Nyamasheke: Bahangayikishijwe n’ikiraro kiri ku ruzi rwa Bitare

Uruzi rwa Bitare rugabanya imidugudu ibiri ya Ryanyagahangara na Rurembo mu kagari ka Gasovu mu murenge wa Karambi, kugera mu mudugudu umwe uvuye mu wundi bisaba guca ku biti bibiri biri hejuru y’uruzi ahantu harehare nko muri metro eshatu uvuye ku rutindo ujya aho amazi agarukira niho abana bo mashuri abanza baca bava cyangwa bajya ku ishuri.

Kugira ngo bose babashe kuhagera bamwe bashaka uko basimbuka ku bitare biri mu mazi abandi bakajya bareka umwe umwe agahita kuri bya biti yigengesereye kuko haramutse hanyerera yahita arundumikira mu mazi.

Iyo uhageze wumva amazi menshi asuma, iyo urebye hasi ubona ari harehare kandi amazi aba afite umuvumba ukomeye, iyo imvura yaguye abaca mu bitare biba ngombwa ko baca kuri bya biti.

Abaturiye ayo mazi bavuga ko bamaze kumenyera ubwo buryo nk’amaburakindi ariko kandi bakaba bafite impungenge ko hatagize igikorwa mu minsi mike hazumvikana impanuka zirimo imfu ziturutse kuri urwo rutindo.

Urutindo rwa Bitare.
Urutindo rwa Bitare.

Ruhamyambuga atuye mu mudugudu wa Rurembo avuga ko uretse abantu bajya bagwamo bigaragara ko bashobora kuba baroshywemo nta bandi baragwamo kubera urwo rutindo ruteye ubwoba gusa akavuga ko hari abana bajya bagwamo bakabarohora ko nta kibazo kinini baraterwa n’uwo rutindo.

Agira ati “duhangayikishijwe n’uru rutindo, kuko iyo imvura yaguye uruzi ruruzura ndetse haba hananyerera kandi niho abana bacu baca bajya cyangwa bava ku ishuri, ubuyobozo bukwiye kureba icyakorwa kugira ngo hatazagira ingorane duhura nazo”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karambi, Nkundabarama Jean Claude, avuga ko nawe yahabonye akabona ko ari ikibazo gikomeye kandi kigomba kuba cyakemutse mu minsi ya vuba ndetse akaba yavuze ko yamaze kubwira umuyobozi w’akagari ko mu gihe cy’icyumweru kimwe aba bashatse ibiti bikomeye kandi byinshi bakaba bakoze urwo rutindo rutarateza ibibazo bikomeye.

Nkudabarama avuga ko abaturage bafite uruhare rwo kugena ibibabereye kandi ko bakwiye kumenyesha ubuyobozi ibintu bishobora kwangiza ubuzima bwabo bagafatanyiriza hamwe kubishakira ibisubizo.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka