Nta kibashimisha nko kubona ubuyobozi bwabegereye bugamije kubumva

Abatuye Umurenge wa Gitesi, Akarere ka Karongi bavuga ko nta kibashimisha nko kubona ubuyobozi bumanuka bukabegera bugamije kumva ibibazo bafite.

Kuri uyu wa gatatu tariki 25 Ugushyingo 2015, niho abatuye uyu murenge bari bahuye n’itsinda riturutse ku karere, ryari rije gushyira mu bikorwa gahunda y’ukwezi kwahariwe imiyoborere, aho banakemuye ibibazo bitandukanye.

Abatuye Gitesi banyuzwe n'uburyo ubuyobozi bwemeye kubegera hagamijwe kubakemurira ibibazo..
Abatuye Gitesi banyuzwe n’uburyo ubuyobozi bwemeye kubegera hagamijwe kubakemurira ibibazo..

Munyawera Diyonizi, uwe mu batuye uyu murenge, yavuze ko igihe nk’iki kiba gikenewe, kandi bibereka ko inzego zo hejuru zihora zibatekerezaho.

Yagize ati “Iyo mbonye mu gikorwa nk’iki abayobozi bahagurutse bakaza bakegera abaturage kumva ibibazo byabo, binyereka imiyoborere myiza ndetse na demokarasi isesuye.”

Musabyimana Immaculé nawe ati “Turumva twishimye kuko badusanze bakaza kumva ibibazo byacu, ibi bitwereka ko aho bari hose badutekerezaho.”

Uwayezu Theodosie, umuyobozi nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitesi yasabye abaturage be kujya banyurwa n'ibisubizo bahawe.
Uwayezu Theodosie, umuyobozi nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi yasabye abaturage be kujya banyurwa n’ibisubizo bahawe.

Mutemberezi Pascal, umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), avuga ko ibibazo byagaragajwe n’abatuye uyu Murenge ari ibibazo bisanzwe.

Ati “Ibyagiye bigaragazwa hano ni ibibazo bisanzwe, ibindi wenda ni ibyagiye bibazwa n’abantu ubona ko bakeneye ubufasha, bikagaragaza imibereho y’abahatuye.”

Munyanziza Placide, umukozi w’Akarere ka Karongi ushinzwe imiyoborere, avuga ko nyuma y’iminsi ine iyi gahunda itangiye, ibibazo byagiye byiganza ari iby’abakoreshejwe na ba rwiyemezamirimo ntibabishyure n’abaturage basaba ubufasha.

Iyi gahunda y’ukwezi kw’imiyoborere yajyaga imara ukwezi, ariko kuva muri uyu mwaka yahariwe icyumweru ariko ibikorerwamo ntibyahindutse kandi igakorwa kabiri mu mwaka.

Ibanza yakozwe muri Werurwe naho iri kuba yatangiye tariki 20 ikazarangira tariki 28 Ugushyingo ubwo hazaba hakorwa umuganda rusange.

Nta kibashimisha nko kubona ubuyobozi bwabegereye bugamije kubumva

Abatuye Umurenge wa Gitesi, Akarere ka Karongi bavuga ko nta kibashimisha nko kubona ubuyobozi bumanuka bukabegera bugamije kumva ibibazo bafite.

Kuri uyu wa gatatu tariki 25 Ugushyingo 2015, niho abatuye uyu murenge bari bahuye n’itsinda riturutse ku karere, ryari rije gushyira mu bikorwa gahunda y’ukwezi kwahariwe imiyoborere, aho banakemuye ibibazo bitandukanye.

Munyawera Diyonizi, uwe mu batuye uyu murenge, yavuze ko igihe nk’iki kiba gikenewe, kandi bibereka ko inzego zo hejuru zihora zibatekerezaho.

Yagize ati “Iyo mbonye mu gikorwa nk’iki abayobozi bahagurutse bakaza bakegera abaturage kumva ibibazo byabo, binyereka imiyoborere myiza ndetse na demokarasi isesuye.”

Musabyimana Immaculé nawe ati “Turumva twishimye kuko badusanze bakaza kumva ibibazo byacu, ibi bitwereka ko aho bari hose badutekerezaho.”

Mutemberezi Pascal, umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), avuga ko ibibazo byagaragajwe n’abatuye uyu Murenge ari ibibazo bisanzwe.

Ati “Ibyagiye bigaragazwa hano ni ibibazo bisanzwe, ibindi wenda ni ibyagiye bibazwa n’abantu ubona ko bakeneye ubufasha, bikagaragaza imibereho y’abahatuye.”

Munyanziza Placide, umukozi w’Akarere ka Karongi ushinzwe imiyoborere, avuga ko nyuma y’iminsi ine iyi gahunda itangiye, ibibazo byagiye byiganza ari iby’abakoreshejwe na ba rwiyemezamirimo ntibabishyure n’abaturage basaba ubufasha.

Iyi gahunda y’ukwezi kw’imiyoborere yajyaga imara ukwezi, ariko kuva muri uyu mwaka yahariwe icyumweru ariko ibikorerwamo ntibyahindutse kandi igakorwa kabiri mu mwaka.

Ibanza yakozwe muri Werurwe naho iri kuba yatangiye tariki 20 ikazarangira tariki 28 Ugushyingo ubwo hazaba hakorwa umuganda rusange.

Ernest NDAYISABA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubuyobozi bwiza ni ubwegereye rubanda bityo ahubwo twanenga abatabikora kuko badohotse ku nshingano bashinzwe

Edson yanditse ku itariki ya: 26-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka