• Muhongerwa uyobora SAFER Rwanda atangaza ko isomo ry

    Sosiyete sivile irifuza ko hakongerwa imbaraga mu gushaka ibyazana amahoro

    Imwe mu miryango itegamiye kuri leta irasaba leta y’u Rwanda n’ibindi bihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba gushyira ingufu mu bikorwa bibungabunga umutekano n’amahoro muri aka karere, kuko ikibazo gitera igihugu kimwe kigera no ku muturanyi.



  • UAE Exchange yateguriye abakiriya bayo amarushanwa.

    UAE Exchange yatangije amarushanwa yo gutsindira ibihembo birimo itike y’indege

    Abantu bose bohererezanya amafaranga bakoresheje ikigo cya UAE Exchange bashyiriweho amarushanwa yo gutsindira ibihembo birimo itike y’indege yo kujya no kuva Dubai, iyo kujya kwishimira kuri Muhazi, iyo guhahira muri Sawa Citi na Mobicom n’ibintu bitandukanye, guhera kuri uyu wa mbere tariki 15/12/2014 kugeza 15/02/2015.



  • Howard (ufite micro), Guverineri w

    One Stop Border Post ihuza u Rwanda na Congo yitezweho kunoza umubano

    Umushinga wo guhuza gasutamo (One Stop Border Post) ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo ku Gisenyi witezweho kuzorohereza abakora ku mipaka no gutanga serivisi nziza ndetse bikazongera umutekano ku bakoresha uyu mupaka.



  • Inyubako ibiro by

    Nyamasheke: Umuyobozi yahigiye gukubita umuturage

    Umukozi ushinzwe ibiro by’ubutaka mu Karere ka Nyamasheke witwa Ntezimana Aphrodice yateguje umuturage witwa Ndagijimana Callixte ko azamukubita inshyi nyinshi niyongera kuza kumureba aho akorera.



  • Abakozi b

    Abakira abahohotewe ngo hari igihe bongera ibibazo by’ababagana

    Abakozi b’Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (GMO), hamwe n’Ishyirahamwe ry’abajyanama mu ihungabana (ARCT-Ruhuka) baremeza ko abashinzwe kwakira abahungabanyijwe n’ihohoterwa nabo bibagiraho ingaruka, ndetse ngo hari n’aho bongera ibibazo by’ababagana aho kubikemura.



  • Mupiganyi Apollinaire (Transparency International), Ngendahimana Ladislas (MINALOC), IP Nizigiyimana Philippe (Police) mu kiganiro na KT Radio.

    Ruswa ikigaragara ngo iterwa n’ubunyangamugayo buke

    Umunyamabanga nshingwabikorwa muri Transparency International Rwanda, Mupiganyi Apollinaire, atangaza ko kuba mu Rwanda ruswa ikihagaragara biterwa n’abantu bamwe bayiha icyuho bitewe no kutagira ubunyangamugayo.



  • Abari mu buyobozi bw

    Ishyaka PSP ryishimira ko ibitekerezo byaryo byemerwa 80%

    Abanyamuryango b’ishyaka ry’ubwisungane mu iterambere (PSP: Parti pour la Solidalité et du Progrés) barishimira uruhare rwabo mu iterambere by’igihugu kuko ibitekerezo by’ishyaka ryabo muri politiki y’igihugu bigerwaho ku kigereranyo cya 80%.



  • Uhagaze avuga ko nta n

    Muhanga: Hari imihigo y’akarere ikiri kuri 0%

    Mu mihigo Akarere ka Muhanga kasinyanye n’umukuru w’igihugu harimo ikiri ku kigero cya 0% ndetse n’uri kuri 2%, mu gihe hagiye gushira amezi atandatu umwaka w’imihigo wa 2014-2015 utangiye.



  • Ruboneza Ambroise, Umuyobozi w

    Gatsibo: Umunsi wo kuwa mbere ukomeje kubangama mu itangwa rya serivisi

    Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Gatsibo, bavuga ko umunsi wo kuwa mbere ukibabangamiye mu kubona serivisi mu buryo bwihuse ngo bitewe ahanini n’inama zihoraho kandi zigatinda kurangira.



  • Perezida Kagame aganiriza urubyiruko rwitwa Young Professionals na Imbuto Foundation.

    “Mwihugira mu kwishimira ibyagezweho gusa, turacyafite akazi gakomeye”- Kagame

    Perezida Paul Kagame yamenyesheje urubyiruko rwageze ku bikorwa by’indashyikirwa ko rutagomba guhugira mu kwishimira ibyagezweho gusa, ahubwo ko rugifite byinshi byo gukora kugirango rwirwaneho rurengere n’igihugu muri rusange.



  • Kigali Today Ltd yabazaniye amahirwe yo gutsindira ibihembo

    Ikigo ntaramakuru Kigali Today Ltd cyazaniye abakunzi bacyo amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye mu irushanwa ryiswe ““Subiza Utsindire ibihembooo…” rizatangira tariki 15/12/2014 saa yine z’igitondo.



  • Bamwe mu bari bitabiriye Inteko Rusange ya FPR mu Ntara y

    Uburengerazuba: FPR yiyemeje guca umuco wo gutekinika mu mihigo

    Mu rwego rwo gukomeza gufasha Abanyarwanda kuva mu bukene binyuze mu mihigo, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu ntara y’Uburengerazuba biyemeje kurushaho kugenzura ibikorwa by’imihigo kugira ngo umuco wo gutekinika uranga bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze uhagarare.



  • Ababatijwe abenshi ni abana bakiri bato.

    Kiliziya Gatolika Orthodoxe yungutse abakirisitu 126

    Mu gihe kiriziya ya Orthodoxie imaze igihe gito igeze mu Rwanda, kuri uyu wa 13/12/2014 habatijwe abakirisitu 126 bo muri paruwasi enye zigize akarre ka Kirehe basabwa guhora bameze nk’ifi mu mazi.



  • Jarama: Abageze mu zabukuru baraburira abana babo kutabyara benshi

    Ababyeyi bageze mu zabukuru bo mu murenge wa Jarama akarere ka Ngoma bavuga ko nubwo bo baranzwe no gushaka abagore benshi ndetse bakanabyara abana benshi nta wakabakurikije ubu kuko bari guhura n’ingaruka zabyo.



  • Gisozi: Abanyamuryango ba FPR bubatse ibiro by’akagali bya miliyoni 30

    Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu kagari ka Ruhango,Umurenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo bahuriye mu nteko Rusange, kuri uyu wa 13/12/2014, bishimira ibikorwa bagezeho cyane cyane inyubako babashije kwiyubakira ikoreramo akagali kabo bakagakura mu bukode.



  • Bamwe mu banyarwanda batahutse bavuga ko FDLR yambuwe intwaro abanyarwanda bataha ari benshi.

    FDLR yambuwe intwaro abanyarwanda bari muri RDC bataha ari benshi

    Abanyarwanda batahuka bavuye mu bice bitandukanye bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) bavuga ko inzitizi zababujije gutaha ari abarwanyi ba FDLR babatera ubwoba, ariko ngo baramutse bashyize intwaro hasi abanyarwanda benshi bahejejwe mu buhunzi bagaruka mu gihugu cyabo.



  • Abayobozi bo muri Somalia bavuga ko ibyo bigiye mu Rwanda bizabafasha kwiyubaka.

    Ibyo Somalia yigiye ku Rwanda bizayifasha kwiyubaka no kugarura umutekano

    Abayobozi bo mu gihugu cya Somalia bakora mu nzego z’ibanze, abajyanama muri Minisiteri, abakora mu rugaga rw’abikorera hamwe n’abakora mu miryango mpuzamahanga bavuga ko ibyo bigiye mu Rwanda mu gihe cy’icyumweru bishobora kubafasha kuzamura igihugu cyabo no kugarura umutekano.



  • Jeannette Kagame yasabye abana kwirinda icyakwangiza ubuzima bwabo kuko igihugu kibatezeho byinshi.

    Jeanette Kagame yasabye abana gukura bashishoza icyiza n’ikibi

    Umufasha wa Perezida wa Repubulika, Madame Jeanette Kagame yifatanyije n’abana baturutse hirya no hino mu gihugu mu kwizihiza ibihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, mu birori byabereye mu Rugwiro, kuri uyu wa gatandatu tariki 13/12/2014.



  • Bazimaziki wabuze kuva mu kwezi kwa gatatu.

    Rulindo: Arasaba ubuyobozi kumufasha kubona umuvandimwe we

    Musabyimana Vianney utuye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Shyorongi, Akagari ka Rutonde mu Mudugudu wa Nyabyondo aravuga ko ahangayikishijwe n’uko yabuze umuvandimwe we umwaka ukaba ugiye kurangira atazi irengero rye.



  • Abakoresha umuhanda batangaje ko ubuto bwawo buri mu biteza impanuka.

    Ruhango: Kubahana ku bakoresha umuhanda byagabanya impanuka-Senateri Bizimana

    Komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena irasaba abakoresha umuhanda bose kujya bagira ikinyabupfura mu muhanda bakanubahana, kuko ari imwe mu nzira yo kugabanya impanuka zihitana imbaga y’abantu.



  • Badege yasabye uru rubyiruko kwigirira icyizere.

    Gatunda: Urubyiruko rukomoka ku bafite ubumuga rurasabwa kwigirira icyizere

    Umuryango nyarwanda wita ku bafite ubumuga cyane cyane ubwo mu mutwe (NOUSPR) urasaba urubyiruko rufite ubumuga n’urwacikishirije amashuri rwo mu Murenge wa Gatunda rwigishwa umwuga w’ubudozi kugira icyizere cy’ubuzima kubera ko hari ababari iruhande.



  • Inzu n

    Huye: Inzu n’ibiyirimo byahindutse umuyonga

    Mu gitondo cyo kuwa 13/12/2014, mu Mudugudu wa Kivugizo mu Kagari ka Gitovu mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye hahana imbibi n’Akarere ka Nyanza hazwi nko kuri “Arrêté” habereye impanuka y’inkongi y’umuriro itwika inzu ikorerwamo ububaji n’ibyari biyirimo byose bihinduka umuyonga, ntihagira na kimwe kirokoka.



  • Abireguye none bahakanye ibyaha baregwa.

    Musanze: Abandi baregwa gukorana na FDLR bireguye bahakana ibyaha bashinjwa

    Mu bantu 14 bakekwaho gukorana na FDLR mu bikorwa byo guhungabanya umutekano mu Karere ka Musanze, umunani bari basigaye batarumvwa, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12/12/2014 bahawe umwanya wo kwiregura bahakana ibyaha bashinjwa.



  • Kamonyi: Bafite impungenge kuri TIG iteganyirijwe ababuze ubwishyu

    Bamwe baturage bo mu Kagari ka Gihara mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi basanga gukoresha imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG) umuntu wasahuye imitungo muri jenoside yakorewe abatutsi nta nyungu uwahemukiwe abifitemo kandi n’uzayikora bishobora kuzakenesha urugo rwe.



  • Umuyobozi wa RPA ashyikiriza inyemezabumenyi umwe mu bitabiriye amahugurwa uva muri Sudani y

    Abasirikare bongerewe ubumenyi mu kuzuza inshingano za UN

    Abasirikare 25 bava mu bihugu bitandatu by’Afurika, kuri uyu wa Gatanu tariki 12/12/2014 basoje amahugurwa y’ibyumweru bibiri yari agamije kubongera ubumenyi ku nshingano zitandukanye baba bafite mu butumwa bwo kugarura amahoro, bahamya ko azabafasha gusohoza inshingano zabo neza.



  • Amashuri bubatse amaze imyaka ibiri ariko ntibarishyurwa.

    Gisagara: Barasaba kwishyurwa nyuma y’imyaka ibiri bamaze batarahembwa

    Abaturage bahawe akazi mu kubaka ibyumba by’amashuri n’amacumbi y’abarimu ku rwunge rw’amashuri rwa Cyumba mu murenge wa Muganza mu karere ka Gisagara, barasaba kwishyurwa amafaranga bakoreye kuko bamaze imyaka ibiri batarishyurwa.



  • Abanyarwanda bakora mu bucuruzi bw

    Abanyarwanda bakora ubucuruzi bw’ubwikorezi barataka ko amategeko ataborohereza

    Abanyarwanda bakora ubucuruzi bwo kwikorera imizigo bayijyana mu karere cyangwa bayizana mu Rwanda baratabaza ko amategeko y’ubwikorezi ataborohereza bigakubitiraho n’abacuruzi bo mu bindi bihugu babatwara isoko kubera babarusha imikorere n’ubushobozi.



  • Abaturage b

    Kayonza: Abaturage bashima uruhare rw’itangazamakuru mu kubakorera ubuvugizi

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kayonza bavuga ko itangazamakuru rifite akamaro kanini mu muryango kuko rikorera ubuvugizi abarenganye n’abafite ibibazo bititabwaho na bamwe mu bayobozi, kandi bigakemuka igihe bivuzwe kuri Radiyo cyangwa bikandikwa mu binyamakuru.



  • Abana bigishwa kubara bakoresheje ibikinisho.

    Minazi: Abafite abana mu rugo mbonezamikurire batangiye kubona inyungu zarwo

    Mu ntara y’amajyaruguru babonye urugo mbonezamikurire rwubatswe ku bufatanye bwa Imbuto Foundation n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF), mu Murenge wa Minazi mu Karere ka Gakenke.



  • Murenzi yemeza ko umwiherero utazabangamire imitangire ya Serivise.

    Rutsiro: Umwiherero w’abakozi wahagaritse itangwa rya serivise

    N’ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwatangaje ko umwiherero abakozi b’akarere barimo utazahungabanya serivisi zitangwa ku karere, ibiro hafi ya byose birafunze ku buryo abaza gushaka serivise batabona uwo bayaka.



Izindi nkuru: