Atewe agahinda n’ubumuga bukabije bw’umwana we
Nangwahafi Consolée wo mu kagari ka Muhamba umurenge wa Gahara ababazwa n’ubumuga bw’umwana amaranye imyaka 10 bukaba bwarananiye n’abavuzi.
Nangwahafi nyuma yo gusanirwa inzu no gucukurirwa umusarani mu gihe asanzwe akoresha iy’umuturanyi nyuma y’uko iye iridutse.
Avuga ko atewe intimba no kurwaza umwana we Ntirenganya Janvier kuva ku myaka7akaba yujuje 23 atabasha kwikura hasi kandi nyina atunzwe no guca incuro kuko nta sambu agira.
Byabaye mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe abafite ubumuga ku rwego rw’Akarere kuwa 23/11/2015gihuza ubuyobozi bw’Akarere n’abatuye Umudugudu wa Ntaruka atuyemo.
Ati “Intimba yo ndayifite nawe kurwaza umusore nk’uyu ntumenye n’indwara, nazengurutse ibitaro byinshi biranga njya no mu Kinyarwanda biba iby’ubusa maze gushenguka kandi ntunzwe no guca incuro nta sambu, ndihangana ko namubyaye namushyira he?”.
Yakomeje avuga ko uwo mwana yafashwe bari mu nkambi Tanzaniya bagarutse mu Rwanda umwana akomeza kurwara nyuma yo kuzenguruka amavuriro menshi byanga biba ngombwa ko amujyana mu rugo.
Umuturanyi witwa Mukeshimana Christine avuga imvune y’uwo mubyeyi ati “Hari igihe kujya gukora bimunanira kubera kumuba hafi amuterura, tugerageza kumufasha tumuvomera”.
Murekatete Jacqueline umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage ashima abaturage kuba hafi uwo muryango, ashima n’umukecuru ubwitange yagize bwo kuba hafi umwana we dore ko abana nawe wenyine mu nzu.
Yavuze ko kuba uwo musore afite ubumuga bitamubuza uburenganzira nk’ubw’abandi ati“Akenshi usanga ufite ubumuga atereranwa akazirikirwa mu nzu ugasanga ubuzima burangirika, abaturanyi mube uyu muryango hafi urabona ko n’ubwo uyu musore arwaye acishamo agaseka kandi ni uko atubona hafi ye”.
Tabaro Dieudonné uhagarariye abafite ubumuga i Kirehe yashimiye abitabiriye umuganda bafasha ufite ubumuga,avuga ko tariki 3/12/2015mu kwizihiza umunsi w’abafite ubumuga uwo musore ari ku rutonde rw’abazabona igare.
Ubuyobozi bw’Akarere nabwo bwatanze ubufasha bwo kubakira uwo mukecuru igikoni n’isakaro ry’ubwiherero.
Umurenge wa Gahara ubarirwamo abafite ubumuga1548 bangana na 4% by’abawutuye.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|