Ruhango: Abafite ubumuga bemerewe gukorerwa ubuvugizi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukabaramba Alvera yemereye ubuvugizi abafite ubumuga bavurirwa Kabagali.

Mu ruzinduko yagiriye mu kigo cya Centre des handicaps Francois d’Assise Kabagali, mu karere ka Ruhango, uyu muyobozi yanyuzwe n’uburyo iki kigo cyagize uruhare rwo gutekereza gufasha abafite ubumuga, ariko asanga kigifite imbogamizi nyinshi yemeye ko agiye kuzikorera ubuvugizi.

Havurirwa abafite ubumuga butandukanye
Havurirwa abafite ubumuga butandukanye

Atambagizwa iki kigo tariki ya 24/1/2016 giherereye mu murenge wa Kabagali Akarere ka Ruhango, yeretswe bumwe mu bufasha bamaze guha abafite ubumuga babagana, ariko anagaragarizwa imbogamizi zigihari.

Umuyobozi w’iki kigo cya centre des handicaps francois d’Assise Kabagali, Nyirarukundo, akaba yaragaragarije uyu muyobozi ko, zimwe mu mbogamizi zibakomereye cyane, ari ukwakira umubare w’abafite ubumuga urenze ubushobozi bw’ikigo, ndetse n’ibikoresho bikiri bike dore ko kimaze imyaka itatu gusa gitangiye.

Umubikira uyobora iki kigo Nyirarukundo, akavuga ko hari ubwo abantu baza bafite ubumuga, bakabaha ubufasha bw’ibanze ubundi bakongera bakabasezerera bakazabatumaho ari uko ubushobozi bwo kubavura bwabonetse.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC asobanurirwa imikorere y'iki kigo
Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC asobanurirwa imikorere y’iki kigo

Nyuma yo kumva izi mbogamizi ziri muri iki kigo cy’abahiye Imana, akaba yavuze ko hari ibyo bagiye kubafashamo byihutirwa, ariko abizeza ko hazakomeza gukorwa ubuvugizi bwimbitse kugira ngo iki kigo kibashe kugera ku ntego zacyo.

Abivurije muri iki kigo, batanga ubuhamya bw’uko cyabafashije cyane, kuko cyatumye abafite ubumuga batagihezwa mu nzu no mu bikari, kuko ngo n’umwana wese uvutse, afite ubumuga bahita bamuzna hano akitabwaho.

Mukabera Agenesta, avuga yabyaye umwana avuka atabasha kwicara umugongo we waraturumbutse uza inyuma, amwirukankana mu mavuriro atandukanye, nyuma aza kurangirwa iki kigo, ahazana umwana we, none ubu ngo yamaze gukira abasha kwicara akanagenda ubundi bitarabagaho.

Yabemereye ubuvugizi
Yabemereye ubuvugizi

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mugeni Jolie Germaine, akaba yasabye abaturage kuba hafi y’abafite ubumuga.

Kuva iki kigo cyatangira imirimo yacyo, kikaba kimaze kwakira abafite ubumuga 513, baturutse mu turere 11, abagera kuri 67 bakaba baravuwe barakira

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bakorerwe ubuvugizi bahabwe ibyo badafite ubuzima burusheho kubabera bwiza

agnes yanditse ku itariki ya: 26-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka