Leta zunze Ubumwe z’Amerika zakuyeho visa zibarirwa muri 300, ku banyeshuri baturuka mu bihugu by’amahanga bitandukanye, nk’uko byemejwe na Minisitiri ushinzwe imibanire y’Amerika n’ibindi bihugu, Marco Rubio.
Banki ya Kigali (BK) yafunguye ku mugaragaro ishami ryihariye, rizajya ryita ku miryango itari iya Leta, amadini n’amatorero hamwe na za Ambasade.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, arashimira abahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Congo, batekereje neza bitandukanya na yo, bagaruka mu Rwanda gufatanya n’abandi kubaka Igihugu.
Mu Karere ka Musanze mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare, kuri uyu wa Gatanu habereye igikorwa cyo gusoza amasomo ya ba Ofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’abo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), barangije amasomo abanza yo ku rwego rw’aba Ofisiye.
Mu myaka mike ishize, u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu kwinjiza ikoranabuhanga mu burezi, ibyo bijyana n’uburyo ibyumba by’amashuri byahinduwemo bigashyirwamo ikoranabuhanga rifasha mu myigire.
Abantu barenga 150 bagwiriwe n’ibikuta by’inyubako zasenywe n’imitingito ibiri ikaze harimo umwe ufite ubukana bwa 7.7 n’undi ufite ubwa 6.4, yibasiye Myanmar ndetse igera no muri Thailande bituranye.
Ku muntu utamenyereye ururimi rw’Igifaransa cyane, namubwira ko Solidarité Congo mu rurimi rukoreshwa n’umuhanzi Maitre Gims bisobanuye “kwishyira hamwe kw’impuzamugambi Z’Abanyekongo mu gikorwa cyo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ku munsi Isi yose yunamiye izi nzirakarengane zatsembwe zizira uko zavutse mu (…)
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ageza ku bagize Inteko Ishinga Amategeko ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no kongera umusaruro w’inganda, n’ibyoherezwa mu mahanga hagamijwe iterambere rirambye, kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025, yatangaje ko Amabuye y’agaciro yinjirije u Rwanda Miliyari 1.7 y’Amadolari ya (…)
Ubuyobozi bw’ingabo za SADC hamwe n’ubuyobozi bw’ingabo za M23 bwemeranyije gutandukana, ingabo za SADC zigataha mu bihugu byazo zinyuze ku kibuga cy’indege cya Goma, ndetse zigatwara n’ibikoresho bya gisirikare zazanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025, yakiriye indahiro y’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col Pacifique Kayigamba Kabanda, amusaba gufatanya n’izindi nzego kugira ngo batange ubutabera bwihuse.
Umudage Frank Spittler uheruka gutoza Amavubi ariko ntiyongererwe amasezerano yavuze ko mu biganiro byo kongera amasezerano atigeze asaba gukubirwa kabiri umushahara nk’uko byavuzwe cyangwa gusaba ko igihe kinini yajya akimara mu Budage.
Sindayiheba Phanuel atorewe kuyobora Akarere ka Rusizi, akaba asimbuye Dr Kibiriga Anicet wavuye kuri uyu mwanya, ni mu gihe Muzungu Gerald atorewe kuyobora Akarere ka Karongi, amatora akaba yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025.
Hari abantu bafite ubumuga bavuga ko badahabwa serivisi zitandukanye bemererwa n’Igihugu uko bikwiye, zirimo iz’ubwiteganyirize (Ejoheza) n’izifasha abatishoboye kuva mu bukene (Girinka, VUP), Servisi ijyanye n’ubwisungane mu kwivuza, izijyanye no kurengera abafite ubumuga no kubarinda ihohoterwa n’izindi.
Urubyiruko rwabonye amahirwe yo kujya ku rutonde rw’abagomba guhugurwa ku ikoranabuhanga, cyane cyane iry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence/AI), rurahamya ko nta shiti ubwo bumenyi buzaruhesha akazi, haba mu kwikorera cyangwa gukorera abandi.
Ni ibirori byabaye ku wa Kane tariki 27 Werurwe 2025, byitabiriwe n’ingeri zitandukanye, aho abagore bashimiwe umuhate bagira mu guteza imbere Igihugu, ndetse bibutswa ko bitezweho gutanga umusanzu muri gahunda y’Igihugu ya NST2 ndetse na 2050.
Iyo modoka yari ipakiye Litiro 2,720 z’inzoga mu majerekani n’ingunguru byari byuzuye, izivanye mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, ikaba yafashwe na Polisi y’u Rwanda ubwo yarimo yerekeza mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze ku wa Kane tariki 27 Werurwe 2025.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe yabwiye akanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi ko u Rwanda rurenganywa, rukagerekwaho ibibazo bya Congo, ariko ko rutazatezuka gucunga umutekano warwo no kurinda ubusugire bw’igihugu.
Muri Kenya, umukobwa w’imyaka 17 wabaga mu nkambi y’impunzi ya Dadaab, yishwe ndetae n’umurambo we uratwikwa, kubera ko yanze gushakana n’umugabo umuruta cyane, ufite imyaka 55.
TECNO Rwanda yamuritse telefone za CAMON 40 Series zifite bateri (Battery) ifite ubushobozi bwo kumara imyaka itanu itarahindurwa kandi ikora neza.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), gitangaza ko nyuma y’uko USAID ihagaritse imishinga yateraga inkunga ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda, mu rwego rw’ubuzima, nta ngaruka byigeze bigira ku gihugu by’umwihariko muri serivisi zo kurwanya SIDA, harimo n’imiti igabanya ubukana bwayo.
Ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya, Burundi, Tanzania, DRC, Somalia na Sudani y’Epfo bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bikomeje kongera Ingengo y’Imari ikoreshwa mu gisirikare by’umwihariko mu gutumiza intwaro mu mahanga, bifatwa nk’ibiteje impungenge ku mutekano mu Karere.
Urugaga Nyarwanda rw’Abahuza (abakomisiyoneri b’umwuga) ’Rwanda Association of Real Estates Brokers(RWAREB)’, rufite ishuri ribatoza gukora kinyamwuga, rigatanga ibyangombwa bibatandukanya n’ababeshya abaturage, bityo bakanoza serivisi baha ababagana, bakareka gukomeza kwitwa ababeshyi.
Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Werurwe 2025, azize uburwayi bwa kanseri yari amaranye iminsi.
Col Pacifique Kayigamba Kabanda yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), asimbuye Col (Rtd) Jeannot Kibezi Ruhunga wari umaze imyaka isaga irindwi kuri uwo mwanya n’uko tubikesha ibiro bya Minisitiri w’intebe mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame muri Village (…)
Nyuma y’uko Umujyi wa Liège wo mu Bubiligi watangaje ko utazategura ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yanenze ubuyobozi bw’uwo mujyi. Yagize ati “Ikigaragara ni uko virusi yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ikwirakwizwa n’abayobozi ba DR (…)
Guverinoma y’u Rwanda, binyuze muri Ambasade y’u Rwanda muri Koreya y’Epfo, yihanganishije imiryango n’inshuti z’abazize inkongi yibasiye Amajyepfo y’Uburasirazuba bw’icyo Gihugu ndetse ikaba ikomeje no kwiyongera.
Inteko rusange ya Sena yafashe umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’Intebe, kugira ngo azatange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu mavuriro yo ku rwego rw’ibanze (Poste de santé), bikeneye gukemurwa n’inzego zitandukanye.
Umubyeyi witwa Kabaganwa Marthe, utuye mu Kagari ka Kanserege Umurenge wa Gikondo, umujyi wa Kigali arashimira Sendika y’Abashoferi b’amakamyo (ACPLRWA) bamushyikirije inzu bakamukura mu gusembera.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, ishami ry’u Rwanda, ryatangaje ko UNICEF muri rusange yitandukanije n’igitaramo cyiswe ‘Solidarité Congo’, bivugwa ko cyateguwe mu gukusanya inkunga yo gufasha abana bagizweho ingaruka n’intambara mu burasirazuba bwa RDC, ndetse kandi itazakira inkunga izakivamo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Patrice Mugenzi, yabwiye Abadepite ko imiryango isaga ibihumbi 900 yavuye mu cyiciro cy’abafashwa muri VUP, naho igera ku bihumbi 315 ikaba irimo guherekezwa kugira ngo na yo izasohoke muri iyi gahunda, kuko izaba imaze kwiteza imbere.
U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe amazi (uba buri mwaka tariki 22 Werurwe), mu gihe Leta ivuga ko imaze kwegereza abaturage bangana na 82% ibikorwa remezo by’amazi, n’ubwo hari abakomeje gutaka ko batayabona, hakaba hakomeje gushakwa uko yagera ku bantu bose mu gihugu.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rurihanangiriza ibitangazamakuru, imbuga za YouTube n’izindi mbuga nkoranyambaga zamamaza ibikorwa by’abatekamutwe, kuko nabyo bizajya bihanwa.
Kuri uyu wa Kabiri Amavubi yanganyije na Lesotho kuri 1-1 mu mukino w’umunsi wa gatadatu wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 abura amahirwe yo kwiyunga n’Abanyarwanda bayishyigikiye mu mikino ibiri akinnye Stade Amahoro yuzuye.
Mu Bushinwa, abaganga bo mu bitaro bya Jilin, batangaje ko bahuye n’ikibazo kidasanzwe cy’umukobwa waje kwa muganga atabaza, ukuboko kwe kwaheze mu kanwa k’umukunzi we, mu gihe yagusesetsemo bagamije kwifata videwo bakekaga ko yakundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Mu gihe ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), cyibutsa ababyeyi ko ari inshingano zabo kurerera Igihugu neza bita ku bana babo, hari abavuga ko kugira umugore urenze umwe biri mu bibangamira izo nshingano mu Karere ka Nyaruguru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Angelina Muganza, avuga ko Komisiyo yakoze ubugenzuzi muri uyu mwaka, igasanga mu Turere twinshi banyuzemo abakozi bakwiye kuba bari ku rwego runaka batuzuye, bigatuma imirimo idakorwa neza bitewe n’umubare w’abo bakozi utuzuye.
RIB yafunze Mungaruriye Eric n’abafatanyacyaha be babiri ari bo Beneyo Jean Norbert na Iradukunda Aliane bakurikiranyweho gushakira inyungu ku bandi hakoreshejwe uburiganya hamwe n’iyezandonke.
"Inama ihuriweho ya EAC na SADC, yabaye ku mugoroba w’ejo mu buryo bw’ikoranabuhanga, yari ingenzi cyane mu kugera ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa DRC no kwemeza ko hakenewe ibisubizo bya Afurika ku bibazo bya Afurika."
Nyamara wabona gutsinda intambara biduhamye. Mureke duhere ku ntambara za vuba aha twarwanye, kandi tukazitsinda ku kiguzi icyo ari cyo cyose, maze turebe niba koko tuzakomeza tukambarira urugamba, cyangwa se niba hari aho tuzagera tukamanika amaboko(ntibikabe).
Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ryo gukumira no kurinda idwara mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Patrick Migambi, avuga ko mu Rwanda hapfa umuntu umwe ku munsi, azize indwara y’igituntu.
Umuyobozi w’agateganyo wungirije mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) Dr Tuyishime Albert, avuga ko ababyeyi batajya kubyarira kwa muganga aribo ntandaro z’impfu z’abana bapfa bavuka, ndetse n’izindi nkurikizi ziba ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, kuko 93% aribo bitabira kubyarira kwa muganga kandi bagombye kuba 100%.
"Niba ushaka ko intambara irangira, ushyira iherezo ku karengane, urangiza ibibazo bya politiki bitari ku baturage bawe gusa, ahubwo no kubandi harimo n’abaturanyi bawe bigiraho ingaruka"
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ntirusiba kwerekana abafatiwe mu byaha by’ubutekamutwe, ubutubuzi n’ubundi buriganya butandukanye, nyamara hadaciye kabiri ukumva abandi bafatiwe muri ibyo byaha bagerageza gutwara iby’abaturage. Iyi ni imwe mu mpamvu RIB iburira abantu ko bakwiye kurushaho kwirinda bene abo bantu (…)
Nyuma y’imikino ya ½ muri kamarampaka, nyuma kandi y’uko amakipe ya APR VC na Police VC ageze ku mukino wa nyuma mu byiciro byombi, abagabo baratangira gukina mu mpera z’iki cyumweru.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), cyatangije kuri uyu wa Mbere imishinga y’umuhanda uzateza imbere ubuhahirane n’igihugu gituranyi cyo mu Majyepfo, Uburundi.