Hashyizweho itsinda risuzuma akarengane mu gutanga ingurane

Nyuma y’aho bigaragariye ko hari abaturage bakorewe akarengane mu kubimura ku bw’inyungu rusange, mu karere ka Nyaruguru hashyizweho itsinda ryo gusuzuma ako karengane.

Aka karere kabifashijwemo n’umushinga PPIMA (Public Policy Information, Monitoring and Advocacy), ushinzwe gukusanya amakuru no gukora ubuvugizi kuri politiki za Leta.

Amwe mu mazu yasigaye anegetse kandi beneyo ntibahabwa ingurane ngo bimuke.
Amwe mu mazu yasigaye anegetse kandi beneyo ntibahabwa ingurane ngo bimuke.

Uyu mushinga wari wagejejweho bimwe mu bibazo by’akarengane abaturage bagiriwe mu bihe bitandukanye kubera ibikorwa by’inyungu rusange byagiye bikorerwa mu mitungo yabo.

Muri ibi bibazo harimo iby’abaturage bangirijwe imitungo n’imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi kuva mu mwaka wa 2009, kugeza n’ubu bakaba batarishyurwa iyo mitungo.

Mu bikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi muri 2009, abangirijwe imitungo na n'ubu ntibarishyurwa.
Mu bikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi muri 2009, abangirijwe imitungo na n’ubu ntibarishyurwa.

Musengamfura Leonidas wo mu Murenge wa Rusenge, yabwiye Kigali Today ati “Banyujije amapiloni y’amashanyarazi mu mirima yacu. Icyo gihe barimbaguye ishyamba ryanjye, ndetse n’indi myaka y’abaturage, kugeza n’ubu nta kintu turabona”.

Hari kandi n’ibibazo by’umuhanda Kivu - Muganza - Nyabimata, wakozwe ugasiga amazu y’abaturage anagana ku migina, ukanangiza ibikorwa by’abaturage. Bamwe muri bo bakaba nta ngurane barahabwa, ndetse ngo n’abayihawe bagahabwa idakwiye.

Ibitaka biva mu mihanda byagiye mu myaka y'abaturage.
Ibitaka biva mu mihanda byagiye mu myaka y’abaturage.

Mutarambirwa Gaspard wo mu Murenge wa Muganza agira ati “Jyewe banyangirije imyaka n’icyuzi cy’amafi, bampa ibihumbi 20 gusa kandi urebye ibyangiritse bifite agaciro karenga ibihumbi 500.”

Nyuma yo kugezwaho ibi bibazo by’akarengane, ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ibyinshi muri ibi bibazo bituruka ku burangare bw’abakozi ba bimwe mu bigo biba bigomba kwimura abantu, birengagiza inshingano zabo bigatuma abaturage babirenganiramo.

Habitegeko Francois uyobora aka karere avuga ko iri tsinda ryashyizweho rigiye gukurikirana neza ibi bibazo, hanyuma abaturage bigaragara ko barenganyijwe koko ibibazo byabo bikihutishwa bakishyurwa.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, avuga ko iri tsinda rizakemura ibibazo by'akarengane abaturage bafite mu gihe kitarambiranye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, avuga ko iri tsinda rizakemura ibibazo by’akarengane abaturage bafite mu gihe kitarambiranye.

Agira ati “Mu by’ukuri, turumva iri tsinda rigiye gukurikirana, abaturage bacu bagahabwa ibyo bagomba mu gihe kitarambiranye.”

Rugirabaganwa Domitien uhagarariye PPIMA mu karere ka Nyaruguru, avuga ko iri tsinda niriramuka rikoze akazi karyo neza, ngo nta kabuza abaturage barenganyijwe bazarenganurwa.

Iri tsinda ryashyizweho rigizwe n’abakozi b’akarere bashinzwe imiturire n’ubutaka, abakozi b’ikigo gikwirakwiza amashanyarazi n’icy’amazi hamwe n’abakozi b’umushinga PPIMA.

Charles Ruzindana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahubwo se nk’abaturage batuririye umuhanda uva ku kanyaru ujya i Muhanga babaruye amazu ngo bagiye kwagura umuhanda, ariko twayobewe irengero. Ntituzi niba byarahindutse cg bazadusenyera kandi expertise yarakozwe? Rwose dukeneye kurenganurwa.

Ladislas yanditse ku itariki ya: 24-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka