Abayobozi basabwe gukorana n’abaturage no kubageza ku iterambere

Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza (RGB) cyasabye abayobozi b’Uturere tw’Intara y’Amajyaruguru gufatanya n’abaturage mu bibakorerwa no kubafasha mu iterambere ryabo.

Ubuyobozi bwa RGB bwabibasabye mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’intara n’abayobozi b’uturere n’abafite inshingano zijyanye n’imiyoborere myiza yabereye mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa gatatu tariki 21 Ukwakira 2015.

Abayobozi bari bitabiriye inama bagiranaga na RGB.
Abayobozi bari bitabiriye inama bagiranaga na RGB.

Bwabasabye kunoza imikoranire hagati yabo n’abaturage, kuko mu bushakashatsi bwakozwe na RGB bwagaragaje ko mu turere dutanu tugize intara y’Amajyaruguru, abaturage bishimira serivise bahabwa ariko hakiri tumwe dusabwa kunoza imikoranire bityo bikajyerwaho 100% .

Usengumukiza Felicien ashinzwe ubushakashatsi n’igenzuramiyoborere muri iki kigo, yatangaje ko mu bushakashatsi bakoze abaturage bagera ku kigero cya 90% bishimira imiyoborere myiza.

Guverineri Bosenibamwe niwe wari uyoboye iyi nama.
Guverineri Bosenibamwe niwe wari uyoboye iyi nama.

Yagize ati “ Mu nkingi 4 za guverinoma twasanze rwose abaturage bishimira imiyoborere myiza niyo mpamvu twahuye ngo dusuzume ibyo twagezeho bityo tuzayigereho ku kigero cyi 100%.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime yagarutse kubitaranoze muri serivise zikorerwa abaturage maze abasa gushyira imbaraga mu miyoborere myiza kuko ariyo nkingi y’iterambere.

Aha yagarutse ku karere ka Gicumbi kuko mu mihigo y’umwaka wa 2014-2015 batsinzwe n’umuhigo w’imiyoborere myiza n’uwubutabera abasaba kongera imbaraga mubikorerwa abaturage ndetse bakagira n’imikorani.

Ati “Umwanya nkuyunguyu tuba tureba ibitaragenze neza kugirango tubikosore turusheho guha serivise umuturage kuko ariyo nkingi y’iterambere.”

Inzego z’ibanze nazo zitangaza ko zigiye gutunganya ibitarashyizwe mu bikorwa ndetse no gufatanya n’izindi nzego gukomeza gukora ibikorwa by’iterambere ku muturage.

Umuhoza Rwabukumba ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rushashi mu karere ka Gakenke utangaza ko ingamba bafashe ari ukwegereza ubuybozi abaturage bakabasha kugira imikorani hagati yabo.

Bazajya bagira n’igihe cyo guhura n’abaturage babereke ibibakorerwa ndetse nabo babigiremo uruhare rwaba urwibitekerezo n’ibikorwa.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka