Imvura ivanze n’umuyaga yahitanye umwana inasenya n’inzu 11

Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa kane yahitanye umwana, ikomeretsa nyirakuru inasenya amazu amazu 11.

Iyi mvura yaguye hagati ya saa tanu na saa saba z’amanywa mu Murenge wa Kigabiro, yagaragaje umurindi ukomeye kandi yarimo urubura n’umuyaga w’ubukana wasakambuye amazu n’inkuta zimwe zigasenyuka.

Aha ni kwa Nyirababirigi Pascasia. Inkuta z'inzu zagwiriye umwuzukuru we ahita apfa naho we ziramukomeretsa.
Aha ni kwa Nyirababirigi Pascasia. Inkuta z’inzu zagwiriye umwuzukuru we ahita apfa naho we ziramukomeretsa.

Urukuta rw’imwe muri izo nzu yo mu Mudugudu wa Kiruhura mu Kagari ka Sovu, rwagwiriye umwana w’imyaka itanu ahita apfa naho nyirakuru witwa Nyirababirigi Pascasia w’imyaka 64 bari kumwe arakomereka cyane, ku buryo yahise ajyanwa ku Bitaro bya Rwamagana kuvurirwayo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdoul Karim, yabwiye Kigali Today ko nubwo ibyangiritse byose bitaramenyekana kuko bagikomeje kubarura ibindi byangiritse nk’imyaka, ngo iyi mvura yateje igihombo gikomeye ku baturage.

Inzu zo mu Kagari ka Sovu na Sibagire ni zo zibasiwe n'iyi mvura ivanze n'inkubi y'umuyaga.
Inzu zo mu Kagari ka Sovu na Sibagire ni zo zibasiwe n’iyi mvura ivanze n’inkubi y’umuyaga.

Muri aka kagari ka Sovu kibasiwe n’umuyaga n’imvura, ngo n’ubusanzwe gakunze kugaragaramo umuyaga mwinshi.

Mu nzu zangiritse, harimo izigaragara ko zikomeye ndetse zigihagaze ariko ugasanga igisenge cyose cyasakambutse kiraguruka.

Ni agahinda ku bagize ibyago birimo urupfu no gusenyuka kw'amazu yabo.
Ni agahinda ku bagize ibyago birimo urupfu no gusenyuka kw’amazu yabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana asaba abaturage kujya bazirika ibisenge by’inzu zabo mu buryo bukomeye kandi mu kubaka bakagira ubushishozi ku cyerekezo cy’umuyaga.

Muri aya mazu 11 yasenywe n’imvura ivanze n’umuyaga, icumi ni ayo mu Kagari ka Sovu naho imwe ni iyo mu Kagari ka Sibagire.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

@athanase ntugatete ariko ubwo se urabona bari banze kwihisha iyo mvura ? ushobora no gusanga ibyo bya teganya gihe ntabyo bumvise. Imana yakire mu bayo uwo mwana n uwo muryango wihangane

paul yanditse ku itariki ya: 22-10-2015  →  Musubize

ibiti bigize izi nkuta zari zaramunzwe kuburyo numuyaga n imvura isanzwe byari kuyihirika kabisa

aline yanditse ku itariki ya: 22-10-2015  →  Musubize

kandi minisiteri yibiza iba yababuriye ntibumve kuko service y ubumenyi bw ikirere isigaye itanga ibipimo by imvura n imiyaga

athanase yanditse ku itariki ya: 22-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka