Basanga gukemurirwa ibibazo ari nk’umuti bahabwa

Abaturage bo mu murenge wa Kitabi, basanga iyo ubuyobozi bubakemuriye ibibazo ari nk’umuti, kuberako haba hari ibibazo byinshi biba byarananiranye.

Kuri uyu wa mbere tariki 23 Ugushyingo, mu kagali ka Shaba mu murenge wa Kitabi hakomereje ibiganiro bijyanye n’ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza, aho abagera kuri 21 bakemuriwe ibibazo bakanishimira ko bibagaragariza imiyoborere myiza.

Abaturage basanga gukemurirwa ibibazo babasanze mu byaro ari nk'umuti kuko biba byarabaye nk'uburwayi.
Abaturage basanga gukemurirwa ibibazo babasanze mu byaro ari nk’umuti kuko biba byarabaye nk’uburwayi.

Rosette Bamurange, umuturage wo mu kagari ka Uwingugu, umurenge wa Kitabi yatangaje ko, ku baturage ibibazo biba byarabaye nk’uburwayi abayobozi babasura hasi mu cyaro bikaba ari nk’igisubizo kandi bifuza ko yaba gahunda ihoraho.

Yagize ati “Ibi bikorwa tubyakira neza cyane kuko hari umuti ugenda utangwa, ku buryo noneho imiyoborere ubona irushaho kugenda neza, ariko abayobozi bo ku karere n’umurenge bagakwiye kuza nka rimwe mu mezi atatu kandi bagasuzuma n’ibyo bakemuye uko byagenze.”

Venuste Kabirigi, utuye mu kagari ka Shaba, umurenge wa Kitabi, nawe akaba atangaza ko gukemurirwa ibibazo ari ibintu bifasha abaturage kuko haba hari ibyananiranye.

Ati “Iyo inzego za leta zimanutse mu giturage hano iwacu kudufasha ibibazo biba byaratinze byarananiranye, bagenda babikemuye ibidakemutse mwako kanya bakabisigira umurenge cyangwa akagari.”

Kwegera abaturage ni muri kimwe ngo gifasha ubuyobozi kumenya ibibazo bafite n'uburyo byakemurwa nabo ubwabo babigizemo uruhare.
Kwegera abaturage ni muri kimwe ngo gifasha ubuyobozi kumenya ibibazo bafite n’uburyo byakemurwa nabo ubwabo babigizemo uruhare.

Umuyobozi w’akarere wungirije w’imibereho myiza y’abaturage Emile Byiringiro, yatangaje ko nk’ubuyozi busanga iyi gahunda yo kwegera abaturage, ibafasha kumenya ibibazo bihari nuko byakemurwa kandi abaturage babigizemo uruhare.

Ati “Twegera abaturage bakatugaragariza ibibazo bafite tukabikemurira mu ruhame, iyi ni gahunda tuyikora turi kumwe n’inzego zose ku rwego rw’akarere, abanyamategeko, inzego z’umutekano, mwabonye ko ari intambwe ihari izadufasha kumenya ibibazo.”

Muri iki gikorwa hagaragaye ibibazo ahanini bijyanye n’irangizwa ry’imanza, kuba nta bikorwa remezo biri muri aka gace birimo amashanyarazi, imihanda n’amashuri. Iyi gahunda kandi ikazakomereza mu yindi mirenge igize aka karere uko ari 17.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka