Umuyobozi w’ishuri afunzwe akekwaho kunyereza ibikoresho

Hakizimana Tharcisse uyobora urwunge rw’amashuri rwa Mungote mu murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro yatawe muri yombi akekwaho kunyereza ibikoresho by’ishuri.

Uyu mugabo yafunzwe ku wa 24 Ugushyingo 2015 akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gihango aho akekwaho kugurisha ibyo bikoresho birimo sima imifuka 10 na ferabeto(Fer a Beton) 5 aho ngo yabihaye umushoferi akabijyana kubigurisha i Karongi.

Ahatukura niho umwalimu akurikiranyweho kunyereza umutungo w'ishuri yari abereye umuyobozi
Ahatukura niho umwalimu akurikiranyweho kunyereza umutungo w’ishuri yari abereye umuyobozi

Aya makuru yemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusebeya Bisangwabagabo Sylvestre aho yagize ati" Uwo muyobozi w’ishuri yakozweho iperereza ndetse basanga koko yaragize uruhare mu gutuma ibyo bikoresho bisohoka mu ishuri bikaba byarafatiwe i Rubengera ku mucuruzi ubu ari mu maboko ya Polisi aho ikomeje iperereza"

Niyorurema Damas ushinzwe uburezi mu karere ka Rutsiro aganira na Kigali Today yavuze ko abayobozi b’ibigo by’amashuri bakwiye kurinda bikomeye ibikoresho by’ishuri kubera ko ngo bakunze kuvugwaho iyo ngeso.

Ati" Dukunze kubona bamwe mu bayobozi b’ishuri bavugwaho kunyereza ibikoresho by’ishuri ariko ni umuco mubi baba bagomba kwita ku bikoresho bahabwa byo gufasha ishuri"

Ibyo bikoresho uyu muyobozi akekwaho kunyereza byafashwe na Polisi ikaba ari yo ibibitse aho byambuwe umucururzi witwa Minani nawe wemeza ko yari yabihawe n’uwo muyobozi w’ishuri.

Hakizimana ufunzwe abaye umuyobozi wa 3 utawe muri yombi akekwaho kunyereza ibikoresho by’ishuri muri uyu mwaka abamubanjirije bose bakaba barabaye abere.

Cisse Aimable Mbarushimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka