Nyanza: Abanyamuryango ba FPR bihwituriye mu nteko rusange

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyanza basaga 300 bahuriye mu nteko rusange yabo yateranye kuri iki cyumweru tariki 07 Nzeri 2014 bongera kwihwitura ari nako bishimira ibikorwa byabaye indashyikirwa muri uyu mwaka wa 2013-2014 muri gahunda zinyuranye zo kwihutisha iterambere ryaho batuye ndetse n’iry’igihugu muri rusange.

Muri iyi nteko rusange yakorewe mu nzu mberabyombi y’ishuli ryisumbuye rya Mater Dei riri i Busasamana mu karere ka Nyanza yitabiriwe n’abanyamuryango bagiye bari mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango kuva mu tugali kugeza ku rwego rw’akarere.

Komite ishinzwe imyitwarire iyobowe na Madamu Kayitesi Immaculée yagaragaje uko abanyamuryango bagiye bitwara aho bakora ndetse n’uko babanye n’abandi maze agaya bamwe muri bo batitwaye neza ngo baheshe izina ryiza umuryango wa FPR Inkotanyi bibumbiyemo.

Nk’uko icyegeranyo yagaragaje kibyerekana ngo hari bamwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Nyanza bagaragaye mu bikorwa bitabahesha agaciro cyangwa ngo bigaheshe umuryango wabo.

Madamu Kayitesi Immaculée (iburyo) ushinzwe imitwarire mu muryango wa FPR Inkotanyi mu karere ka Nyanza.
Madamu Kayitesi Immaculée (iburyo) ushinzwe imitwarire mu muryango wa FPR Inkotanyi mu karere ka Nyanza.

Muri ibyo bikorwa byaviriyemo bamwe kugawa hagamijwe kubahwitura ni ubucuruzi bw’ibiti byitwa “ imisheshe” biherereye mu gice cy’amayaga muri aka karere ka Nyanza byagaragaye ko hari bamwe mu banyamuryango bagize uruhare mu kubigambanira ngo byibwe ngo kubera ko bari bagamije indonke zabo bwite z’amafaranga atubutse bikurwamo iyo byagurishijwe.

Ibi biti bivugwa ko bijyanwa mu mahanga bikavanwamo imibavu (Parfum) ariko ubushakashatsi mu Rwanda bukaba butaragira icyo bubivugaho ngo hari abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugali bagiye babigambanira bikibwa kandi aribo bakabaye babicunga kugira ngo hatabaho kwangiza amashyamba ndetse n’ibidukikije muri rusange.

Indi myitwarire yagawe bamwe muri aba banyamuryango ba FPR Inkotanyi ni ijyanye no kudakorera mu mwuka mwiza w’ubwuzuzanye aho byagaragaye ko hari bamwe bagiye bagongana bitwaje imyanya y’ubuyobozi bashyizwemo.

Ubwo iyi nteko rusange yari yakoranye abashyinzwe imyitwirire myiza mu muryango wa FPR Inkotanyi mu karere ka Nyanza bavuze ko ibyo byose byabayeho ariko ngo ntibikwiye kongera kubaho mu banyamuryango ngo cyane ko uyu muryango ari indorerwamo ya buri wese ndetse ikaba na moteri y’iterambere rirambye ku banyarwanda.

Inteko rusange y'umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyanza yitabiriwe n'abanyamuryango basaga 300.
Inteko rusange y’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyanza yitabiriwe n’abanyamuryango basaga 300.

Abagawe ndetse bakanahwiturwa bo mu ngeri zinyuranye basabwe gushyira imbere inyungu z’umuryango wa FPR Inkotanyi ndetse n’iz’Abanyarwanda bose kurusha gushyira imbere inyungu zabo bwite nk’uko Depite Nyirabega Euthalie ukomoka mu muryango wa FPR yabisabye abanyamuryango bagenzi be.

Uyu Depite Nyirabega Euthalie wari umushytitsi mukuru ndetse akaba uvuka muri aka karere ka Nyanza yavuze ko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi aho bari hose bagomba kurangwa n’ishyaka ryo gukorera igihugu nta wundi muntu bagisiganyije.

Bishimiye ibyo abanyamuryango bagezeho

Perezida w’umuryango wa FPR Inkotanyi mu karere ka Nyanza Bwana Murenzi Abdallah yasobanuye byinshi byagezweho kandi by’icyitegererezo ku wabibona wese.

Ibikorwa by’uyu muryango wa FPR Inkotanyi yavuze ko bishingiye kuri gahunda ya Leta ahanini yibanda ku mibereho myiza y’abaturage, ubutabera, ubukungu n’imiyoborere myiza maze ashimangira ko ibyagezweho ari byinshi ariko ko urugamba rwo kugeza igihugu ahantu heza rugikomeje kuri buri munyamuryango.

Mu buhinzi ari nabwo butunze umubare munini w’Abanyarwanda perezida w’umuryango wa FPR Inkotanyi mu karere ka Nyanza yavuze ko hegitari 500 zarwanyijweho isuri mu murenge wa Rwabicuma ubu abaturage baho bakaba nta nzara bagitaka kubera ko ubutaka bwabo bwabyajwe umusaruro bakihaza mu biribwa ndetse bagasagurira n’amasoko.

Hon Depite Nyirabega Euthalie wari umushyitsi mukuru mu nteko rusange y'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Nyanza.
Hon Depite Nyirabega Euthalie wari umushyitsi mukuru mu nteko rusange y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Nyanza.

Usibye ubuhinzi Perezida wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyanza yanagaragaje ko umuryango wa FPR-Inkotanyi wabaye umusemburo w’impinduka nziza mu birebana n’imihigo aho yagiye igerwaho ku gipimo gishimishije nk’uko abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari babyiyemeje muri servisi atandukanye bagiye bafitemo imirimo.

Yagize ati: “Ibyo twagezeho ni umuhate w’abanyamuryango kandi tuzakomeza gukora byinshi byiza kurushaho kuko urugamba rwo kwiteza imbere ruracyakomeje”.

Ubwo iyi nteko rusange y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi yerekezaga ku musozo wayo hanafashwe imwe mu myanzuro irimo ko imanza z’imitungo zaciwe n’inkiko Gacaca zigomba kurangizwa abangirijwe imitungo bakayishyurwa.

Undi mwanzuro urebana n’indangagaciro za buri munyamuryango wa FPR Inkotanyi wafashwe n’uko umunyamuryango agomba kwitandukanya n’abanyamakosa kandi akabashyira ahagaragara kugira ngo bagirwe inama byananirana bagahanwa.

Buri munyamuryango kandi yasabwe ko agomba kugira uruhare mu kurwanya ibihuhu bica intege abaturage kandi bidafite ishingiro.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

FPR ikomeje kwitwara neza mu gihugu aho ikomeje kugeza ku banyarwanda kuri byinshi yiyemeje kandi nibindi bikaba bigikomeje

busasamana yanditse ku itariki ya: 8-09-2014  →  Musubize

FPR umuryango mugari uhuza kanyarwanda aho ava akagera, ni ukomeze utubere umusingi w’iterambere ry’igihugu cyacu, ni ubwato butwambutsa ubukene butwinjiza mu kwihaza kwa buri munyarwanda, ntihagakwiye kugira utambamire icyo FPR yiyemeje kugeza kubanyarwanda

mahirane yanditse ku itariki ya: 8-09-2014  →  Musubize

ni byiza kugirana inama ndetse no gukosorana kuko nibyo bituma umuryango uhora ku isonga ndtse buri wese akumva ko agomba kubahiriza inshingano ze uko zakagombye kumera kose FPR ikora neza kandi biradushimisha.

Paul yanditse ku itariki ya: 8-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka