya kiyisilamu ryo mu Bugarama, ibiganiro bakaba barabisoreje muri gereza ya Rusizi.

Ayinkamiye Benoite arasobanurira abafungiye muri gereza ya Rusizi Jenoside n'ububi bwayo.
Ayinkamiye Benoite arasobanurira abafungiye muri gereza ya Rusizi Jenoside n’ububi bwayo.

Ni ibiganiro bigamije gushishikariza ibigo by’amashuri ndetse n’amagereza uruhare rwabyo mu kwibuka, gukumira Jenoside, ingengabitekerezo yayo, ihakana n’ipfobya byayo n’andi macakubiri ahembera inzangano.

Muri gereza ya Rusizi baganiriye birambuye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’ingaruka yagize kuri buri Munyarwanda , n’aho uRwanda rugeze ubu rwiyubaka nyuma yo kuyihagarika, baneretswe filimi ku mateka mabi yaranze u Rwanda yagejeje kuri iyo Jenoside.

Ibiganiro byatanze umusaruro ufatika nk’uko byatangajwe na Ayinkamiye Benoite ushinzwe gahunda y’inyigisho kuri Jenoside muri CNLG, ibi ngo akaba abihera ku kuntu bakurikiraga neza ibyo babwirwaga, ibibazo babazaga n’ukuntu bakurikiranye amatsiko Filimi beretswe ku mateka mabi yaranze uRwanda.

Ayinkamiye ngo afite icyizere ko ibiganiro nk’ibi bikomeje bazagera aho bagahinduka, akaba ari na byo yabasabye, ababwira ko bagomba kwitandukanya n’ibitekerezo bibi byoretse u Rwanda, bakaba Abanyarwanda bazima.

Ngo ntibashobora kwemera ko hari uwakongera kubashora muri Jenoside.
Ngo ntibashobora kwemera ko hari uwakongera kubashora muri Jenoside.

Mu izina ry’aba bafungiye muri gereza ya Rusizi, Bayavuge Jean de Dieu yavuze ko kuba umubare munini w’abayifungiyemo ari abaregwa icyaha cya Jenoside, ibi biganiro bibafasha kumenya ububi bw’icyo cyaha no kwima amatwi uwashaka kongera kukibagaruramo, batangira amakuru ku gihe ku washaka wese kubayobya abagarura habi bavuye kandi bamwe muri bo banagizemo uruhare.

AIP Eric Niyitegeka ushinzwe amategeko muri iyi gereza na we yavuze ko ibiganiro nk’ibi ari ingirakamaro, ari ku mfungwa n’abagororwa, ndetse no ku buyobozi bwa gereza ubwabwo kuko iyo bahindutse byorohera n’ubuyobozi bwa gereza mu buryo bwo kubayobora no kubafasha kuva kuri iyo ngoyi mbi y’amacakubiri n’ivangura.

Ibiganiro nk’ibi byatangiye ku wa 27/8/2014, bitangirira mu turere twa Gisagara na Rubavu, muri iki cyumweru bikaba byaratanzwe mu turere twa Rusizi na Musanze, bikazakomereza mu turere twa Kirehe na Gasabo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Jeonoside twese tuzi icyayiteye ko ari ivangura rishingiye ku miyoborere mibi yatanze irondakoko mu banyarwanda, ubwo izi nyigisho rero zahawe ababigizemo uruhare twizeye umusaruro ushimishije kuko niba absaga nk’umutwaro kandi banabitse byinshi mi mitima yabo

rusizi yanditse ku itariki ya: 8-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka