Umukecuru w’imyaka 80 acuranga umuduri agususurutsa ibirori
Nubwo afite ubumuga bw’amaguru, umukecuru witwa Munganyinka Rose, wo mu Kagari ka Muganza, mu Murenge wa Runda, acuranga umuduri agasusurutsa ibirori.
Uyu mukecuru w’imyaka 80, ari mu itorero ry’Akagari ka Muganza. Avuga ko nubwo atabasha kubyina kuko afite ibyuma (tiges) mu maguru; asusurutsa ibitaramo acuranga umuduri nk’uko yabyigiye mu Itorero mu gihe cyo ha mbere.
Ngo akiri umwana muto yitabiraga ibikorwa by’Itorero maze ahigira guhanga, gusiga no gucuranga. Ageze igihe cyo gushyingirwa ngo yashakanye n’uwari umutware wa Kayenzi bituma akomeza gushyigikira umuco yigiye mu itorero.
Ariko ngo uwo muco wajyanye n’intambara yabaye mu mwaka w’1959, wongera kugaruka Perezida Kagame Paul ayoboye u Rwanda.
Ati “Nakundaga gususurutsa ibitaramo nkiri umukobwa, ubu rero byongeye kugaruka naramugaye ariko simbura kujya mu birori by’itorero ry’akagari kacu maze ngacuranga umuduri kandi nkanasiga”.
Mu gisigo yahimbiye Perezida Kagame, amushimira ko yahagaritse Jenoside mu 1994, ko yazaniye Abanyarwanda ubwisungane mu kwivuza, ko yatanze inka muri gahunda ya “Gira inka” n’uko yazanye umutekano mu gihigu.
Munganyika ashimira Perezida Kagame wagaruye Itorero mu gihugu kuko ari ryo urubyiruko rwigiramo umuco wo gukundana, gukunda igihugu no gusabana. Avuga ko kuba mu Itorero bifasha abantu kumenya amateka y’igihugu cyabo na gahunda za Leta.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubuse uyu mukecuru afite imyaka 80!!!!!cyangwa nukuberako ahora yiririmbira ,mumutubarize uko yabigenje
ahubwo mutwereke uwo mukecuru atwigishe twe abakiri bato tumenye gucuranga umuduri
hahaaaa umukecuru w’imyaka 80 asusutsa abantu n’umuduri hahaaaaa ahwiiiii uwabimyereka
Yewe impano ipfa nyirayo yapfuye
abanyarwanda bakera bari bazi ibintu, ntabikoresho byumuziki byabagaho ariko abakihimbira uburyo bacuranga
itorero ryahozeho kandi rizahoraho umuco ntugacike mubana babanyarwanda
kubera kwizihirwa no guhora yishimye ntiwamenya ko afite imyaka 80 bamuvugaho, ubundi se kuki abahanzi bashaje bo batakwitabwaho na MINISPOC sibo bajaya bigisha abatoya, urugero hari nkumugabo witwa BUHIGIRO JACQUES waririmbye indirimbo nyinshi nka NYIRABIHOGO, AMAFARANGA, AGAHINDA KARAKANYAGWA..NIZINDI NYINSHI, ashobora kwigisha abatoya kuko aririmba anacuranga guitare ye...nka MINISPOC rero yajya inyuzamo wenda nka rimwe mu mwaka , abahanzi bashaje bazwiho ubunararibonye , bakajya bahurizwa mu gitaramo cy’umwihariko..kandi concerts zabo zikishyurwa, avuyemo akabafasha mubintu bitandukanye, igikenewe nukubaha agaciro bakwiye gusa, ibintu nkubwitabire hagakorwa publicite ifatika