Iterambere rya Afrika ntiryagerwaho hadakoreshejwe ikoranabuhanga-Zhao

Umunyamabanga Mukuru w’umuryango mpuzamahanga w’itumanaho (ITU), Houlin Zhao, yavuze ko ikoranabuhanga rigomba kuba ishingiro ry’iterambere rya Afurika, nk’uko amazi n’amashanyarazi bikenerwa.

Ati:"Dufite amahirwe ko Afurika ari umugabane urimo kuzamuka cyane, kandi abanyafurika barimo kugirira inyungu mu ikoranabuhanga, ariko ikoranabuhanga rikwiye gutangwa nk’uko bimeze ku muriro w’amashanyarazi n’amazi."

Umunyamabanga Mukuru wa ITU ashimira Perezida Kagame guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda (Photo archives).
Umunyamabanga Mukuru wa ITU ashimira Perezida Kagame guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda (Photo archives).

Houlin Zhao yibukije ko intego z’iterambere rirambye nazo zidashobora kugerwaho hatari ho ikoranabuhanga ndetse n’ibigo bito n’ibiciriritse bishingwa n’abaturage.

Yashimiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ko kuva muri 2010, ubwo inama zose zigamije guteza imbere ikoranabuhanga zatangiraga, nta n’imwe yasibye.

Umushinga wa Connect Africa Perezida Kagame ari mu batangije ngo urimo guhindura byinshi, nk’uko Houlin Zhao yabivuze.

Yijeje ko azakomeza gushyigikira iterambere ry’umugabane wa Afurika, akaba ngo yaragiye aganira n’abayobozi b’ibihugu bikomeye ku isi birimo u Bushinwa, u Budage, bose abasaba gushyigikira ikoranabuhanga muri Afurika.

Mu myaka ibiri ishize habaye inama ya mbere ya Transform Africa, ibyagezweho ni uko Umuryango w’ubumwe bwa Afurika watoye icyemezo cyo gushyiraho ikigo cya Smart Africa gishinzwe gushyira mu bikorwa iterambere ry’ikoranabuhanga, kuba Kaminuza ya Carnegie Mellon yigisha ikoranabuhanga, nk’uko byatangajwe na Ministiri ushinzwe ikoranabuhanga mu Rwanda Jean Phibert Nsengimana.

Yijeje ko Miliyari 300 z’amadolari y’Amerika yo guteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika, azaboneka bitarenze umwaka wa 2020.

Transform Africa y’uyu mwaka yitabiriwe kandi na Ministiri w’Intebe wa Uganda n’uwa Mali, ba Ministiri bashinzwe ikorabanuhanga muri Kenya, Sudan y’epfo na Angola.
Irimo kandi abarenga 2500 baturutse mu bihugu 81, biganjemo abikorera, barimo 22% b’igitsina gore.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka