Abanyeshuri bane bakubiswe n’umuyobozi wabo, bakajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kibingo, byabaye ngombwa ko bimurirwa mu bitaro bya Kabgayi.
Mu Karere ka Huye, kuri uyu wa 9 Ukwakira 2015, hatangirijwe gahunda yo kwifashisha amakarita y’utugari mu kugaragaza icyo ubutaka bwagenewe gukorerwaho.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke buhangayikishijwe n’ikibazo cy’abana basaga 1230 batandikishijwe n’ababyeyi babo mu gitabo cy’irangamimerere, kuko ari imbogamizi kw’iterambere ry’akarere.
Urwego rwunganira mu by’umutekano mu karere ka Rutsiro (DASSO) rwasabwe kurushaho kunoza, nyuma yo kwambikwa amapeti.
Abahinga mu Rukore ho mu kagari ka Kahi ko mu murenge wa Gahini i Kayonza ngo barammbiwe urugomo bakorerwa n’abashumba.
Urubyiruko rwibumbiye mu ihuriro ry’ imiryango y’urubyiruko itegamiye kuri Leta, ruratangaza ko rwiyemeje gusigasira iterambere ryagezweho na bakuru babo mu Rwanda.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Oda Gasinzigwa, asaba abangavu kwirinda “uduhendabana” tw’ababashuka, ahubwo bakamenya gufata icyemezo n’icyerekezo cy’ubuzima bwiza bakiri bato.
Leta y’u Rwanda yagiranye amasezerano y’inkunga ya Miliyoni 15 z’amadolari n’Ikigega gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga mu bihugu bicukura peteroli (OFID) yo gukora umuhanda wa Nyagatare-Rukomo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera burateganya guha imiryango ikennye iby’ibanze bizayifasha kuva mu cyiciro cy’abakene ku buryo bwihuse.
Abagenzi bategera imodoka muri gare nshya murenge wa Rukomo babangamiwe no kutagira ubwiherero rusange.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke bwamurikiye abaturage imihigo ya 2015-2016 maze na bo baboneraho guhiga ibyo bazakora.
Abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 10 na 12 baturuka mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Gatsibo barafashwa kwiteza imbere.
Harerimana Jean Baptiste wo mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro arashinja umugore we gutorokana abana akabajyana mu gihugu cya Uganda.
Abamotari barinubira abagenzi bagenda barangariye ku materefoni bari ku mbuga nkoranyambaga cyangwa bakinisha abana mu muhanda bakabateza impanuka.
Abanyeshuri 20 b’abakobwa biga muri Lycee de Ruhango, bari mu bitaro kubera inkoni umuyobozi ushinzwe imyitwarire yabakubise abaziza gukererwa ishuri.
Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Imiturire, kuri wa 07 Ukwakira, Minisitiri Germaine Kamayirese, yasabye abategura aho gutuza abaturage guteganya umwanya rusange wo kwisanzuramo.
Ba nyir’ibigo bitwara abagenzi ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bwa Gare ya Nyabugogo ku ihagarikwa ry’abayobora abagenzi bazwi nk’abakarasi.
Abaturage bataka kutagira amikoro yo kugura ikibanza ku mudugudu kandi na gahunda yo kugurana ubutaka ntiyitabirwa kubera ko ibiciro by’ubutaka bitandukanye.
Abaturage b’Umurenge wa Karenge bahuriye mu nteko rusange tariki 7/10/2015 bavuze ko kumurika ibyiza bagezeho bibatera ishyaka ryo kwesa imihigo.
Inama Nkuru y’Itangazamakuru(MHC) n’Umuryango SFH, basabye abanyamakuru none tariki 06/10/2015, kutibanda kuri politiki gusa, bakavuga n’ibindi birimo n’ubuzima.
Abaturage b’Umurenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, barasabwa guhiga ibikorwa bishingiye ku muryango kugira ngo bazongere bese imihigo.
Impunzi z’Abanyarwanda zabaga muri RDC zivuga ko kutagira amakuru ahagije ku Rwanda ari yo mpamvu benshi badatahuka.
Inama yabereye ku karere ka Rulindo yahuje abafatanyabikorwa mu bworozi bw’inka z’amata n’ubucuruzi bw’ibiyakomokaho, abavuzi b’amatungo n’umushinga Land O Lakes.
Abayobozi mu nzego z’ibanze barasabwa kurwanya ruswa ishingiye ku kimenyane n’amafaranga igaragara muri gahunda ya Gira Inka.
Abaturage bo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi babangamiwe no kutagira irimbi kuko iryo bari bafite ryuzuye, bakaba bakora ibirometero birenga 10 bajya gushyingura i Rubungera.
Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko umuyobozi w’ibitaro bya Kabutare afunze kubera amafaranga menshi yabuze mu bitaro ayobora.
Abagore babana n’agakoko gatera SIDA bakuriye abandi mu turere tw’u Rwanda barakangurirwa kwigirira icyizere mu byo bakora bityo batere imbere.
Intumwa Masasu, umuyobozi w’itorero ry’Ivugabutumwa n’Isanamitima (Evangelical Restauration Church), atangaza ko ubuhanuzi budashingiye ku nyigisho za Bibiliya bwica byinshi.
Prof Silas Lwakabamba wabayeho Minisitiri w’Ibikorwa Remezo nyuma akaza kuba Minisitiri w’Uburezi agiye kuyobora Ishuri Rikuru rya INATEK.
Abatuye Umurenge wa Mutenderi Akagari ka Nyagasozi, Akarere ka Ngoma barasaba kwibubwa mu bikorwa Remezo birimo amazi n’umuhanda kuko bakivoma amazi mabi.