PIH irafasha abakobwa bacikirije amashuri kwiteza imbere
Imibereho y’abakobwa bibumbiye muri Koperative "Kunda Umurimo Utere Imbere" ngo iragenda iba myiza nubwo babanje kubaho nabi bakiva mu ishuri.
Abo bakobwa baterwa inkunga n’umushinga Partners In Health (PIH) ukorera mu Karere ka Kayonza, ukaba waratangiye kubafasha bari mu buzima bubi bagize nyuma yo gucikiza amashuri.
Bamwe bavuga ko bacikije amashuri kubera ibibazo by’ubukene mu miryango, abandi bayacikiza nyuma yo guterwa inda bakiri bato bagatereranwa n’imiryango yabo.
Nyiragaju Judith, uyobora iyo koperative, agira ati "Bamwe twavuye mu mashuri bamaze kudutera inda. Tumaze kuvamo twabayeho mu bwigunge, ariko nyuma yo kudushyira hamwe kwigunga byarashize ubu dukorera amafaranga ku buryo buri wese yibeshaho adasabirije."
Abakobwa bagize iyo koperative muri rusange bavuga ko imibereho yabo yahindutse kandi bikagirira buri wese inyungu mu buryo butandukanye. Uwitwa Jeannette ati "Koperative maze kuyijyamo nahise ngira agasura keza mbona n’umugabo ubu tubanye neza."
Umukozi wa PIH ushinzwe imibereho myiza, Nyirimana Alice, avuga ko benshi muri abo bakobwa bagiye babafasha babavanye mu buzima bubi nyuma yo gitereranwa n’imiryango yabo, cyane cyane ku bacikirije amashuri kubera guterwa inda.
Cyakora,nubwo imiryango yabo yabaga yarabatereranye ngo kwiyubaka kwabo bituma iyo miryango ibona ko umwana wagize ibyago byo guterwa inda akiri muto adakwiye kuba igicibwa, ndetse abagize icyo kibazo ngo ni bo bifashishwa mu kwigisha bagenzi babo.
Ati "Dutangira kubafasha wabonaga barihebye batareba ahazaza habo tugerageza kubaremamo icyizere. Kubera ubukangurambaga tugenda dukora usanga umuryango utangiye gusobanukirwa ko umwana watewe inda hari icyo aba ashoboye."
Kugeza ubu, abo bakobwa ngo barifashishwa cyane mu bukangurambaga PIH ukora mu rwego rwo kugaragariza abakobwa ingaruka zo gutwara inda ukiri muto.
Umuryango wa Partners in Health kugeza ubu ufasha abana bagera kuri 200 mu Karere ka Kayonza muri rusange, ariko hakaba hari na gahunda yihariye y’abana b’abakobwa ifashirizwamo abagera kuri 220 bigishwa imyuga itandukanye irimo ubudozi, ubuhinzi ndetse haba hari uwifuza gukomeza kwiga bakabimufashamo.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|