Gicumbi: Abarokotse mu biswe ibyitso by’Inkotanyi barasaba ubutabera

Bamwe mu barokotse mu bafashwe bitwa ibyitso by’Inkotanyi mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, barifuza ko abari abayobozi icyo gihe babazwa aho imibiri y’ababo bishwe mu byitso iherereye bagashyingurwa mu cyubahiro.

Buri mwaka, Akarere ka Gatsibo n'aka Gicumbi bibuka Abatutsi bishwe bitwa ibyitso by'Inkotanyi
Buri mwaka, Akarere ka Gatsibo n’aka Gicumbi bibuka Abatutsi bishwe bitwa ibyitso by’Inkotanyi

Babisabye kuri uyu wa 08 Mata 2024, ubwo hibukwaga Abatutsi bafashwe mu gihe cy’ibyitso, bagafungirwa I Byumba, bamwe bakajugunywa mu cyobo bagatwikishwa amakara n’amapine y’imodoka.

Ni umuhango wabanjirijwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisuna rushyinguwemo abishwe bitwa ibyitso by’Inkotanyi.

Mupenzi Joseph ukomoka mu cyahoze ari Komini Buyoga yabarizwaga muri Superefegitura ya Ngarama. Avuga ko yafashwe tariki 08 Ukwakira 1990 afashwe n’uwari umushinjacyaha witwaga Rutobo Diogene. Ageze muri gereza yahasanze ise umubyara na bagenzi be bari bafashwe guhera tariki 05 Ukwakira.

Ngo icyo gihe bamwe bemereraga abasirikare amafaranga bakabarekura, abatayafite bakicwa.

Mu Batutsi 16 bafatiwe mu cyahoze ari Komini Murambi kuwa 10 Ukwakira 1990 bakajyanwa I Byumba ndetse n’abandi bari baturutse mu makomini yari agize Perefegitura ya Byumba bajugunywe mu cyobo cyari mu Kigo cya gisirikare batwikwa hifashishijwe amakara n’amapine y’imodoka.

Asaba ubuyobozi gukora ibishoboka bakabona ubutabera kuko benshi mu biciwe I Byumba bari bafunganywe kugeza ubu imibiri yabo itaraboneka.

Agira ati “Uyu munsi dufite abayobozi beza bakunda abaturage babo, bakunda Igihugu ariko hari abahoze ari abayobozi icyo gihe bakiriho badatanga amakuru. Twabasabaga abayobozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburasirazuba, mufatanye tubone ubutabera tumenye aho imibiri y’abacu bishwe iherereye.”

Avuga ko uretse abazanywe gufungirwa I Byumba hari n’abiciwe mu makomini 17 yari agize Perefegitura ya Byumba nabo imibiri yabo yaburiwe irengero imyaka 30 irenga irashize.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gicumbi, Kamizikunze Anastase, avuga ko mu Karere ka Gicumbi hari abantu 338 bakekwaho Jenoside bataciriwe imanza.

Yanavuze ko n’ubwo muri cyahoze Komini Giti, nta muntu wishwe mu gihe cya Jenoside ariko mu gihe cy’ibyitso hari abishwe bityo hakwiye ubutabera kandi biciye mu bayobozi babo mbere y’uko bitabaza ababarenze.

Yagize ati “Turacyabafiteho ikizere ba nyakubahwa bayobozi kuba hari icyo namwe mwakora ariko nibiba na ngombwa tuzatabaza. Dukeneye ubutabera.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko kugira ngo ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda bigerweho neza ariko uko abafite amakuru ku hajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bahagaragaza igashyingurwa mu cyubahiro.

Ati “Abazi aho abishwe bajugunywe batanga amakuru kugira ngo imibiri yabo izashyingurwe mu cyubahiro bazasubizwe agaciro bambuwe. Ku ruhande rwacu nka Leta, nk’Intara turakomeza dukore ibishoboka kugira ngo ibyaba bigihari nk’ipfundo bibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa bwacu nabyo bikurwe mu nzira.”

Mugabowagahunde avuga ko bihatiye kubanza kurangiza imanza Gacaca dore ko banakoze urugendo-shuri hagamijwe kureba uko abandi babigenje.

Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’andi macakubiri, kwirinda ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi, gukomera ku bumwe bw’abanyarwanda, kwita ku nzibutso za Jenoside no kubika amateka yayo.

Yasabye kandi abaturage cyane urubyiruko kwitabira ibikorwa byo kwibuka no kubungabunga umutekano w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’uw’Igihugu muri rusange.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko ubu barimo kwandika igitabo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Murambi by’umwihariko kuri Gatete Jean Baptiste wari umugishwanama ku kwica urw’agashinyaguro.

Yavuze ko kugira ngo Jenoside ikoranwe ubugome ndengakamere muri Murambi no mu Gihugu cyose byose ari inama za Gatete kuko uretse ubugome yakuranye ngo yari n’inzobere mu kwicana ubugome bwinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka