RURA irasaba abaturage kuyimenyesha igihe bagize ikibazo cy’amazi

Ikigo Ngenzuramikorere y’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) kirasaba abaturage kumenyekanisha ibibazo bagira mu kubona amazi meza.

Babiasabwe mu nama yahuje abafite aho bahuriye n’ibijyanye n’itangwa ry’amazi, RURA n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke kuri uyu wa 20 Ukwakira 2015.

Inama yigaga ku micungire n'ikwirakwizwa ry'amazi mu Karere ka Nyamasheke
Inama yigaga ku micungire n’ikwirakwizwa ry’amazi mu Karere ka Nyamasheke

Ndungutse Clement, Umukozi mu Kigo Ngenzuramikorere y’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) ushinzwe imicungire y’ibikorwa remezo by’amazi mu bice by’icyaro, yasabye abaturage kumenya uburenganzira bwabo, aho batabona serivisi nziza bakabigaragaza bityo bigashakirwa umuti hakiri kare.

Yagize ati “Tuba twamanutse kugira ngo turebe niba abaturage bahabwa serivisi nziza z’amazi, nyamara abaturage na bo bafite inshingano zo kutumenyesha aho bitagenda neza bityo tukabahuza n’abo bireba, abakoze amakosa bagafatirwa ingamba. Gusa muri Nyamasheke kugeza nta kibazo kinini gihari ugereranyije n’ahandi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije Ushinzwe Ubukungu, Bahizi Charles, yavuze ko bakora ibishoboka byose kugira ngo abaturage babone amazi meza kandi igihe babishakiye, ku buryo n’ibibazo byagakwiye kuhaba bihita bikemuka.

Agira ati “Tugiye gutunganya imiyoboro yose, kugira ngo abaturage babone amazi meza kandi ku bwinshi. Ubufatanye bwacu na ziriya nzego zose buzatuma abaturage babona amazi meza kandi na serivisi ku mazi itangwe ku buryo bunoze”.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibogora(ibitaro bikenera amazi cyane kurusha ibindi bigo), Dr Nsabimana Damien, na we avuga ko yizeye ko kubera ubwo bufatanye bazabona amazi meza kandi ahagije.

Agira ati “Twe dukenera amazi menshi ariko kandi bigaragara ko n’abandi bayakeneye mu gihugu ari benshi, gusa turizera ko ubushake Leta ifite buzatuma ikibazo cy’amazi kigabanuka, ndetse n’abandi baturage batayafite abagereho, niduhanahana amakuru uko bikwiye”.

Muri iyi nama havuzwe ko Akarere ka Nyamasheke kari mu turere duhagaze neza mu icungwa ry’amazi, abaturage basaga 85% bo muri aka karere bakaba bagerwaho n’amazi meza, ndetse bakaba bagiye kongera imiyoboro itatu ku yari isanzwe mu kugira ngo n’abatari bayafite bayabone.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka