Dasso ikorera mu Karere ka Musanze, ku wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020 yasubije umunyamahanga ukomoka mu gihugu cy’u Bushinwa witwa Geng Jum Ping w’imyaka 32 telephone ebyiri za smart, zari zibwe ku wa Gatanu tariki 27 Ugushyingo 2020.
Ku wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020, abakirisitu babanje kwiyandikisha bakemererwa ni bo babashije gusengera i Kibeho, bizihiza isabukuru ya 39 y’amabonekerwa ya Bikira Mariya.
Abayobozi b’Urugaga rw’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi (Rwanda Allied Health Professional Council/ RAHPC) bavuga ko umuntu wese ukina n’ubuzima bw’umurwayi agomba kubavamo agashaka ikindi akora.
Muri iki cyumweru, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzindi nzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Gishubi yafashe abantu 42 barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Kwishushanya ku mubiri n’irangi ridashira (tatouage) ni bimwe mu bintu bikunzwe kugaragara mu rubyiruko bishobora kugira ingaruka ku wabikoze.
Arikiyepisikopi wa Kigali, Kambanda Antoine, uherutse kugirwa Karidinali na Papa Francis, kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020, we n’abandi 12 barahabwa imyambaro yagenewe Abakaridinali.
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo 2020, yafatiwemo ibyemezo bikurikira:
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ugushyingo 2020 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid aratangaza ko gutabwa muri yombi kwa bamwe mu bakozi b’imirenge ntaho bihuriye n’ibikorwa byo kwiyamamariza manda itaha yo kuyobora akarere.
Icyegeranyo cy’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) cyo muri 2019/2020, kigaragaza ko mu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri 2019/2020 barenga 10,842 mu gihugu hose, Akarere ka Nyarugenge kagaragayemo abarenga 423.
Abaturage bubatse ikibuga cy’umukino w’amaboko wa Basketball hamwe n’amarembo (gate), ku ishuri rya APAPEC Irebero, riherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko iri shuri ryanze kwishyura rwiyemezamirimo wabakoresheje, none na we akaba (...)
Uwayisenga Lucy, umwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze, akomeje ibikorwa byo gufasha abatishoboye bo mu Murenge wa Nkotsi muri ako karere, mu rwego rwo gusohoza umuhigo yahize ubwo bamutoreraga kubahagararira.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruvuga ko mu Karere ka Nyagatare abakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, gusambanya abana no guhoza ku nkeke abo bashakanye bihariye 94.4% by’abakora ibyaha byose.
Kuri uyu wa Kane tariki 26 Ugushyingo 2020, ahagana 14h20 z’amanywa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe, indege ya Kompanyi yitwa ISRAIR yo muri Israel, yageze ku kibuga cy’Indege cya Kanombe, aho izanye ba mukerarugendo basaga 80 baje gusura u (...)
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyanza, SP Evode Nkurunziza, aburira abasambanya abana ko no gutekereza umwana mutoya ari ukwikururira urupfu.
Mu gihugu cya Kenya, imirimo ibarirwa muri miliyoni yarahagaze, mu gihe 75% by’inganda ziciriritse na zo zafunze imiryango mu mezi make ashize kuko Covid-19 yangije ubukungu ku rwego rudasanzwe, nk’uko byagaragaye mu bushakashatsi bwakozwe n’urugaga rw’abikoreramuri iki (...)
Abatwara abagenzi ku magare bazwi nk’abanyonzi bo muri Koperative CVM (Cooperative des Vélos de Musanze) ibarizwa mu Karere ka Musanze, ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bwabo ku mafaranga basabwa kwishyura y’ibyangombwa bisimbura ibyo basanganywe, bavuga ko arenze ubushobozi (...)
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, yatangaje ko atakibarizwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, kuko atabasha kwihanganira amagambo mabi abwirwa n’abantu benshi.
Madamu Jeannette Kagame avuga ko mu myaka 25 ishize, u Rwanda rwahisemo guteza imbere uburinganire no guha imbaraga abagore nka kimwe mu by’ingenzi bizabageza ku iterambere rirambye. Aha ni ho ahera abwira urubyiruko ko rufite ibisabwa byose kugira ngo rwihutishe guteza imbere (...)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yasuye Imidugudu ya Kangondo (Bannyahe) na Kibiraro muri Nyarutarama, asaba abahatuye kwimuka kuko ari mu gishanga, abandi bakaba bari mu nzu zitwa akajagari.
Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba bwahuye n’abayobozi mu turere n’abafatanyabikorwa batwo mu guteza imbere abaturage, baganira ku bibangamiye ubuzima bw’abaturage.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ubushakashatsi mu byerekeye inganda (NIRDA), cyateguye amahugurwa y’iminsi itatu hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo gufasha abikorera kongerera agaciro ibikomoka mu Rwanda, hagamijwe kugabanya ibitumizwa mu mahanga.
Umuryango AVEGA Agahozo wita ku bapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, washyikirije Perezida Kagame umurage w’ubutaka bwari ubwa Nyirangoragoza Marianne witabye Imana muri Gicurasi muri uyu mwaka wa 2020.
Ibitangazamakuru byo muri Israel ni byo bya mbere byatangaje ko Israel yohereje intumwa muri Sudan ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka irenga 70 umubano w’ibi bihugu warajemo agatotsi.
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Rtd Col Ruhunga Jeannot, yatangaje ko hari impamvu zitandukanye zituma abantu bashobora kuburirwa irengero ariko ashimangira ko nta sano zifitanye na politiki.
Abafite imitungo yegereye inkengero z’ikibuga cy’indege cya Ruhengeri kiri mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve, baratangaza ko bamaze igihe kiri hejuru y’imyaka ine batemerewe kugira igikorwa kijyanye n’ubwubatsi bakorera mu butaka bahafite, ku mpamvu z’uko hari gahunda yo kwagura iki kibuga, kikubakwa mu buryo (...)
Mu Rwanda inkuru y’incamugongo yakomeje kuvugwa guhera ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2020 ni urupfu rwa Prof. Pierre Claver Kayumba wari umuhanga mu bijyanye n’imiti (Pharmacy).
Abakorera umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Musanze, barasaba ko bahabwa imyambaro mishya dore ko indi yabasaziyeho bakaba bari mu bihombo byo kuba badakora uko bikwiye kuko abatawambaye iyo bafashwe bacibwa amande.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko mu kwezi kumwe igishushanyo mbonera cy’Umujyi kiraba cyasohotse abaturage n’abashoramari bagatangira kugishyira mu bikorwa.
Kuva mu Rwanda batangira kugaragaza ibipimo by’abanduye Covid-19 ndetse n’abakize bakoresha indimi 3 muri 4 zemewe gukoreshwa mu Rwanda, nyamara iyo bigeze mu kwihanganisha imiryango yagize ibyago usanga basoza bakoresheje indimi 2 gusa.