Perezida Kagame yizeye ko ibyigiwe muri Transform Africa2015 bizakurikizwa

Perezida Kagame aratangaza ko nta gushidikanya, ko ibyaganiriwe mu nama ya Transform Africa bigiye gutuma ikoranabuhanga riba umusingi w’Iterambere rya Afurika.

Perezida Kagame ashimira abayitabiriye, yagize ati “Twabonye kandi twungutse byinshi mu biganiro twagiranye aha, kandi nkeka ko byinshi mu bihugu by’amahanga byaboneye amasomo menshi ku bijyanye n’ahazaza h’iterambere ry’Afurika rishingiye ku ikoranabuhanga”.

Perezida Kagame yizeye ubufatanye bw'ibihugu mu gukurikiza ibyo baganiriyeho muri Transform Africa2015.
Perezida Kagame yizeye ubufatanye bw’ibihugu mu gukurikiza ibyo baganiriyeho muri Transform Africa2015.

Perezida Kagame asaba ko byaba byiza hakomeje kubaho uburyo bwo kungurana ibitekerezo ku ikoranabuhanga kandi ko ari umukoro ku bihugu bya Afurika n’amahanga.

Abantu babarirwa mu bihumbi 2 na 500 barimo abakuru ba za guverinoma, abikorera, inzego z’urubyiruko n’iz’abagore, baturuka mu bihugu bisaga 80 by’Afurika no ku yindi migabane ni bo bitabiriye inama ya Transform Africa2015 yaberaga i Kigali yiga ku iterambere ry’Afurika rishingiye ku ikoranabunga.

Bemeranyijwe ku ngingo yo guhindura ibitagendaga iwabo mu ikoranabuhanga, kandi biyemeza no gukomeza ibyiza bari bamaze kugeraho by’umwihariko mu ishoramari mu bice bitandukanye bikenera amakuru yihuse ku masoko mpuzamahanga, guhangana n’ibindi bihugu byateye imbere ndetse no guhanga udushya.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ikoranabuhanga niryo terambere sha nibashyiremo akabaraga bashyire mubikorwa ibyo bavanye muri iyi nama turebeko Afurika hari aho yava n’aho yagera

Kibwa yanditse ku itariki ya: 21-10-2015  →  Musubize

President Kagame ndamwemera nabuze aho twazahurira nkabimubwira pe

matama yanditse ku itariki ya: 21-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka