Gakenke: Bahangayikishijwe n’amwe mu matara atacyaka

Abaturage bo batuye mu karere ka Gakenke baravuga ko bahangayikishijwe n’amatara yo ku muhanda yari amaze iminsi yaka akaba atacyaka

Amatara ari ku muhanda munini Kigali- Rubavu kuva yashyirwaho agatangira kwaka abaturage barayishimye bavuga ko azatuma bongera amasaha yo gukora nko ku batwara abagenzi ku magare hamwe n’abandi bavugaga ko ntacyo bakikanga mu gihe cya nijoro kuko hose habaga habona

Amatara afasha kubona neza no kongera amasaha yo gukora
Amatara afasha kubona neza no kongera amasaha yo gukora

Kuri ubu iyo ugenze muri uyu muhanda mu masaha y’ijoro usanga harimo amatara menshi ataka ku buryo hari aho unyura hari umwijima, abaturage bakaba bifuza ko yakorwa kuko hari byinshi yabafashaga.

Niyoyumva Emmanuel wo mu murenge wa Gakenke avuga ko mbere bakibashyiriraho amatara ku muhanda yakaga ariko ubu ngubu akaba atacyaka kuko hari aho ugera ugasanga hari umwijima ku buryo abibonamo imbogamizi

Ati “Buriya abantu bamenyera vuba, twari tumaze kuyamenyera ukagenda rwose ubona ari ahantu hameze neza, igihugu cyabaye cyiza kuko n’abaturage iyo bwije baba bagenda nta kibazo bikanga kubera bagenda babona, abanyonzi nabo nta kibazo barakoraga na sa moya n’igice nta kibazo kubera amatara aba ahari ariko urumva ubwo ni imbogamizi”

Abaturage bakaba basaba ko amatara atacyaka yakongera agakorwa bakongera gukora mu masaha ya n’ijoro, n’abatashye bagataha habona kuko harimo abatinya kugeza n’ijoro

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buvuga ko kuba hari amatara atacyaka ari ibintu bisanzwe kuko no mu nzu umuntu ashYiramo amatara mu minsi mike hakabamo ayangiritse ahubwo bakishimira ko imirimo ikomeye yo kuyashyira ku muhanda yarangiye.

Guverineri w’Intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aimee, avuga ko gusimbuza amatara yangiritse atari ibintu bisaba umwanya muremure kuko 90% by’akazi byakozwe

Ati “Gusimbura amatara ugashyiraho andi ntabwo ari kintu kidusaba umwanya muremure kuko akazi gakomeye nakwita 90% by’umushinga wose karakozwe kandi ndemeza ko aho amatara amurika niho hanini kurusha aho atakimurika.

Ibyo rero turabizi ni ibintu turimo kuvuganaho n’inzego, tuzagirana gahunda mu gihe cya vuba yo kuyasimbura kugira ngo urumuri rukomeze kuba rwose”

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

KUKI TUTARI KUBONA AMAFOTO YO MUGAKENKE MUMATORA?

GASASIRA yanditse ku itariki ya: 18-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka